Iyi kipe yashinzwe mu 2026, ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, yinjiye mu ruhando rw’amakipe akina Handball mu Rwanda ifite intego yo guteza imbere impano z’abakinnyi no kubaka ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru.
PEVIC SC yatangiye gutekerezwa muri Kamena 2026, ubwo abantu bane bahoze bakina Handball bahurizaga ku gitekerezo cyo gushinga ikipe itagamije gusa gutsinda imikino, ahubwo izagira uruhare mu iterambere rirambye rya siporo mu Rwanda.
Ku wa 25 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yemerewe kuba umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), nyuma y’uko Inteko Rusange yaryo ibyemeje.
Icyo cyemezo cyayihaye uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe, bituma itangira urugendo rwo guhangana n’amakipe asanzwe akomeye mu gihugu.
Yatangiye kwerekana ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye
Nubwo ari nshya, PEVIC SC yatangiye kwigaragaza mu marushanwa atandukanye, aho yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Liberation Cup 2026.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Handball ya 2026/27, iyi kipe yatangiye neza itsinda Nyakabanda HC ibitego 33-22, mu mukino wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku wa 25 Ukwakira 2026.
Kuri uwo munsi, yanahanganye na Police HC, imwe mu makipe akomeye muri Handball y’u Rwanda, itsindwa bigoranye ibitego 28-27.
Iyi mikino yombi yagaragaje ko PEVIC SC ifite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe amaze igihe, nubwo hakiri ibyo igomba kunoza kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo.
Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, PEVIC SC yakomeje urugendo rwayo muri Shampiyona, itsinda Mutendeli TSS ibitego 40-33, mbere yo gutsindwa na APR HC ibitego 34-28, mu mikino yabereye kuri Stade ya Ngoma.

Gukora kinyamwuga n’iterambere ry’abakiri bato
Kimwe mu byo PEVIC SC ishyira imbere ni ukubaka ikipe ishingiye ku miyoborere myiza, imyitozo iteguye neza no kwita ku buzima bw’abakinnyi.
Izina PEVIC rikomoka ku ndangagaciro eshanu iyi kipe igenderaho, ari zo Performance (guharanira kwitwara neza), Excellence (kuba indashyikirwa), Victory (guharanira intsinzi), Integrity (ubunyangamugayo) na Courage (kugira umurava).
Uretse guhatanira ibikombe, PEVIC SC ifite gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato, kubaka amakipe y’abagore no kuzagura ibikorwa byayo mu yindi mikino mu gihe kiri imbere.
Yifuza kuba mu makipe ya mbere muri Shampiyona
Umutoza Mukuru wa PEVIC SC, Niyonteze Ephron, yagaragaje ko intego y’ikipe ye ari uguhangana n’amakipe akomeye no guharanira imyanya y’imbere muri Shampiyona.
Mbere y’umukino wa APR HC, Niyonteze yavuze ko bari bamaze igihe bakora ku makosa yagaragaye mu mikino yabanje, cyane cyane mu kurangiza neza uburyo bwo gutsinda ibitego.
Yashimangiye ko nubwo APR HC ifite abakinnyi b’inararibonye ndetse ikaba yaritabiriye amarushanwa Nyafurika, bitagombaga gutuma PEVIC SC itinya guhangana na yo.
Uyu mutoza yavuze ko ikipe ye ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza ubwugarizi, imikinire yo gusatira, gukorera hamwe no kugabanya amakosa ashobora gutuma itakaza imikino.
Ati “Abakinnyi bameze neza, hasigaye gukosora utuntu duke ngo tugere ku rwego rw’aya makipe akomeye. Uyu mwaka dushaka kuza mu makipe ane ya mbere.”
“Shampiyona ntabwo yoroshye, ariko imikino tumaze gukina igaragaza ko dufite ikipe ikomeye. Nizireba nabi, ntibizagutangaze zimwe mu zo mwita ko zikomeye zigiye inyuma yacu.”
PEVIC SC ifite abakinnyi barimo Musoni Albert na Shumbusho Maliyamungu bahoze muri APR HC yatwaye Shampiyona, kapiteni Karenzi Yannick na Dushimimana Jean Bosco, bari mu bo iyi kipe yitezemo kuyifasha kugera ku ntego zayo.
Mu bakinnyi 16 iyi kipe iri gukoresha muri uyu mwaka w’imikino, harimo batanu batarengeje imyaka 20 mu gihe FERWAHAND isaba buri kipe kugira nibura batatu.









Ibitekerezo 0