Abizera yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma nyuma yo kuba uwa gatanu mu isiganwa rya kimwe cya kabiri ryabaye ku Cyumweru, akoresheje amasegonda 57 n'uduce 29, aba anakuyeho agahigo ke bwite kari amasegonda 58 n'ibice 33.
Uyu mukinnyi arasiganwa mu cyiciro cya nyuma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, guhera Saa 18:50 ku isaha y'i Kigali, kuri Complexe Iba Mar Diop, aho ahatanira umudali.
U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino mu byiciro bitandukanye birimo gusiganwa ku maguru, koga, Kung-Fu Wushu, gusiganwa ku magare na Taekwondo.
Mu mukino wo koga, Abanyarwanda basoje amarushanwa yabo hari abakuyeho uduhigo twabo bwite, ndetse hanashyirwaho agahigo gashya ku rwego rw’igihugu.
Mugabo Aragsan yashyizeho agahigo gashya k'u Rwanda mu koga metero 50 mu byitwa gukura umusomyo [Freestyle], akoresheje amasegonda 29 n'ibice 94.
Uyu mukinnyi yanakuyeho agahigo ke bwite mu koga metero 50 mu buryo bwa Backstroke, akoresheje amasegonda 36 n'uduce 33.
Ntwali Jayden na we yitwaye neza, aho mu koga metero 50 muri Freestyle yakoresheje amasegonda 27 n'ibice 15, naho muri Butterfly [koga bunyugunyugu] ya metero 50 akoresha amasegonda 28 n'ibice 66, byose bikaba uduhigo dushya kuri we.
Kalisa Keza yakuyeho agahigo ke bwite muri Butterfly ya metero 50, akoresheje amasegonda 36 n'ibice 11, ndetse no muri Backstroke [Ngarama] ya metero 200, aho yakoresheje iminota itatu, amasegonda atandatu n'ibice 58.
Murenzi Sheja Kean we yitabiriye amasiganwa ya metero 100 muri Freestyle na Butterfly ndetse na metero 200 muri Freestyle.
Mu koga metero 100 muri Butterfly, yakuyeho agahigo ke bwite akoresheje umunota umwe, amasegonda atatu n'ibice 89, agabanya amasegonda ane n'ibice 75 ku gihe yari asanzwe akoresha.
Umwanya umwe watumye Mugisha François abura itike yo gukina umukino wa nyuma
Muri Kung-Fu Wushu, Mugisha François wari uhagarariye u Rwanda mu byiciro bya Changquan na Gunshu, yasoje ku mwanya wa cyenda mu bakinnyi bose.
Uyu mukinnyi yabonye amanota 7,966 muri Changquan na 7,863 muri Gunshu, yose hamwe aba 15,829.
Abakinnyi umunani ba mbere ni bo bakomeje ku mukino wa nyuma mu gihe Mugisha yasoreje ku mwanya wa cyenda.
Mu gusiganwa ku magare mu muhanda, Akimana Donatha yasoje ku mwanya wa 22 mu bakinnyi 41 bari bitabiriye isiganwa ry'abakobwa ryareshyaga n’ibilometero 59,5.
Uyu mukinnyi yahuye n'imbogamizi ubwo yagwaga mu gihe yageragezaga gusatira abandi bakinnyi yongera umuvuduko, ariko abasha gusoza isiganwa arushwa umunota n’amasegonda 47 na Angelina Novolodskaya wo mu Burusiya wegukanye isiganwa.
Mu cyiciro cy'abahungu bakoze intera y’ibilometero 69,5, Shema Emmanuel yasoje ku mwanya wa 29 mu bakinnyi 39 bari bitabiriye isiganwa ariko batandatu bakaba batararisoje.
Aba bakinnyi bombi bazongera guhatana ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu gusiganwa n'igihe buri wese ku giti cye, ibizwi nka “Individual Time Trial (ITT)”.
Bazasiganwa intera y'ibilometero 8,5 mu muhanda wa Corniche Ouest, mu masiganwa azasoza imikino u Rwanda ruri guhatanamo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo, Uwamahoro Françoise na we arahatana mu mukino wa Taekwondo mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje ibilo 49.
Uwamahoro arakina na MacDonald Mackenzie wo muri Australia, mu mukino uteganyijwe Saa 13:20 ku isaha y'i Kigali, kuri Complexe Iba Mar Diop.
Imikino Olempike y'Urubyiruko ya Dakar 2026 iri kubera muri Sénégal, yahurije hamwe abakinnyi bakiri batarengeje imyaka 17 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.






















Ibitekerezo 0