Mu 2025, umusaruro mbumbe wa Shanghai wageze kuri miliyari 5.670 z’ama-Yuan angana na 4% by’ubukungu bw’u Bushinwa, kandi Shanghai ifite 0,066% gusa by’ubuso bw’igihugu.

Iterambere ryayo ryafashwe nk’igitangaza kigaragara mu nzego hafi ya zose, nyamara mu myaka nka 32 ishize hari ahantu hasanzwe umuntu yabaga yagusaba no guturayo ukumva ko akwanga. Si ugukabya, ahubwo imibare irivugira.

Nko mu 1993, Shanghai yari ifite ibilometero 6,6 bya metro na sitasiyo eshanu gusa. Ubu, imiyoboro ya gari ya moshi zo mu mujyi no mu nkengero zawo yarikubye igera ku burebure bwa kilometero 962 na sitasiyo 532.

Ibyo bigaragaza uko ubwikorezi, ishoramari n’imigambi y’iterambere byafashije guhindura umujyi utuwe n’abaturage hafi miliyoni 25.

Nubwo Shanghai yari isanzwe ari ihuriro rikomeye ry’inganda n’ubucuruzi mu myaka ya za 1990, ariko yari ifite igice gisanzwe cyane cyane cyo hakurya y’Uruzi rwa Huangpu, igice kinini cya Pudong.

Huangpu ni uruzi rufite uburebure bwa kilometero 113 kandi rukaba inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bwo mu mazi muri Shanghai.
Rutandukanya Puxi, igice cy’amateka n’umujyi wa kera kiri mu burengerazuba, na Pudong iri mu burasirazuba.

Kugira ngo ubyumve neza, hari imvugo yakundaga gukoreshwa icyo gihe yagaragazaga ko Pudong yari ahantu hasanzwe. Ni imvugo yagiraga iti “Byaruta kugira uburiri i Puxi kuruta kugira inzu nziza i Pudong.”

Ihinduka rikomeye ryatangiye ku wa 18 Mata 1990, ubwo u Bushinwa bwatangazaga gahunda yo guteza imbere Pudong, ndetse byagezweho, inzu zirakabakaba ibicu zirubakwa, Shanghai iba ikimenyabose ku Isi.

Agace gato ku butaka bw’u Bushinwa, kabumbatiye ubukungu bwabwo

Shanghai ifite urwego nk’urw’intara mu miyoborere. Iherereye ku nkombe y’iburasirazuba bw’u Bushinwa, hafi y’aho uruzi rwa Yangtze rusohokera mu Nyanja y’Ubushinwa y’Iburasirazuba.

Yangtze ni uruzi rukomeye rukoreshwa mu gutwara abantu n’ibicuruzwa rwambuka igice cyo hagati cy’u Bushinwa.

Shanghai ifite ubuso bwa kilometero kare 6.340,5, ikaba ingana na 0,066% by’ubuso bw’u Bushinwa bufite kilometero kare miliyoni 9,6.

Ariko umusaruro mbumbe wa Shanghai mu 2025 wageze kuri miliyari 5.670 z’Ama-Yuan (hafi miliyari 1.271.970 Frw), mu gihe uw’u Bushinwa wose wari miliyari 140.190 z’Ama-Yuan.

Mu mpera za 2025, Shanghai yari ituwe n’abaturage miliyoni 24,85. Umusaruro mbumbe ku muturage wari hafi Ama-Yuan 228.400 (hafi miliyoni 51,23 Frw).

Iterambere rya Shanghai ntiryaturutse ku nyubako ndende gusa. Leta yashoye mu bikorwa remezo by’ubwikorezi n’ibindi.

Kuva mu 2021 kugeza muri Kamena 2025, Pudong yashoye miliyari 1.400 z’Ama-Yuan mu mitungo itimukanwa (hafi miliyari ibihumbi 314 Frw) kandi yakiriye ishoramari ry’amahanga rya miliyari 43,64 z’amadolari (hafi miliyari ibihumbi 65 Frw).

Ubushakashatsi na bwo bwabaye inkingi y’iterambere. Mu 2025, Shanghai yashoye hafi 4,5% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wayo mu bushakashatsi n’iterambere, hafi miliyari 255 z’Ama-Yuan (hafi miliyari ibihumbi 57 Frw).

Imihanda ya Shanghai yavuye kuri kilometero 6.641 mu 2000 igera kuri 18.923 mu 2024. Mu 2025, uyu mujyi wari ufite kandi kilometero 1.140 z’imihanda minini n’iyihuta yo mu mujyi.

Mu ruzinduko rwe rwa mbere muri uyu mujyi mu 2009, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, Barack Obama, yagize ati “Twashimishijwe cyane n’iterambere rikomeye ry’umujyi.”

Mu 2024, Shanghai yari ifite inyubako 60.568 zifite amagorofa umunani cyangwa arenga, zirimo 2.016 izifite amagorofa arenga 30.

Shanghai Tower ni indi ntambwe. Ifite uburebure bwa metero 632, ni yo nyubako ndende mu Bushinwa kandi ikaba iya gatatu ndende ku isi .

Imiturire n’ubuvuzi na byo byarahindutse. Mu ntangiriro za za 1990, umuturage wa Shanghai yari afite impuzandengo y’ubuso bwo guturamo bwa metero kare 6,6, hafi ingano y’icyumba gito cyo kuraramo.

Mu mpera za 2024, umuturage wo mu mujyi yari afite metero kare 37,57. Muri uwo mwaka, Shanghai yari ifite ibitaro 503 n’ibitanda bigera ku 176.100.

Aho Tesla yandikira amateka

Umujyi wa Shanghai, ni icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga bikomeye mu Isi, nka Tesla, General Motors, Toyota n’ibindi.

Mu 2025, inganda nini za Shanghai zagejeje ku musaruro kuri miliyari 4.007 z’Ama-Yuan (hafi miliyari 912.890 Frw). Shanghai ni icyicaro cy’ibigo mpuzamahanga 1.076 n’ibigo by’ubushakashatsi n’iterambere 636.

Uruganda rwa Tesla rwo muri Shanghai rwashowemo imari igera kuri miliyari 50 z’Ama-Yuan (hafi miliyari 11.210 Frw).

Mu 2025, rwatanze imodoka 851.000, zingana na 52% by’imodoka Tesla yagurishije ku isi, n’imodoka ya miliyoni enye rwari rumaze gukora kuva rutangiye.

Toyota na yo yashoye imari ifatika muri Shanghai. Uruganda rwa Lexus rukora imodoka zikoresha amashanyarazi i Jinshan byitezwe ko rushorwamo miliyari 14,6 z’Ama-Yuan (hafi miliyari 3.270 Frw). Rwitezweho gutangira gukora mu 2027, rukazajya rukora imodoka 100.000 ku mwaka mu ntangiriro.

Perezida Xi Jinping, mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 Pudong yari imaze itangiye urugendo rushya, yavuze ko ibyo ako gace kagezeho ari urugero rugaragara cyane rw’icyitegererezo cy’iterambere ry’u Bushinwa. Yavuze uko Pudong yavuye mu gace k’icyaro ikaba ihuriro ry’imari, ubucuruzi n’udushya.

Icyambu gihuza Isi

Icyambu cya Shanghai ni kimwe mu bikomeye biteza imbere iki gice. Gifite inkombe z’uburebure bwa kilometero hafi 148 gishobora kwakira aapima nibura toni 10.000. Mu 2025, icyambu cya Shanghai cyakiriye kontineri zisaga miliyoni 55.

Shanghai imaze imyaka 16 ikurikirana ari cyo cyambu cya mbere ku isi mu gutwara kontineri nyinshi.

Umubare wa kontineri wavuye miliyoni 5,6 mu 2000 ugera kuri miliyoni zisaga 55 mu 2025. Yangshan Deepwater Port yonyine yatwaye kontineri miliyoni 28,71 muri uwo mwaka.

Ubwikorezi bwo mu mazi buhuza Shanghai n’ibyambu bisaga 700 byo mu bihugu n’uturere birenga 200, itwara ibicuruzwa by’ibigo byo mu Bushinwa no mu mahanga.

Mu 2025, icyambu cya Shanghai cyakiriye ubwato mpuzamahanga bugera ku 46.000, impuzandengo y’ubwato 126 bwinjira cyangwa bsohoka ku munsi.

Shanghai kandi ni ihuriro rikomeye ry’ubwato butwara ba mukerarugendo. Mu 2025, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zanditse ingendo 538 z’ubwato bwinjiraga cyangwa busohoka muri iki gice, hamwe n’ingendo z’abagenzi miliyoni 1,83.

Ibyambu by’ubwato bw’ubukerarugendo bya Shanghai ni byo binini muri Aziya, kandi biri ku mwanya wa kane ku isi.

Binyuramo abasaga 70% by’abakerarugendo b’u Bushinwa. Muri ubwo bwato harimo Adora Magic City, ubwato bwa mbere bunini bwubakiwe mu Bushinwa. Bufite uburebure bwa metero 323,6 kandi bushobora gutwara abagenzi 5.246.

Ingendo zo mu kirere na zo zifite uruhare runini mu iterambere ry’uyu mujyi. Mu 2025, ibibuga by’indege bya Pudong na Hongqiao byakiriye ingendo zigera kuri miliyoni 135 n’imizigo ingana na toni miliyoni 4,54. Byahuzaga Shanghai n’ahantu 302 ho mu bihugu 54.

Ku bukerarugendo Shanghai na yo ntiyasigaye kuko mu 2025, yakiriye ingendo z’ubukerarugendo miliyoni 425, yinjiza miliyari 672,37 z’Ama-Yuan (hafi miliyari 150.810 Frw). Muri izo ngendo, miliyoni 9,36 zari iz’abaturutse mu mahanga.