Yabivugiye mu iburanisha mu bujurire ryabereye mu Rukiko rukuru, urugereko rwa Rusizi rufite ishami i Karongi, ku wa 25 Ugushyingo 2026.
Ni nyuma y'aho Ubushinjacyaha bujuririye umwanzuro wafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Karongi wo kugira umwere uyu musore.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwirengagije ibimenyetso bwatanze birimo imvugo y'umwana, aho avuga ko uregwa yamusambanyirije mu ishyamba inshuro enye mu bihe bitandukanye.
Ikindi kimenyetso ni raporo yakozwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, n'icyemezo cy'amavuko cyerekana ko umwana yari afite munsi y'imyaka 18 ubwo icyaha cyabaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga uregwa yari akwiye guhanishwa igifungo cya burundu kuko umwana yari afite imyaka 9 ubwo icyaha cyabaga tariki 18 Mutarama 2026.
Uregwa yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana abereye mubyara we, ko ahubwo ibyo aregwa ari ibihimbano byacuzwe na nyirasenge kugira ngo bamutware ikibanza yatekeshejwe na nyirakuru kuko ari ho yarerewe.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko umwana uvuga ko yasambanyijwe ari ibinyoma yahimbiwe na se na nyina, avuga ko ikibigaragaza ari uko uwo mwana abazwa n'ubugenzacyaha yavuze ko uregwa yamusambanyirije mu rugo, yabazwa impamvu abo muri urwo rugo bandi batabimenye agahita ahindura imvugo agatangira kuvuga ko yasambanyijwe mu ishyamba.
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko urwo rujijo arirwo urukiko rwashingiyeho rugira uyu musore umwere asaba urukiko rukuru narwo ko rwazashingira kuri urwo rujijo rugashimangira ko uyu musore ari umwere kuko ubushinjacyaha rutashoboye gukuraho urwo rujijo.
Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ijambo buvuga ko kuba umwana yarivuguruje byatewe n’uko akiri muto, buvuga ko umwana w'imyaka icyenda aba ari muto ku buryo ashobora kutibuka ibintu byose uko byagenze.
Muri iri buranisha yaba uhagarariye ubushinjacya, uregwa cyangwa urukiko nta wigeze akomoza kuri raporo ya muganga, niba ihari, idahari cyangwa ibiyikubiyemo.
Umwanzuro w'urukiko rukuru uzasomwa tariki 21 Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0