Mu iburanisha ryo ku wa 24 Ugushyingo 2026, Umucamanza Marc Sommerer yabajije uyu mutangabuhamya impamvu atahaye abagenzacyaha amakuru bari bakeneye kugira ngo babashe kuvugana n’abantu bashakaga.
Umucamanza yamubajije kandi ku bisobanuro yavuze ko bitari iby’ukuri ku bijyanye n’aho yari ari mu gihe yagezaga ku uregwa wari mu Bufaransa amakuru y’iperereza.
Sommerer yamugaragarije ko mu biganiro biri muri dosiye havugwagamo gushaka abatangabuhamya bashinjura Safari, kumugezaho amakuru y’iperereza no gukurikirana ingendo za bamwe mu batangabuhamya.
Muri ibyo biganiro ni na ho havugwaga igitekerezo cyo kugurira inzoga abatangabuhamya kugira ngo bavuge. Uyu mutangabuhamya yasubije yo yatunguwe no kumva aya makuru ahamya ko ari mashya kuri we.
Uhagarariye Ubushinjacyaha, Nicolas Peron, yavuze ko Safari yohereje uyu mutangabuhamya Amayero 1.500. Yasubije ko ayo mafaranga yari ayo kugura ibiribwa no gufasha abantu mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan.
Abajijwe n’umwunganizi wa Safari niba umuntu uba mu mahanga wifite aba yitezweho gutanga ubufasha muri icyo gihe, yasubije ko ari ko bigenda.
Ikibazo cyo gushaka abatangabuhamya bashinjura Safari cyari cyagarutsweho no mu iburanisha ryo ku wa 23 Ugushyingo.
Urukiko rwavuze ko ibiganiro byabonetse muri telefoni ya Safari byagaragazaga ko uwo mu muryango we yahaye umuntu amafaranga ngo abonane n’abantu, abagurire ibyo kunywa kandi abakuremo amakuru.
Safari yemeye ko yari azi ko uwo mu muryango we yashakaga abatangabuhamya bamushinjura, avuga ko atari we watangije ibyo bikorwa.
Safari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 17 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko ruzarangira ku wa 14 Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0