Amavubi azakira Les Aigles du Mali muri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa kane w’Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uzabera muri Stade Amahoro guhera Saa Tatu z’ijoro.
Ni umukino u Rwanda rugiye gukina rushaka kwihimura kuri Mali yarutsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Bamako, ndetse no gukomeza guhatanira itike yo kuzitabira iri rushanwa rizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, Umutoza Stephen Constantine yavuze ko azi neza ubushobozi bwa Mali, ariko ko yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza imbere y’abafana babo.
Ati “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza, ifite abakinnyi beza bakora ikintu gikomeye igihe icyo ari cyo cyose. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi, bagashyigikira Ikipe y’Igihugu kugira ngo ibashe kwigaranzura Mali.
Uyu mukinnyi yavuze ko abafana ba Mali bagize uruhare rukomeye mu mukino ubanza wabereye i Bamako, aho ngo bashyize igitutu ku musifuzi, bigira ingaruka ku byemezo yafataga.
Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Amavubi yakoreye imyitozo ya nyuma muri Stade Amahoro, aho abakinnyi bakoze imyitozo itandukanye yo kunoza imyiteguro y’umukino wa Mali.
Mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo harimo Mugisha Bonheur, utarakinnye umukino ubanza wabereye i Bamako kubera ibihano by’amakarita abiri y’umuhondo yari afite.
Kugaruka k’uyu mukinnyi ukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite, ni inyongera ikomeye mu mahitamo y’Amavubi dore ko ari we ugenderwaho mu kibuga hagati.
Umukinnyi rukumbi w’Amavubi utazakina uyu mukino ni Kwizera Jojea wujuje amakarita abiri y’umuhondo.


































Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyisenga Emmanuel






Ibitekerezo 0