Amavubi yatsinzwe na Mali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, wabereye muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Ni umukino wasize Amavubi atakaje amanota atandatu mu mikino ibiri ikurikiranye yahuyemo na Mali, ariko akaba agifite amahirwe yo kubona itike ya CAN 2027 mu gihe yatsinda umwe mu mikino azahuramo na Cap-Vert na Liberia.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Constantine yagarutse ku ngingo zitandukanye, asobanura n’impamvu akomeje kwizera ko azasubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka isaga 22.
Abakinnyi b’Amavubi bakinnye bafite ubwoba
Constantine yavuze ko nubwo ikipe ye yari yiteguye neza umukino wa Mali, abakinnyi batashyize mu bikorwa ibyo bari basabwe gukora mu minota 45 ibanza.
Ati “Ntekereza ko tutakinnye neza mu gice cya mbere kubera impamvu zitandukanye. Twari twiteguye, ariko abakinnyi ntibakoze ibyo twabasabaga gukora mu minota 45 ibanza. Bakinnye nk’abafite ubwoba. Ntushobora guha Mali amahirwe nk’ayo twayihaye ngo ntubihanirwe.”
Uyu mutoza yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati y’uburyo Amavubi yakinnye mu bice byombi by’umukino, ndetse ko iyo aza gutangira nk’uko yakinnye mu gice cya kabiri, yashoboraga gutsinda cyangwa kunganya.
Yavuze kandi ko Mali itakinnye neza nk’uko yari yakinnye mu mukino ubanza wabereye i Bamako.

Ikibuga cya Stade Amahoro ni kibi
Kimwe mu byo Constantine yagarutseho cyane ni imiterere y’ubwatsi bwo muri Stade Amahoro, yavuze ko iki kibuga kitorohereje amakipe yombi gukina umupira mwiza.
Ati “Mvugishije ukuri, ikibuga nticyadufashije kandi na bo nticyabafashije. Ikibuga kimeze nabi cyane. Hari icyo tugomba gukora kuri iki kibazo.”
Uyu mutoza w’Umwongereza ntiyaciye ku ruhande ubwo yongeraga kubazwa ku kibuga ndetse yavuze ko n’icy’imyitozo kiri hanze ya Stade Amahoro kitameze neza.
Ati “Kimeze nabi cyane. Biteye isoni. Iyo aba ari njye ushinzwe kwita ku kibuga, nticyari kuba kimeze gutya. Mujye kureba n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze. Ntimushobora gukinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga. Ntibishoboka.”
Abashinzwe Stade Amahoro bamaze iminsi bafite gahunda yo gukora iki kibuga, ariko bahisemo ko byakorwa nyuma y’imikino izahakinirwa muri iki cyumweru, irimo uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu.
Ibyabereye mu rwambariro rw’Amavubi nyuma y’igice cya mbere
Mu mukino, Amavubi yasubiye mu kibuga mu gice cya kabiri yongereye imbaraga, atangira gusatira izamu rya Mali kurusha uko yari yabikoze mu minota 45 ibanza.
Abajijwe ubutumwa yahaye abakinnyi be kugira ngo bahindure uburyo bakinnye, Constantine yavuze ko atabahishe amarangamutima ye.
Ati “Ntimwari kwifuza kuba muri urwo rwambariro mu kiruhuko, munyizere. Nta kibazo ngira cyo kuvuga uko niyumva n’ibyo ntekereza. Nababwiye neza uko niyumvaga n’ibyo natekerezaga.”
“Ntitwari twitwaye neza. Ntitwari rwa Rwanda rwo mu minsi ine ishize. Ntitwakoze ibyo twagombaga gukora. Twashoboraga kujya mu kiruhuko dutsinzwe ibitego bibiri cyangwa bitatu ku busa, ariko twari dutsinzwe kimwe gusa.”
Constantine yashimye uburyo abakinnyi bitwaye nyuma y’ubutumwa yabahaye, agaragaza ko mu gihe cy’iminota nka 20 yo mu gice cya kabiri, Amavubi yashyize igitutu gikomeye kuri Mali.
Yavuze ko ikipe ye yari ikwiriye nibura kubona igitego kimwe, ariko ntiyabyaza umusaruro uburyo yabonye.
Yanagarutse ku kuba hari abamubwiye ko Amavubi yagombaga guhabwa penaliti ku ikosa ryakorewe Kavita, avuga ko kuba itaratanzwe nta cyo byahindura ku byavuye mu mukino.

Amavubi akeneye kongererwa amaraso mashya
Constantine yagaragaje ko kimwe mu bitandukanya u Rwanda na Mali ari ubushobozi bw’abakinnyi, ndetse n’ikigero cy’imyaka bafite.
Yavuze ko Mali ifite abakinnyi beza ku myanya yose, ku buryo hari n’ababanza ku ntebe y’abasimbura bafite ubushobozi buruta ubw’abo basimbura.
Ati “Kuva nagera hano muri Werurwe, navuze ko dukeneye kongera kubaka iyi kipe. Dufite ikipe ifite impuzandengo y’imyaka 29 cyangwa 30, mu gihe Mali ifite iy’imyaka 24 cyangwa 25. Dukeneye imikino n’igihe cyo kugira ibyo duhindura.”
Constantine yatanze urugero rw’uko Mali ifite abakinnyi bagera kuri batanu bashobora gukina ku mwanya wa myugariro w’ibumoso, mu gihe u Rwanda rudafite abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo gukora itandukaniro ku myanya imwe n’imwe.
Uyu mutoza yavuze ko ari ngombwa ko u Rwanda rutangira gutegura abakinnyi benshi bashobora guhatanira imyanya mu Ikipe y’Igihugu.
Ikibazo cy’imipira iteretse ikomeje gutsindisha Amavubi
Mu bindi Constantine yavuze ko bimaze kugaragara nk’ikibazo mu Mavubi, harimo uburyo abakinnyi be bitwara ku mipira iteretse, yaba iyo bateye cyangwa batewe n’amakipe bahanganye.
Yavuze ko bitumvikana uburyo Amavubi akomeje kwinjizwa ibitego biturutse kuri koruneri n’amakosa akorerwa hafi y’izamu.
Ati “Ntabwo twakoze ibihagije ku mipira iteretse, kuri koruneri no ku mipira y’imiterekano, yaba iyo dutera cyangwa duterwa. Tugomba kubyitwaramo neza kurushaho. Twatsinze ibitego bimwe biturutse ku mipira iteretse, ariko twongeye kuyitsindwaho igitego.”
“Mu mukino uheruka twatsinzwe ibitego bibiri biturutse ku mipira iteretse. Ni ikintu tugomba gukoraho.”
Constantine yavuze ko ari umwe mu batoza baha agaciro kanini imipira iteretse, bityo akaba ababazwa cyane no kuyitsindwaho ibitego.
Yagaragaje ariko ko igihe abatoza b’amakipe y’ibihugu bahabwa cyo gukorana n’abakinnyi kiba gito, ku buryo batabona umwanya uhagije wo gukosora ibibazo byose.
Ati “Simvuze ibi nshaka urwitwazo. Ndirengera ibyabaye muri iyo mikino yombi ndetse no mu mikino yose. Ni akazi kanjye. Wenda ngomba gukora akazi kanjye neza kurushaho, nkareba n’ibindi bintu.”

Yifuza ko amakipe yo mu Rwanda asabwa kubanza mu kibuga Abanyarwanda batatu bari munsi y’imyaka 21
Stephen Constantine yavuze ko ikibazo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kidakwiye kureberwa ku Ikipe y’Igihugu gusa, ahubwo ko hakenewe impinduka guhera mu mupira w’amaguru w’abakiri bato.
Yavuze ko ibihugu nka Mali, Côte d’Ivoire, Nigeria, Ghana, Sénégal na Cameroun bikomeje kugira abakinnyi beza kubera uburyo bibategura bakiri bato.
Ati “Abakinnyi bacu bakiri bato nta musingi bafite nk’uwo abandi bakinnyi bo muri Afurika bafite. Iyo urebye abakinnyi bacu bose, ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda, hari n’umwe ukina muri shampiyona zikomeye zo mu Burayi cyangwa ahandi?”
“Dukeneye guteza imbere abakinnyi bacu bakiri bato kuko muri iki gihugu hari impano. Dukeneye guteza imbere abatoza bakiri bato. Tugomba kumva ko dukwiye guhera mu mizi, tugatangirira ku bana b’imyaka itanu, itandatu n’irindwi.”
Constantine yavuze ko kuba amakipe yo mu Rwanda adafite amarerero ari kimwe mu bibangamiye gahunda yo kubona abakinnyi bashya bazajya basimbura abageze mu zabukuru mu Ikipe y’Igihugu.
Yatanze igitekerezo cy’uko muri BK Pro League hashyirwaho amabwiriza ategeka amakipe kubanza mu kibuga nibura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21.
Abanyamahanga bakina mu Rwanda bagomba kuba bari munsi y’imyaka 30
Uyu mutoza yanagarutse ku mubare n’ubushobozi bw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Yavuze ko hakenewe kugabanya umubare wabo, hagashyirwaho n’ibisabwa bijyanye n’imyaka ndetse n’urwego rwabo.
Ati “Tugabanye umubare w’abanyamahanga, tugabanye n’imyaka yabo. Niba bagiye kuza gukina mu Rwanda, nibabe bari munsi y’imyaka 30. Babe ari abakinnyi bakiri mu makipe y’ibihugu byabo, aho baba baturutse hose.”
Constantine yavuze ko intego yo kuzana abakinnyi b’abanyamahanga ikwiye kuba iyo kongera urwego rwa Shampiyona no gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kugira ibyo babigiraho.
Impamvu akinisha Elie Tatou ku ruhande rw’iburyo
Kimwe mu byo abanyamakuru bagarutseho ni uburyo Constantine akoresha rutahizamu Iradukunda Elie Tatou, amukinisha ku ruhande rw’iburyo.
Uyu mutoza yasobanuye ko icyatumye amushyira kuri urwo ruhande ari uko Leroy Jacques Mickels afite ubushobozi bwo gukinira ku ruhande rw’ibumoso ndetse akaba amurusha mu bya tekinike muri iki gihe.
Ati “Impamvu imwe rukumbi yatumye tumushyira ku rundi ruhande ni uko Leroy ari mwiza kurushaho akoresheje ukuguru kw’ibumoso. Kugeza ubu, Leroy arusha Tatou ubushobozi mu bya tekinike. Ni yo mpamvu twashyize Tatou ku rundi ruhande.”
Constantine yavuze ko ubusanzwe akunda ko abakinnyi bakoresha ukuguru kw’ibumoso bakina kuri urwo ruhande, abakoresha ukw’iburyo na bo bagakina ku ruhande rw’iburyo.
Yasobanuye ko gukinisha umukinnyi ku ruhande rutandukanye n’ukuguru akoresha cyane bigira umumaro iyo afite ubushobozi bwo kwinjira imbere mu kibuga agatsinda ibitego cyangwa agatanga imipira ibyara ibitego.
Yatanze urugero rwa Ronaldo, avuga ko abakinnyi nk’abo bashobora kwinjira imbere mu kibuga inshuro 10, bagatsinda ibitego bine cyangwa bitanu, bakanatanga imipira ibyara ibitego.
Yavuze ko iyo Tatou aza kuba akora ibyo mu ikipe asanzwe akinira, nta mpamvu yari kuba ihari yo kumuhindurira uruhande.

Amakosa Amavubi yakoze kuri Mali ntakwiriye imbabazi
Constantine yavuze ko mu mikino yombi Amavubi yahuyemo na Mali, abakinnyi bagaragaje ubushake bwo kurwanira igihugu cyabo, ariko amakosa bakoze agatuma batabona umusaruro bifuzaga.
Yagaragaje ko hari amakipe u Rwanda rushobora gukina na yo rugakora amakosa ntabyare ibitego, ariko ko ku makipe akomeye muri Afurika bitashoboka.
Ati “Twakoze amakosa kandi twayakoreye kuri imwe mu makipe akomeye muri Afurika. Ushobora gukora ikosa ukina na Kenya cyangwa Djibouti nturihanirwe, ariko urabihanirwa iyo ukina na Sénégal, Ghana cyangwa Mali.”
“Dutakaza umupira hagati mu kibuga kandi bitari ngombwa ko tuwutakaza, bakagenda bagatsinda igitego.”
Nubwo Amavubi yatsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, Constantine yavuze ko nta mpamvu yo guhagarika umutima kuko yishimiye itsinda ry’abakinnyi afite.
Afite urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 70 ashobora kwifashisha
Constantine yavuze ko mu nshingano ze zo gutoza Ikipe y’Igihugu harimo no guhora ashakisha abakinnyi bashya bashobora kuyifasha.
Yahishuye ko afite uburyo bw’ikoranabuhanga bumufasha gukurikirana abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu, akamenya amakipe bakinira n’iminota bakinnye.
Ati “Mpora nshakisha abakinnyi ahantu hose. Mfite ububiko bw’amakuru y’abakinnyi bagera kuri 65 cyangwa 70 bujuje ibisabwa cyangwa bifuza kwemererwa gukinira u Rwanda.”
Yavuze ko nubwo hari abashobora gutekereza ko akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu gakorwa gusa mu bihe byahariwe imikino mpuzamahanga, we aba ari mu biro buri munsi guhera Saa Tatu za mu gitondo.

‘Tuzabona itike muri Werurwe’
Nubwo Amavubi yatakaje amanota atandatu mu mikino ibiri ikurikiranye yahuyemo na Mali, Constantine yavuze ko icyizere cyo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kikiri cyose.
Kuba Liberia yaratsinze Cap-Vert ibitego 2-0 byatumye amakipe yombi arushaho kwegera u Rwanda, ariko Amavubi aracyayarusha amanota atatu.
U Rwanda ruzahura n’aya makipe yombi mu mikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike ya CAN 2027 iteganyijwe muri Werurwe.
Constantine yavuze ko kuba aya makipe yombi agomba guhura n’Amavubi ari impamvu ikomeye ituma atagira impungenge.
Yashimangiye ko umwuka uri mu Ikipe y’Igihugu ari mwiza nubwo abakinnyi bababajwe no gutsindwa na Mali.
Ati “Iyo utsinzwe, buri wese arababara. Birumvikana ko tutashakaga gutsindwa. Ariko umwuka uri mu rwambariro rw’iyi kipe y’Amavubi, ni gake nabonye umeze nk’uyu. Tumeze neza. Tuzagaruka [mu bihe byacu].”
Uyu mutoza yijeje ko Amavubi azabona itike muri Werurwe, agaca agahigo ko kongera kwerekeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika, ruherukamo mu 2004.
Abajijwe ubutumwa aha Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 22 bategereje kongera kubona ikipe yabo muri iri rushanwa, Constantine yasubije mu magambo make, agaragaza icyizere afite.
Ati “Tuzabonane muri Tanzania [muri CAN 2027].”

AMAFOTO: Umwari Sandrine






Ibitekerezo 0