Aya makipe yanganyije igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa cyenda wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, wabereye muri Stade Amahoro.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cya Djiguiba Issa, mbere y'uko William Togui Mel yishyurira APR FC ku munota wa 45.

Ubwo iminota 90 yari irangiye, hari abafana bamwe batashye banyuzwe n’ibyo babonye, ku ba Rayon Sports bishimira ko byibuze ikipe yabo yarushije mukeba, mu gihe n’abandi bumvaga ko inota rimwe atari ribi kubera umukino mubi bagaragaje.

Gusa, inyuma y'ibyabereye mu kibuga, hari ikindi kibazo gikwiye kwibazwaho kijyanye n'uburyo aya makipe yombi yubatswe, cyane cyane mu bijyanye no gushaka abakinnyi b'abanyamahanga beza no kubahuza n'Abanyarwanda bashobora kubafasha mu bihe bikomeye by'umukino.

Amategeko ya Shampiyona yatangiye kuba ikibazo?

‘Derby’ ya Rayon Sports na APR FC iba yahagurukije ingeri z’abantu bose mu Rwanda, barimo n’abadasanzwe bakurikira cyane ruhago, ndetse uyu ni wo mukino wa BK Pro League ushobora kuba uvugwa cyane no hanze y’igihugu, kongeraho uhuza Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC zo muri Sudani.

Kuba ukomeye, bituma buri wese yitega ko umutoza wa buri kipe aza kwifashisha intwaro ze zikomeye kugira ngo aze kubafasha gutsinda umukino, aho aramutse atabikoze mu bakinnyi babanzamo, ashobora gukoresha ikarita yo kubanza umukinnyi mwiza ku ntebe y’abasimbura, akaza kwinjira mu kibuga ahindura ibintu.

Gusa ibyo si byo benshi babonye muri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, kuko uretse gupanga abakinnyi 11 batavugwaho rumwe ku mpande zombi, abenshi bahurizaga ko intebe z’abasimbura ku mpande zombi zariho abakinnyi basanzwe bigoye ko bakora ikinyuranyo.

Umwe mu banyamakuru twari twicaranye kuri uyu mukino, habura iminota 90 ngo utangire. Yagize ati “Ukurikije uko amakipe yombi agiye gukina, umukino uratsindwa n’ababanjemo. Biragoye ko hari umusimbura uza gukora ibintu bidasanzwe.”

Amabwiriza agenga Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ateganya ko ikipe yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino abakinnyi b'abanyamahanga batarenze umunani.

Ibi bivuze ko nubwo ikipe yaba ifite abanyamahanga benshi kandi bose bari ku rwego rwiza, umutoza aba agomba guhitamo abo azifashisha, abandi bagasigara hanze y'urutonde rw'abemerewe gukina.

Iri tegeko ntiribuza umutoza kubanza mu kibuga abanyamahanga bose umunani bari ku rupapuro rw'umukino, ariko rigabanya amahitamo afite mu gihe ashaka gukora impinduka.

Ikindi ni uko guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/27, amakipe asabwa kugira nibura abakinnyi batatu b'Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 21 ku rupapuro rw'umukino.

Ibi byose bisaba ko amakipe yubakwa mu buryo bwitondewe, ku buryo abakinnyi b'abanyamahanga n'Abanyarwanda baba bashobora gusimburana nta cyuho kinini kigaragaye mu mikinire.

Ku ruhande rwa Rayon Sports yari yakiriye umukino, Umutoza Haringingo Francis Christian yari afite abakinnyi batandukanye bashobora kumufasha mu busatirizi no hagati mu kibuga, ariko bose ntibashoboraga kujya ku rupapuro rw'umukino bitewe n'amabwiriza agenga umubare w'abanyamahanga.

Rayon Sports ifite abanyamahanga 14, yitabaje umunani kuri uyu mukino, aho ababanje mu kibuga ari Dande Junior, Charles Tchouplaou, Eldino Mokono, Issa Djiguiba, Muderi Akbar, Junior Kameni na Atisso Kodjo mu gihe Moïse Sandja Bulaya yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ibyo bivuze ko batandatu batitabajwe kuri uwo munsi kandi harimo abameze neza, ni Abdel Matumona Wakonda, Ibrahim Djingarey Mansourou (yaravunitse), Tony Kitoga, Tambwe Gloire, Boris Gbenou na Mouhamed Ouattara.

Haringingo yakoze impinduka akimara kuva mu karuhuko, akuramo Atisso Kodjo ashyiramo Muhoza Daniel, mu gihe ukundi gusimbura kwabaye ku munota wa 73 ubwo Ndikumana Fabio yasimburaga Issa Djiguiba.

Abakinnyi basigaye ku ntebe y’abasimbura ni Mugisha Yves, Niyonzakorera Alpha, Nisingizwe Christian, Nshimimana Fabrice, Ndayishimiye Didier, Nizeyimana Mubaraka na Moïse Sandja Bulaya.

APR FC na yo ntiyorohewe n'amahitamo, aho Umutoza Taleb Abderrahim na we yatoranyije abanyamahanga umunani mu 10 iyi kipe isanzwe ifite, babiri basigaye baba umunyezamu Ernan Siluane umaze iminsi yitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ya Mozambique na Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati.

Abanyamahanga barindwi iyi kipe yifashishije mu babanzamo ni Madou Zon, William Togui, Djibril Ouattara, Memel Dao, Mamadou Traoré, Dauda Yussif na Amani Michel mu gihe Hakim Kiwanuka yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Taleb yakoze impinduka ku munota wa 60, akuramo Amani Michel na Memel Dao wavunitse, ashyiramo Uwiyaremye Fidali na Hakim Kiwanuka.

Ni mu gihe abakinnyi batifashishijwe ku ruhande rw’iyi kipe ari umunyezamu Mudahigwa Christian, Tumusifu Mwumvaneza, Ishimwe Abdoul, Bana Étienne, Fitina Omborenga, Ngabonziza Pacifique na Ndungutse Assouman.

Kuba amakipe yombi yarasimbuje abakinnyi babiri gusa bishimangira icyizere gike abatoza bombi bari bafitiye abakinnyi babanje ku ntebe y’abasimbura dore ko iminota 45 ya nyuma nta gitego cyabonetsemo.

Abajijwe ku kuba akoresha abakinnyi bamwe buri gihe, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yagize ati “Nkoresha abakinnyi bamwe kuko batwaye ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino. Ntabwo wahindura ikipe itsinda.”

Yakomeje agira ati “Mu bakinnyi bashya twongeyemo, twazamuye abakinnyi batatu bato, nka Bana na Assouman, ni abakinnyi bato b’imyaka 17 kandi nzabaha amahirwe. Mpinduye abakinnyi batanu cyangwa bane, ntabwo habaho guhuza umukino. Imbaraga za APR ni uguhuza umukino […]. Ntabwo umukino ukomeye ari wo wakwinjirizaho umukinnyi muto kuko usaba byinshi.”

Mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina, APR FC yakoresheje abakinnyi 18 gusa barimo Bana Étienne wakinnye umunota umwe.

Abandi 10 basigaye batarakandagira mu kibuga ni Ernan Siluane Alberto (umunyezamu w’umunyamahanga), Ndungutse Assouman, Ruhamyankiko Yvan (umunyezamu), Bugingo Hakim, Tumusifu Mwumvaneza, Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Omborenga Fitina, Mudahigwa Christian (umunyezamu) na Nduwayo Alexis.

Mu mikino itandatu, mu bakinnyi 30 Rayon Sports iri gukoresha muri Shampiyona y’uyu mwaka, 23 ni bo bahawe umwanya wo gukina.

Barindwi batarakandagira mu kibuga ni Abel Matumona (umunyamahanga), Niyonzakorera Alpha (U-21), Mugisha Yves (umunyezamu), Djingarey Ibrahim, Muvunyi Aime Christian (umunyezamu, U-21), Bikorimana Alexandre (U21) na Boris Gbenou (umunyamahanga).