Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi kipe ikomeje kongeramo, barimo Umunyarwanda Niyonkuru Samuel, na we uherutse kuyerekezamo avuye muri Team Amani.
Tshenolo Pro Cycling Team yatangaje ko yasinyishije Masengesho Vainqueur kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram.
Iti “Undi Munyarwanda ufite impano yiyongereye mu rugendo rwacu, azanye ishema ry’igihugu, ubunararibonye mpuzamahanga n’intego zikomeye. Ikaze mu ikipe, Masengesho Vainqueur!”
Masengesho Vainqueur ni umwe mu bakinnyi b’amagare b’Abanyarwanda bagaragaje urwego rwiza mu marushanwa atandukanye, aho mu 2025 yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu bihembo bya Africa Cycling Excellence Awards.
Tshenolo Pro Cycling Team ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2027, yatangaje kandi abandi bakinnyi barimo Umunya-Espagne Alvaro Garcia wakiniraga NSN Devo Team, Umunya-Namibia Alex Miller n’Umusuwisi Victor Benareau.
Iyi kipe yashinzwe mu 2024, yemerewe gukina amarushanwa yo ku rwego rw’umugabane, UCI Continental Team, mu 2026 aho yanitabiriye Tour du Rwanda iheruka.









Ibitekerezo 0