Microsoft yatangaje ko serivisi zayo zongeye gukora neza, nyuma y’ikibazo cya tekiniki cyamaze hafi amasaha 24, kigahagarika imikorere ya porogaramu zikoreshwa n’abantu n’ibigo hirya no hino ku Isi.
Ikigo cy'Abanyamerika gikora ibyogajuru, SpaceX, cyahuye n'imbogamizi mu igerageza ryo kugarura ku Isi ibice byombi bya rocket yacyo ya Starship, nyuma y'aho igice cyo hasi cyagombaga gufatwa n'imashini kiguye mu nyanja kigashya.
Abashakashatsi bavumbuye ko ibuye ryaturutse ku mubumbe wa Mars, ryabonetse mu butayu bwa Sahara muri Mali, rimaze imyaka miliyari 4,1, ritanga amakuru mashya ku mateka y’uyu mubumbe, cyane cyane ku kuba warigeze kugira amazi.
Shanghai, igice gifatiye runini u Bushinwa cyahoze ari ibisigara n’imirima ihingwa ariko uyu munsi hakaba ari ahantu hatapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bukomeje gutera intambwe yo rwego rwo hejuru ari na ko butanga amahirwe ku mpande zombi. Ikawa, icyayi n’imbuto byo mu Rwanda biri kugera ku Bashinwa uko bwije n’uko bukeye, mu gihe u Bushinwa na bwo budahwema gushora imari izamura ubukungu bw’u Rwanda.
Apple yatangaje ko itaramenya igihe izabasha guhaza isoko rya telefoni zayo nshya zizingwa, iPhone Duo, nyuma y’uko izashyizwe ku isoko zaguzwe zigashira mu gihe gito.
Indirimbo y’urukundo yo mu njyana ya R&B ikwibutsa umuziki wo mu myaka ya 1990, rap ivuga ibirori i Nyamirambo n'ahandi muri Kigali, cyangwa indirimbo yaguhagurutsa ukabyina; ubu ushobora guhera ku gitekerezo cyanditse, ubwenge buhangano bukagufasha kugihinduramo indirimbo ifite amagambo, injyana n’ijwi riririmba.
Ifoto y’abitabiriye inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba G20 i Atlanta muri Amerika ntiyafashwe nyuma y’uko bamwe mu badipolomate b’i Burayi banze kuyifotoranyamo na mugenzi wabo w’u Burusiya, Sergei Lavrov.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ubusabe bwo kugurisha Ukraine misile 500 za Patriot, mu gihe iki gihugu gikomeje gushaka ibikoresho byo kwirinda ibitero by’u Burusiya.
Iyo uhagaze ahirengeye kuri Great Wall of China, urukuta rwafatwaga nka nyirantarengwa ku banzi b’u Bushinwa mu myaka 500 ishize, witegereza uburyo ruromberereje runyura mu bibaya n’imisozi yo mu bice bitandukanye by’iki gihugu kibumbatiye amateka yo mu myaka amagana ishize, ubona ko ubuhangange bw’iki gihugu butari ubw’ejobundi.
Urubuga Dictionary.com, ruzwi mu gusobanura amagambo y’Icyongereza, rwatangaje ko ‘Maxxing’ ari ryo jambo ry’umwaka wa 2026, nyuma yo kugaragara cyane mu biganiro no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu rubyiruko.
Uwahoze ari Nyampinga w’u Busuwisi, Beatrice Keul, yashinje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kumufata ku ngufu mu 1993, mu birego byagaragajwe muri raporo nshya y’Aba-démocrate bari muri Komisiyo y’Ubucamanza y’Inteko Ishinga Amategeko.
Apple yatangaje ko igiye gushumbusha abakiliya bafite telefone nshya za iPhone Duo zagaragaje ibibazo kuri écran, nyuma y’iminsi mike zitangiye kugurishwa ku isoko.
Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z yatangajwe nk’umuhanzi uzasusurutsa ibirori byo hagati mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru y'Abanyamerika (NFL), uzwi nka Super Bowl, uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2027.
Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’urugomo yakoreye mu kabari ko mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Evangeline Lilly wamamaye muri sinema muri Amerika, yatangaje ko amaze imyaka 22 akora ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, agaragaza ko gufasha abantu no kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo ari byo yahoze yifuza kurusha kwamamara muri Hollywood. Mu kiganiro yagiranye na Christian Broadcasting Network ku wa 19 Ukwakira 2026, Lilly yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva […]
Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko igisokozo cye cyafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura, avuga ko nta cyo azi kuri icyo gisokozo ndetse ko inkuru yakivuzweho ishingiye ku binyoma.
Umugabo w’Umwongereza witwa Paul Lucas w’imyaka 40 yatangaje urugendo rukomeye yanyuzemo nyuma yo kurwara Cancer y’igitsina gabo, bigatuma abaganga bagikuraho cyose, mbere yo gutangira kumukorera ikindi.
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abagore bakunda kwitegereza abandi bagore bafite uburanga, kimwe n’uko abagabo babikora, ariko impamvu zibibatera zikaba zitandukanye.
Uruganda rwa Apple rwatangiye kugurisha telefoni yarwo ya mbere izingwa, yiswe ‘iPhone Duo’ ku giciro gitangirira ku madolari 2000, ariko umubare w’izashyizwe ku isoko ni muto ugereranyije n’abazifuza.