Iki kibazo cyatangiye ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, kigira ingaruka ku bihugu birenga 70, aho serivisi zirimo Outlook, Microsoft Teams na Copilot zitakoraga neza.
Microsoft yatangaje mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, ko yamaze gukemura ikibazo cyari cyateye iryo hagarikwa rya serivisi.
Iki kigo cyasobanuye ko ikibazo cyatewe n’impinduka cyakoraga mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga ryacyo, gihumuriza abakiliya ko kitaturutse ku gitero cy’abajura bo kuri internet cyangwa ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano.
Iki kibazo cyagize ingaruka ku bigo bya Leta, ibitaro, inkiko, amashuri n’ibigo by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye. Serivisi zagizweho ingaruka zikoreshwa n’abantu barenga miliyoni 430 ku Isi.
Mu Buyapani, cyabangamiye imikorere y’inzego za Leta, mu gihe muri Philippines cyageze no ku Rukiko rw’Ikirenga.
Muri Amerika, abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko bavuze ko cyadindije ibikorwa byabo by’umunsi wose.
Muri Afurika y’Epfo, umushoramari mu bijyanye na divayi, Peter Pentz, yavuze ko ibikorwa by’uruganda rwe byahagaze, birimo itumanaho n’abakiliya bo mu mahanga.
Microsoft yasabye imbabazi abakiliya bayo, ivuga ko izasohora raporo irambuye igaragaza ibyateye ikibazo n’uko cyakemuwe.






Ibitekerezo 0