Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026 ivuga ko ibyo Keul ashinja Trump byabereye muri hoteli Plaza i New York, mu Ugushyingo 1993, ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza ryiswe American Dream Pageant.

Keul yavuze ko icyo gihe yari afite imyaka 24, akora mu bijyanye n’imideli na serivisi z’imari. Avuga ko Trump yamusezeranyije kumufasha kubona viza yo kuba muri Amerika no kwiga muri Kaminuza ya New York.

Yabwiye abakozi ba komisiyo ko nyuma y’icyo kiganiro yatumijwe mu cyumba cya hoteli, yibwira ko agiye kuganira ku mahirwe yari yasezeranyijwe, ariko akavuga ko Trump yahamutangiriye akamufata ku ngufu.

Nk’uko raporo ibivuga, Keul yashinje Trump kumusaba guceceka nyuma y’ibyabaye. Yavuze ko yaje gusubira mu Busuwisi, akanga kongera kwitabira irindi rushanwa ry’ubwiza ryateguwe na Trump.

Muri iyo raporo havugwamo kandi Jeffrey Epstein, wari uziranye na Trump, ndetse n’ibirego by’uko amarushanwa y’ubwiza yashoboraga gukoreshwa mu gushaka abakobwa bagerwaho n’ihohoterwa.

White House yahakanye ibyo birego. Umuvugizi wayo, Lauren Bis, yavuze ko atari ukuri, ashinja Aba-démocrate  gukoresha iyi raporo mu nyungu za politiki.

Raporo y’Aba-démocrate ishingiye ku biganiro byakozwe n’abatangabuhamya, inyandiko z’inzego z’iperereza n’andi makuru ajyanye na Epstein. Abayiteguye basabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku birego birimo ibyavuzwe na Keul.

Si ubwa mbere Trump avuzwe mu birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu 2023, urukiko rw’imbonezamubano rwemeje ko yakoreye E. Jean Carroll mu ihohotera rishingiye ku gitsina, runamuhamya kumusebya. Trump yahakanye ibyo ashinjwa.

Beatrice Keul yavuze ko Trump yamufashe ku ngufu mu 1992
Beatrice Keul asobanura ko yahohotewe na Trump ubwo yari yitabiriye amarushanwa y'ubwiza