Uyu mukino utegerejwe na benshi, si uwo guhatanira amanota gusa; ahubwo ni ukwerekana ikipe ikomeye kurusha indi nyuma y’uko zombi ziyubatse mu mezi atatu ashize.

Amakipe yombi agiye guhura ari mu bihe abakunzi bayo bayashakamo ugereranyije n’uko byari kuba bimeze mu minsi ishize.

Rayon Sports yatangiye nabi Shampiyona, ikagira inota rimwe mu mikino ibiri, imaze kugarurira icyizere abakunzi bayo nyuma yo gutsinda imikino ibiri yakurikiyeho ndetse ikaba yaranganyije na Al-Hilal SC mu mukino uheruka.

APR FC na yo iri kuri urwo rwego, nubwo irushwa inota rimwe na mukeba ufite amanota umunani, ariko we akaba yarakinnye imikino itanu mu gihe yo yakinnye itatu. Ubwo iheruka mu kibuga, yari yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Icyizere kiri hejuru ku mpande zombi, ariko hari n’impungenge ku ruhande rwa Rayon Sports igiye gukina uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho mu kibuga hagati, Ibrahim Djingarey umaze igihe udakina kubera imvune.

Mokono Eldinho utarasoje umukino wahuje u Burundi na Zambia ku wa Kabiri, kubera imvune, yakoranye imyitozo n’abandi ku wa Kane no ku wa Gatanu, ndetse ni ah’umutoza Haringingo Francis kureba niba ameze neza ku buryo yakina.

Ni ko bimeze kandi kuri myugariro Mohamed Ouattara utarasoje umukino uheruka wa Al-Hilal SC kubera imvune, ariko akaba amaze iminsi akorana imyitozo n’abandi.

Ku rundi ruhande, APR FC yakinnye umukino wa gicuti yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 mu gihe cy’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu, yo ifite abakinnyi bose.

Mamadou Traoré utarakinnye uwo mukino wa gicuti nyuma yo kudasoza uwa Shampiyona kubera imvune, yitozanyije na bagenzi be muri iki cyumweru nk’uko bimeze kuri Kapiteni w’iyi kipe, Djibril Ouattara.

Mamadou Traoré yitozanyije n'abandi muri iki cyumweru
Myugariro Mohamed Ouattara mu myitozo ya Rayon Sports ku wa Gatatu

Ni he ‘derby’ ishobora gutsindirwa?

Birashoboka ko iminota 90 yo kuri uyu wa Gatandatu izaba kuba itoroshye ku mpande zombi, kuva umusifuzi Rulisa Patience ahushye mu ifirimbi, Ishimwe Didier na Mugabo Said bagatangira kuzamura igitambaro ku mpande.

Rayon Sports imaze imyaka itatu idatsinda APR FC kuko intsinzi iheruka ari iyo muri Kanama 2023 kuri FERWAFA Super Cup, gusa mu mikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi, yombi yatojwe na Haringingo Francis, yarangiye ari igitego 1-1 nubwo uwa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wiyongereyeho penaliti zahaye ikipe y’i Shyorongi intsinzi.

Gikundiro iheruka gutsinda APR muri Shampiyona muri Gashyantare 2023, ubwo yatozwaga na Haringingo Francis, ndetse icyo gihe iyi kipe yagize intsinzi eshatu zikurikiranye muri ‘derby’ nubwo umukino wa gatatu watojwe na Yamen Zelfani.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu, Haringingo atajya kure y’ikipe yamufashije kunganya na Al-Hilal SC, by’umwihariko mu gukinisha ba rutahizamu babiri.

Iradukunda Elie Tatou usatira izamu anyuze iburyo, rutahizamu Junior Kameni ugora ba myugariro kubera igihagararo n’imbaraga bye ndetse na Muderi Akbar ukinana ishyaka riri hejuru, ni bamwe mu bashobora guha Rayon Sports urwego ikiniraho.

Muhoza Daniel ugaragaza itandukaniro iyo asimbuye, ashobora kwisanga yicaranye n’abandi Banyarwanda gusa ku ntebe y’abasimbura bitewe n’umubare w’abanyamahanga umunani baba babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.

Abanyamahanga bashobora guhabwa umwanya kuri uyu wa Gatandatu ni Dande Junior, Mohamed Ouattara, Charles Tchouplaou, Eldinho Mokono, Muderi Akbar, Issa Djiguiba, Junior Kameni na Sandja Bulaya mu gihe Abanyarwanda babanzamo ari kapiteni Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ na Ishimwe Elie Ganijuru na Iradukunda Elie Tatou.

Ku rundi ruhande, Abderrahim Taleb utoza APR FC na we ntaratsindwa na Rayon Sports mu mikino ine amaze guhura na yo, aho yayitsinze ibitego 3-0 na 4-1 mbere yo kunganya igitego 1-1 inshuro ebyiri, mu minota 90.

Kuri uyu wa Gatandatu, uyu Munya-Maroc afite akazi katoroshye ko guhitamo abanyamahanga umunani mu 10 iyi kipe ifite, by’umwihariko ku munyezamu Ernan Siluane utajya ubanzamo muri iyi kipe, ariko akaba amaze iminsi yitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ya Mozambique.

Nk’uko bimeze kuri Rayon Sports, APR FC na yo ishobora kubakira umukino wayo hagati mu kibuga, hakagena uko ubusatirizi bwayo bushobora gukina.

Mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino harimo Dauda Yussif na Mamaou Traoré bakina mu kibuga hagati, yewe na kapiteni w’iyi kipe, Djibril Ouattara.

Byitezwe ko Hakizimana Adolphe abanza mu izamu, imbere ye hagakina Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Christian, Madou Zon, Nshimiyimana Yunussu, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif, Mamadou Traoré, Djibril Ouattara, William Togui na Uwiyaremye Fidali. Memel Dao na Hakim Kiwanuka, bari mu bashobora gutangira ku ntebe y’abasimbura.