Ni umukino ufite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda, bamaze imyaka isaga 22 bategereje kongera kubona Ikipe y’Igihugu yabo mu gikombe gihuza ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Nyuma yo guhurira i Bamako mu minsi ishize, amakipe yombi agiye kongera kwisobanura muri Stade Amahoro, aho Amavubi afite amahirwe yo gutera intambwe ikomeye mu rugendo rugana muri CAN 2027.

IGIHE yagarutse ku mpamvu eshanu zituma uyu mukino wihariye ku Banyarwanda.

Amavubi yagaragaje ko gutsinda Mali bishoboka

Nubwo u Rwanda rwatsindiwe muri Mali ibitego 3-2 ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, imyitwarire y’Amavubi muri uwo mukino yagaragaje ko ashobora gutsinda iki gihugu.

Inshuro ebyiri zose, Amavubi yayoboye umukino. Ku munota wa 29, Kwizera Jojea yafunguye amazamu, mu gihe Kavita Phanuel yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54.

Mali yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 84, habura iminota itandatu ngo umukino urangire.

Ubwo Ikipe y’Igihugu yaherukaga kwinjiza ibitego bibiri mu mukino wo hanze, yari yegukanye intsinzi kuri Cap-Vert, Nigeria na Madagascar mu myaka ibiri ishize.

Uko Amavubi yitwaye i Bamako biha Abanyarwanda icyizere ko imbere y’abafana bayo muri Stade Amahoro, ashobora kwandika amateka yo gutsinda Mali ku nshuro ya mbere mu mukino w’irushanwa.


Stephen Constantine ntaratsindirwa mu Rwanda

Ikindi giha Abanyarwanda icyizere ni uko Umwongereza Stephen Constantine ataratsindirwa mu Rwanda kuva atangiye gutoza Amavubi, haba mu myaka ya 2014 na 2015 ndetse n’ubu.

Uyu mutoza wagarutse mu Mavubi muri Werurwe 2026, yahise ayafasha kwegukana irushanwa rya FIFA Series atsinze Grenada ibitego 4-0 na Estonia ibitego 2-0.

Mu gushaka itike ya CAN 2027, umukino umwe Amavubi amaze gukinira mu rugo, yawutsinzemo Liberia ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Kabiri, Constantine afite akazi ko gukomeza ako gahigo imbere y’ikipe ikomeye ya Mali, ariko nanone afite amahirwe yo kongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bamufitiye.

Muri rusange, mu mikino irindwi Stephen Constantine yatoreje i Kigali, yatsinze itandatu, anganya umwe ari na wo uheruka wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Harambee Stars ya Kenya ubusa ku busa.

Mu 2014, Constantine yafashije Amavubi gutsinda Libya i Kigali ibitego 3-0, anahishyurira Congo Brazzaville ibitego 2-0, amakipe yombi agiye muri penaliti u Rwanda rukomeza kuri 4-3.

Gutsinda birasiga u Rwanda rubura inota rimwe gusa

Mbere yo gukina na Mali, u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu Itsinda K n’amanota atandatu, rukurikiye Mali ifite icyenda. Cap-Vert ifite atatu mu gihe Liberia nta nota irabona.

Gutsinda uyu mukino biratuma Amavubi agira amanota icyenda, asigare akeneye inota rimwe gusa mu mikino ibiri isigaye kugira ngo yizere adashidikanya itike ya CAN 2027.

Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Mali kuri uyu wa Kabiri, Cap-Vert ntibashe gutsinda Liberia, rwazakina imikino yo muri Werurwe 2027 rukoza imitwe y’intoki ku itike y’Igikombe cya Afurika.

Ni amahirwe adakunze kuboneka ku Mavubi, amaze imyaka isaga 20 agorwa no kubona itike y’Igikombe cya Afurika, rimwe na rimwe agasezererwa habura imikino myinshi ngo amajonjora arangire.

Ni umukino ubanziriza uwa nyuma wo mu rugo mu rugendo rugana muri CAN 2027

Nyuma yo kwakira Mali kuri uyu wa Kabiri, Amavubi azaba asigaranye umukino umwe rukumbi azakinira imbere y’Abanyarwanda muri aya majonjora.

Muri Werurwe 2027, u Rwanda ruzakira Cap-Vert mbere yo gusura Liberia mu mukino uzasoza amajonjora.

Gukura amanota atatu kuri Mali byagabanya igitutu Amavubi azaba afite muri iyo mikino yombi, ndetse bikayaha amahirwe yo kubona itike imbere y’abafana bayo ubwo azaba yakiriye Cap-Vert.

Ku Banyarwanda, ni n’umwanya wo kugaragariza abakinnyi ko bari kumwe na bo mu rugendo rwo gusubira mu Gikombe cya Afurika baherukamo mu 2004.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, FERWAFA yagaragaje ko amatike asigaye ku isoko ari ayo mu manya isanzwe, yo hasi no hejuru, ari kugura 2000 Frw, aho na yo hari hasigaye atageze kuri 40%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko i Bamako, abafana ba Mali bashyize igitutu ku musifuzi, agafata ibyemezo bitanyuze u Rwanda.

Yasabye n’Abanyarwanda gushyigikira ikipe yabo ku buryo na yo ishobora kwigaranzura Mali. Kugura amatike y’uyu mukino biri gukorerwa ku rubuga rwa sportspass.rw cyangwa hagakoreshwa uburyo bwa *939*3*2#.

Mali ni imwe mu makipe meza muri Afurika

Uretse kuba amanota atatu y’uyu mukino akenewe cyane, gutsinda Mali byaba ikimenyetso cy’urwego umupira w’amaguru w’u Rwanda umaze kugeraho.

Mali ni imwe mu makipe amaze kumenyera gukina Igikombe cya Afurika, aho mu nshuro ebyiri ziheruka yageze muri ¼ cy’irangiza.

Iki gihugu gifite abakinnyi benshi bakina muri shampiyona zikomeye i Burayi, barimo Amadou Haidara, Kamory Doumbia, Lassine Sinayoko na Moussa Yeo.

Kugeza ubu, Mali ni yo kipe rukumbi mu Itsinda K itaratakaza inota na rimwe, kuko yatsinze imikino yose uko ari itatu.

Kuyihagarika byaba ari ubutumwa Amavubi ahaye andi makipe yo muri Afurika, ko atagikwiye gufatwa nk’ikipe yoroshye gutsinda.

Mali ikina n'Amavubi, ni imwe mu makipe afite abakinnyi bakina i Burayi kandi bahuza umukino