Inkende zifite umwihariko w’iminwa ifite ibara ryihariye risa n’iroza rivanzemo orange, bwemejwe ko ari ubwoko bushya bw’inkende butari busanzwe buzwi mu ruhando rw’abahanga mu binyabuzima.
NASA yatangije igikorwa kidasanzwe cyo kohereza robot mu kirere kugira ngo igerageze gukiza telescope ya Swift iri kumanuka buhoro buhoro, ku buryo ishobora kuzagwa ku Isi mu mezi ari imbere.
Igufa rya mbere rya dinosaure ryigeze kuboneka muri Antaractica ryavumbuwe mu buryo butunguranye nyuma y’imyaka igera kuri 40 ryaribagiranye ndetse ryarabitswe mu kabati k’ibisigazwa by’ubushakashatsi mu Bwongereza.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure [NASA] cyatangaje umushinga mugari wa miliyari 20$ witwa ‘Ignition Moon Base program’ wo kubaka ahantu ho gutura bihoraho ku Kwezi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, Ikigo cy'Ikoranabuhanga mu by'Isanzure, SpaceX, cyageze ku yindi ntambwe ikomeye ubwo cyoherezaga mu isanzure icyogajuru cya Starship ku nshuro yacyo ya 12.
Abashakashatsi ku bisigaratongo [archaeologists] bari gukorera mu Mujyi wa Al Bahnasa muri Misiri, uherereye mu bilometero 200 mu Majyepfo y'Umurwa Mukuru Cairo, batahuye umubiri wo mu gihe cy'Abaromani watunganyijwe kugira ngo udashanguka. Bivugwa ko umaze imyaka 1.600.
Ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, Ubwami bwa Jordanie bwashyize umukono ku masezerano agamije ubufatanye muri gahunda yo gusubiza umuntu ku Kwezi, kubungabunga no kubyaza umusaruro isanzure azwi nka ‘Artemis Accords’.
Abanyarwanda batanu baminuje ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI) muri Kaminuza z’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangije urubuga rw’ubwenge buhangano mu ikoranabuhanga bise ‘Ejochat’, rwitezweho korohereza abavuga Ikinyarwanda kubona amakuru mu buryo bwihuse no mu kuborohereza akazi ka buri munsi.
Nyuma yo gukererwa ho iminota 10 kugira ngo hakemurwe ibibazo by’ikoranabuhanga byari byagaragaye mu gice gihagurutsa icyogajuru ku butaka [launch pad], NASA yohereje icyogajuru cyayo gifite imbaraga kurusha ibindi mu isanzure.
Abahanga bane mu by’isanzure (astronautes), barimo Abanyamerika batatu n'Umunya-Canada umwe, bazakora urugendo rw’ibilometero birenga ibihumbi 805 bazenguruke Ukwezi mbere yo kugaruka ku Isi.
Nubwo akenshi tutabimenya ariko umubiri w'umuntu uhindurwa n’imbaraga za rukuruzi z'Isi [gravity]. Bumwe mu buryo butangaje ibi bibaho ni uguhinduka k’uburebure bwawe. Yego ubyumvise neza, indeshyo yawe burya ijya ihinduka.
Ni kenshi abantu bumvikana bavuga ko iby’uko hari Abanyamerika bakandagiye ku Kwezi ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko bumva ko bitigeze bibaho.
Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) n’Ikigo Oracle cyo muri Amerika kizobereye mu by’ikoranabuhanga, basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubumenyi bw'ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyatangaje ko gahunda yo kohereza icyogajuru mu butumwa bwacyo bwa Artemis 2, yari iteganyijwe ku wa 06 Gashyantare 2026 yasubitswe, kubera ikibazo cy’ikirere gikomeje kuba kibi mu bice bitandukanye muri iki gihugu.
U Bushinwa burateganya kuba bwarubatse ibigo by’ububiko bw’amakuru mu isanzure mu myaka itanu iri imbere, aho intego ari ukuzajya hatunganyirizwa amakuru aho kuba ku Isi.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Adobe, cyahuje serivisi zacyo zimwe na zimwe na Chapgpt ya OpenAi zirimo Adobe Photoshop, Adobe Acrobat, ndetse na Adobe Express.
Urwego rushinzwe iteganyagihe ryo mu isanzure, SWPC (Service’s Space Weather Prediction Center) rwatangaje ko izuba riherutse kurekura ingufu ziri ku rwego rwo hejuru, zishobora kugira ingaruka ku mikorere ya Stellite ndetse n’ikoranabuhanga rya GPS.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) bwa mbere mu mateka yacyo cyakoze igikorwa cyo gukura mu isanzure umwe mu bo cyari cyoherejeyo wafashwe n’uburwayi akenera kwitabwaho n’abaganga.
Michaela Benthaus ukomoka mu Budage yabaye umuntu wa mbere ugendera mu igare ry’abafite ubumuga, ugeze mu isanzure.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ubwoko bushya bw’amafi bwavumbuwe mu gace ka Zayul gaherereye mu Burengerazuba bw’Intara ya Xizang mu Bushinwa.