Tshenolo Pro Cycling Team yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, igaragaza ko yishimiye kwakira umwe mu bakinnyi bafite impano mu Rwanda.
Mu butumwa iyi kipe yanyujije kuri konti yayo ya Instagram, yagize iti “Twishimiye kwakira Niyonkuru Samuel mu ikipe yacu, umukinnyi wegukanye Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’igihe no mu muhanda. Azanye ishema ry’u Rwanda n’impano idasanzwe. Ikaze iwacu!”
Niyonkuru yari amaze imyaka itatu muri Team Amani ikorera muri Kenya, ariko ikitabira amarushanwa nk’ikipe yo mu Rwanda, yagezemo mu 2024, avuye muri Java-InovoTec.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23, wamenyekaniye muri Les Amis Sportifs y'iwabo i Rwamagana, yerekeje muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, aho mu 2026 yegukanye Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial) no mu gusiganwa mu muhanda (Road Race).
Yanitwaye neza muri Tour du Rwanda ya 2026, aho yabaye Umunyarwanda warushije abandi ku rutonde rusange rw’iri siganwa, aba uwa 16.
Tshenolo Pro Cycling Team yerekejemo ni ikipe yashinzwe mu 2024, ikomeza kwagura ibikorwa byayo kugeza ubwo yemererwaga gukina amarushanwa yo ku rwego rw’umugabane, UCI Continental Team, mu 2026.
Iyi kipe yanitabiriye Tour du Rwanda ya 2026, aho yahatanye n’amakipe atandukanye yo muri Afurika n’andi yaturutse ku yindi migabane y’Isi.
Ikipe yagiyemo ifite abakinnyi umunani barimo Abanya-Afurika y’Epfo batanu. Abanyamahanga ni Niyonkuru Samuel, Hugo Aznar wo muri Espagne na Abdellah Oussama Mimouni wo muri Algeria.










Ibitekerezo 0