Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yarugarutseho ubwo yari imbere y’abadepite ku wa 20 Ukwakira 2026, agaragaza ko ruzafasha gukurikirana imikorere y’urwego rw’uburezi hifashishijwe amakuru yizewe kandi agezweho.

MINEDUC igaragaza ko intego y’uru rubuga ari ugufasha u Rwanda kurenga icyiciro cyo gukusanya imibare y’uburezi gusa, ikarushaho gukoreshwa mu gukemura ibibazo biri mu mashuri no kunoza imyigire y’abanyeshuri.

Ruzajya rukusanya amakuru ajyanye n’abanyeshuri, abarimu, amashuri, ibyumba by’amashuri, ibikoresho by’imyigire n’imyigishirize ndetse n’ibipimo bigaragaza umusaruro w’uburezi.

Ayo makuru azajya asesengurwa, agaragazwe mu buryo bufasha abayobozi kumenya uko amashuri akora, gutahura ibibazo hakiri kare no gufata ingamba zo kubikemura.

Ruzafasha gutahura abafite ibyago byo guta ishuri

Mu bibazo uru rubuga ruzafasha kugaragaza hakiri kare harimo abanyeshuri basiba ishuri kenshi n’abafite ibyago byo kurireka, ibura ry’abarimu, ubucucike mu byumba by’amashuri n’umusaruro muke mu myigire.

Kubona ayo makuru ku gihe bizafasha inzego zibishinzwe gufata ingamba mbere y’uko ibibazo bikomera, bityo bigabanye ingaruka bigira ku myigire y’abanyeshuri.

Urubuga ruzanafasha kumenya ahakenewe abarimu biyongera ku bahari, ibyumba by’amashuri bishya, ibikoresho by’imyigire n’imyigishirize ndetse n’ishoramari mu bikorwaremezo by’amashuri.

Amakuru ruzatanga azanorohereza inzego z’uburezi gukurikirana umusaruro wa gahunda na politiki za Leta, by’umwihariko mu kongera ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gusoma, kwandika no kubara, ndetse no mu bindi bipimo by’imyigire.

Abayobozi b’amashuri bazagira uruhare mu gutanga amakuru

Urubuga ruzubakwa ku buryo abafite inshingano mu burezi, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, bazajya barushyiramo amakuru mu buryo buhoraho.

Muri ayo makuru hazaba harimo ajyanye n’imicungire y’ibigo bayobora n’ibyo bigenerwa n’inzego z’uburezi. Azajya yifashishwa mu kugaragaza ishusho y’uko amashuri ahagaze no mu gusesengura ibikenewe kugira ngo imikorere yayo irusheho kunozwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko uru rubuga ruzanafasha mu micungire y’ibitabo, abayobozi b’amashuri bakajya batanga amakuru abijyanye na byo, arimo n’igihe bimaze bikoreshwa.

Ruzanifashishwa mu kwakira ibitekerezo by’abarimu ku bitabo mbere y’uko bicapwa ngo bihabwe abanyeshuri.

Urubuga ruzatangira gukoreshwa ryari?

Minisitiri Nsengimana yavuze ko Minisiteri y’Uburezi, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndetse na Banki y’Isi batangiye gukorana mu gutegura iri koranabuhanga.

Yagaragaje ko gahunda yo gushaka abazarwubaka iteganyijwe kurangira muri Werurwe 2027, hagakurikiraho imirimo yo kurwubaka.

Ati “Igenamigambi ry’iryo koranabuhanga ryaratangiye, turimo turaganira ku buryo bwo gushaka abazubaka iri koranabuhanga ngo bazohereze ubusabe bwabo. Ibyo bizaba byarangiye muri Werurwe umwaka utaha. Nyuma y’icyo gihe duteganya ko mu mezi atandatu cyangwa arindwi azakurikiraho rizaba ryarangiye dutangire kubona bya bisubizo turyitezeho.”