Teganya yavukiye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero mu Ugushyingo 1971. Akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yigaga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, animenyereza umwuga mu Bitaro bya Butare.
Muri Nyakanga 1994, Teganya yavuye mu Rwanda, anyura mu bihugu bitandukanye. Mu 1999 yageze muri Canada, asaba ubuhungiro ariko ntiyabuhabwa. Ni bwo yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho yari akiri kugeza mu 2026.
Mu 2014, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi. Bwamushinje kuyobora abasirikare n'Interahamwe bajyaga gushakisha Abatutsi mu bitaro bya Butare, baba abarwayi cyangwa abahungiyemo, kugira ngo bicwe.
Teganya akekwaho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gusambanya ku gahato nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gusambanya nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Me Gatera Gashabana na Me Uramije James ni bo bunganiraga Teganya uyu munsi. Me Buhuru Pierre Célestin na we uri mu bamwunganira, ntiyitabiriye.
Me Gatera yasabye ko urubanza rwa Teganya rwahabwa indi tariki, avuga ko batarabona umwanya wo kuganira n'umukiliya wabo ku bikubiye muri dosiye.
Uyu munyamategeko yavuze ko yabonye inyandikomvugo z’abatangabuhamya batanu, ariko atari yabona iy’ibisobanuro Teganya yatanze mu gihe cy’ibazwa.
Me Uramije yavuze ko yabonye dosiye ya Teganya ku mugoroba wo ku wa 25 Ugushyingo, agaragaza ko umukiliya we atarayibona, ko ibyo azi gusa ari ibyo yabajijwe nyuma yo gufatwa.
Uyu munyamategeko yavuze ko abunganira Teganya bakeneye umwanya wo gutegura neza uburyo bwo kwiregura. Yavuze ko urukiko rwemeye ubusabe bwabo bwo kwimura urubanza ntacyo rwaba rwishe.
Me Gatera yagaragaje ko afite urugendo rw’akazi kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2026, asaba ko iburanisha ryashyirwa mu kindi cyumweru.
Ubushinjacyaha bwasubije ko umwe mu bunganira Teganya yari yarahawe dosiye mbere y’uko agezwa mu Rwanda, bityo ko bwumva urubanza rwaba nk’uko byateganyijwe cyangwa se rukimurirwa ku munsi ukurikiyeho.
Buti “Twe twumvaga ko bakagombye kuba dosiye bayizi ndetse bakaba barayiganiriye n’umukiliya wabo.”
Umushinjacyaha kandi yagaragaje ko kuba Me Gatera ateganya urugendo rw’akazi bidakwiye kuba impamvu yo kwimura urubanza, kuko Teganya yasigara yunganirwa na Me Buhuru na Me Uramije.
Yavuze ko dosiye bayifite, bityo ko badakwiye gutegereza ko Me Gatera abanza kuva muri misiyo kugira ngo babone kunganira Teganya.
Me Gatera yagaragaje ko bikwiye ko Teganya yunganirwa n’abanyamategeko be bose, agaragaza ko urubanza rw’uregwa rukomeye, bityo ko rusaba ubushishozi buhambaye.
Umucamanza yavuze ko ubushishozi buhambaye bukenewe cyane mu rubanza rwo mu mizi, anasobanura ko uru rubanza rushingiye ku kirego cyihutirwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Me Gatera yavuze ko niba uregwa yifuza ko urubanza rwe rwimurirwa undi munsi, ari uburenganzira bwe, kabone n'iyo ikirego cyaba cyihutirwa.
Teganya we yabwiye urukiko ko yumva yaba yambuwe uburenganzira bwe bwo kunganirwa mu gihe yaburanishwa mu banyamategeko bamwunganira habuzemo umwe.
Ati "Ntabwo numva ukuntu Ubushinjacyaha buvuga ngo ushobora gukoresha uyu nguyu, mu gihe uyu nguyu atabonetse."
Umucamanza yavuze ko urukiko rwemera ko Teganya afite uburenganzira bwo guhabwa umwanya wo kwiga kuri dosiye ye, asaba abanyamategeko be gufata umwanya, bakayigaho kugira ngo bazunganire umukiliya wabo basobanukiwe.
Yamenyesheje abanyamategeko ba Teganya n’Ubushinjacyaha ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwimuriwe tariki ya 30 Ugushyingo 2026, saa tatu za mu gitondo.
Teganya yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2026, nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akigera ku kibuga cy'indege, yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.






Ibitekerezo 0