Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Hamwe natwe
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Léonidas Muhire
Léonidas Muhire

X (Twitter)
Izanditswe na Léonidas Muhire
Kugabanya amazi apfa ubusa no kurwanya ruswa: Intumbero z’abakozi ba WASAC Group bavuye mu Itorero
Hashize iminsi 2Amakuru
Kugabanya amazi apfa ubusa no kurwanya ruswa: Intumbero z’abakozi ba WASAC Group bavuye mu Itorero

Abakozi 74 bashya b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, binjijwe mu Ntore bihaye umukoro wo gushyira umuturage ku isonga mu kazi, batanga serivisi inoze ndetse no kugabanya amazi apfa ubusa mu rwego rwo kwihutisha iterambere kuri bose.

Ishyaka Green Party ryatsinzwe urubanza rw’ubukode bw’imodoka, ricibwa miliyoni 6,7 Frw
Hashize iminsi 3Ubutabera
Ishyaka Green Party ryatsinzwe urubanza rw’ubukode bw’imodoka, ricibwa miliyoni 6,7 Frw

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali rwategetse Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), riyoborwa na Dr Frank Habineza, kwishyura ikigo Journal Imena News Ltd amafaranga 6.766.767 Frw, nyuma yo kurutsindwa mu rubanza rushingiye ku mwenda w’ubukode bw’imodoka zakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2024.

Prime Insurance yagaragaje inyungu yakuye mu gihembo cy’ubuziranenge yegukanye muri EAC
Hashize iminsi 4Amakuru
Prime Insurance yagaragaje inyungu yakuye mu gihembo cy’ubuziranenge yegukanye muri EAC

Sosiyete y’ubwishingizi ya Prime Insurance yatangaje ko igihembo yegukanye mu 2024 mu irushanwa ry’ubuziranenge rihuza ibigo byo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyayifashije kunoza serivisi iha abakiliya, kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no gutangiza imikoranire mishya n’ibindi bigo byo mu Karere.

Depite Mukabalisa ntiyumva uko akarere gashaka kugura ingwa kabanza kubisaba ku rwego rw’igihugu
Hashize iminsi 4Amakuru
Depite Mukabalisa ntiyumva uko akarere gashaka kugura ingwa kabanza kubisaba ku rwego rw’igihugu

Depite Mukabalisa Germaine yanenze uburyo zimwe muri serivisi zari zaregerejwe uturere zasubijwe ku rwego rw’Igihugu, ku buryo hari uturere dusigaye dusaba inzego zo ku rwego rw’Igihugu uruhushya rwo kugura ibikoresho byoroheje nk’ingwa zo mu mashuri cyangwa gusimbuza amatara ashaje.

Ibigo bitatu byo mu Rwanda byegukanye ibihembo mu irushanwa ry’ubuziranenge rya EAC
Hashize iminsi 6Amakuru
Ibigo bitatu byo mu Rwanda byegukanye ibihembo mu irushanwa ry’ubuziranenge rya EAC

Ibigo bitatu byo mu Rwanda ari byo San Tech, Meteo Rwanda na SteelRwa byegukanye ibihembo mu irushanwa ry’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu mikorere y’ibigo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bizwi nka ‘EAC Regional Quality Awards’ by’umwaka wa 2026.

Umujyi wa Kigali ntiwemeranya n’abacuruzi bavuga ko wabasenyeye amaseta utabateguje
Hashize iminsi 6Amakuru
Umujyi wa Kigali ntiwemeranya n’abacuruzi bavuga ko wabasenyeye amaseta utabateguje

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari abacuruzi bakoreraga mu masoko atandukanye n’ahandi hacururizwa muri Kigali basenyewe amaseta bakoreragamo kubera kunyuranya n’amabwiriza, ariko ko atari ibintu byabatunguye nk’uko babivuga ahubwo bari bamaze igihe babizi.

Leta yategetswe kwishyura miliyoni 83 Frw mu manza z’abakozi, 123 birukanwa burundu
29 Ukw 2026Amakuru
Leta yategetswe kwishyura miliyoni 83 Frw mu manza z’abakozi, 123 birukanwa burundu

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abakozi ba Leta 123 birukanwe burundu mu kazi kubera amakosa atandukanye, mu gihe inzego za Leta zatsinzwe imanza z’abakozi, zigategekwa kwishyura amafaranga arenga miliyoni 83 Frw.

Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo kubera inkongi z’umuriro
28 Ukw 2026Amakuru
Agakiriro ka Gisozi kazimurirwa i Bumbogo kubera inkongi z’umuriro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari gahunda yo kwimurira Agakiriro ka Gisozi i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’inkongi z’umuriro zikunze kukibasira no gutuma abagakoreramo bakorera ahantu hatekanye.

Ibyifuzo by’abaturage ku musore ukekwaho kwica se amuhoye umukino wa Rayon Sports
27 Ukw 2026Ubutabera
Ibyifuzo by’abaturage ku musore ukekwaho kwica se amuhoye umukino wa Rayon Sports

Abaturage bo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo bavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona umwana ahangara se umubyara akamwica ku mpamvu iyo ari yo yose, bityo bavuga ko Tuyishime Israel uherutse kwica se yahanishwa igifungo cya burundu.

Umupadiri wahamijwe ibyaha bya Jenoside yandikiye Minisitiri Bizimana amwihanangiriza
26 Ukw 2026Ubutabera
Umupadiri wahamijwe ibyaha bya Jenoside yandikiye Minisitiri Bizimana amwihanangiriza

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Padiri Sekamana Denys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akarangiza igihano yakatiwe, yamwandikiye ibaruwa amwihanangiriza kubera gukomeza kumuvuga mu bantu bakoze ibyo byaha. Dr Bizimana yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo yasobanuraga zimwe mu mbogamizi zituma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge […]

Kiliziya Gatolika iri mu nzira zo kwambura Nahimana Thomas ubupadiri- Minisitiri Bizimana
26 Ukw 2026Amakuru
Kiliziya Gatolika iri mu nzira zo kwambura Nahimana Thomas ubupadiri- Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Kiliziya Gatolika yatangiye inzira zo kwambura Nahimana Thomas ubupadiri, kubera ibikorwa bya politiki yishoyemo birimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda hagiye kubakwa urubuga ruhuriza hamwe amakuru y’uburezi
25 Ukw 2026Ikoranabuhanga
Mu Rwanda hagiye kubakwa urubuga ruhuriza hamwe amakuru y’uburezi

Minisiteri y’Uburezi iri gutegura urubuga rw’ikoranabuhanga rwiswe “Education Intelligence Center”, ruzajya ruhuriza hamwe amakuru y’uburezi mu Rwanda, rufashe mu igenamigambi, gufata ibyemezo no gukemura ibibazo bibangamira imyigire n’imyigishirize.

Musenyeri Dr. Gahima yimitswe nka Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda
25 Ukw 2026Amadini
Musenyeri Dr. Gahima yimitswe nka Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Musenyeri Dr. Gahima Manasseh, wari usanzwe ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, yimitswe nka Arikiyepisikopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), yiyemeza kubaka Itorero rifite uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda no gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije.

Minisitiri w’Intebe yahwituye amadini ku nyigisho z’ubuyobe no kureberera inzoga z’ibyuma
25 Ukw 2026Amakuru
Minisitiri w’Intebe yahwituye amadini ku nyigisho z’ubuyobe no kureberera inzoga z’ibyuma

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye amadini n’amatorero kurwanya inyigisho ziyobya abayoboke bayo, zikababuza gukora no kwiteza imbere, ndetse no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

Abaramyi bo mu bihugu bitandatu bagiye guhurira na Mbonyi mu gitaramo Nyafurika i Kigali
25 Ukw 2026Imyidagaduro
Abaramyi bo mu bihugu bitandatu bagiye guhurira na Mbonyi mu gitaramo Nyafurika i Kigali

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo n’u Rwanda, bagiye guhurira i Kigali mu gitaramo kizaririmbamo abarimo Israel Mbonyi n’itsinda rya Ben na Chance.

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro
25 Ukw 2026Amakuru
Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro

Agakiriro ka Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, aho igice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, giherereye mu mbago za Koperative ADARWA, cyafashwe n’inkongi kirakongoka.

Rulindo: Ambasade y’u Bushinwa yahaye ishuri ibirimo intebe 100 n’ibikoresho by’ikoranabuhanga
24 Ukw 2026Amakuru
Rulindo: Ambasade y’u Bushinwa yahaye ishuri ibirimo intebe 100 n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yahaye ishuri rya Inyange Girls School ryo mu Karere ka Rulindo inkunga y’ibikoresho bibafasha mu myigire no mu bindi bikorwa byo ku ishuri birimo intebe zo kwicaraho n’ibikoresho by’itumanaho birimo mudasobwa.

Kigali: Abantu batatu barimo abana b’impanga bagwiriwe n’inzu bahita bapfa
22 Ukw 2026Amakuru
Kigali: Abantu batatu barimo abana b’impanga bagwiriwe n’inzu bahita bapfa

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko abantu batatu barimo umugore umwe n’abana babiri b’impanga bo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango bagwiriwe n’inzu bahita bapfa bitewe n’imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 22 Ukwakira 2026.

Icyangombwa cy’ivuka cy’umwana wa Ishimwe Vestine ntikiriho amazina ya se Ouedraogo
22 Ukw 2026Amakuru
Icyangombwa cy’ivuka cy’umwana wa Ishimwe Vestine ntikiriho amazina ya se Ouedraogo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa isuzuma ry’uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana babyaranye no kumwereka umwana, aho hari hasabwe icyangombwa cy'ivuka ry'umwana ngo hemezwe ko ariho koko, ariko icyatanzwe ntikigaragaza amazina ya se w'umwana nka Idrissa Ouedraogo, ariko aya nyina ni Ishimwe Vestine.

Akazi ka Leta mu 2025/26: Mu bihumbi 450 bagasabye, 0,56% ni bo bakabonye
22 Ukw 2026Amakuru
Akazi ka Leta mu 2025/26: Mu bihumbi 450 bagasabye, 0,56% ni bo bakabonye

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abantu 469.532 basabye akazi mu bigo n’inzego zitandukanye za Leta, ariko abahawe akazi bakaba 2.512 bangana na 0,54%.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram