Ibi byatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026 n’Umuyobozi Ushinzwe Igurisha muri Prime Insurance, Umutoni Sylvia, ubwo yari yitabiriye inama y’ubukangurambaga ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi mu bihugu bigize EAC.

Iyi nama yabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahari kubera imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikomoka ku bucuruzi buto n’ubuciriritse bwo mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu 2024, Prime Insurance yegukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cy’ibigo bitanga serivisi, mu irushanwa ry’ubuziranenge rizwi nka ‘EAC Regional Quality Awards’, rihuza ibigo byo mu bihugu bigize EAC.

Iki kigo cyo mu Rwanda gitanga serivisi z’ubwishingizi cyegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’ibigo bitanga serivisi, ndetse hari nyuma y’uko iki kigo ari cyo kigo rukumbi cyo mu Rwanda gitanga serivisi z’ubwishingizi mu 2023 cyahawe icyemezo cy’ubuziranenge ( S Mark) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Umutoni Sylvia yavuze ko kwegukana iki gihembo cyabafashije kunoza imitangire ya serivisi, by’umwihariko binyuze mu ikoranabuhanga, kugira ngo abakiliya babashe kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse kandi buboroheye.

Ati “Ubwishingizi ni ikintu gisaba ubusesenguzi bw’ibyago, rero wasangaga bica mu nzira ndende kugira ngo hagire icyemezwa. Ubu twarabigabanyije kuko hari ‘system’ dukoresha itworohereza aho niba habaye nk’imimanuka uhita ibigaragaza muri ubwo buryo tugatangira kubikoraho utiriwe uza ku biro. Ibyo bigabanya amatike, umwanya, gutonda, imirongo n’ibindi byagoraga abakiliya.”

Yongeyeho ko ikindi Prime Insurance yanogeje ari uburyo bwo kugura ubwishingizi unyuze kuri *177# kuri telefone bidasabye kujya kubikorera ku biro byabo ndetse bagabanya n’inzira ndende byafataga mu kwemeza ibintu runaka hasabwa ko abantu benshi basinya.

Ibi ariko ntibyafashije kwihutisha imitangire ya serivisi muri Prime Insurance gusa ahubwo byanafashije iki kigo  kongera icyizere gifitiwe n’abakiliya bakigana. Iki gihembo kandi cyafashije iki kigo kubona imikoranire n’ibindi ku rwego rw’Akarere.

Ati “Hari ibigo by’ubwishingizi twagiranye imikoranire nko muri Kenya hari icyo dufatanya bakavuza abarwayi b’abakiliya bacu bari yo na twe tukavuza abacyo baba bari hano. Dufite gahunda yo gukomeza kwagura imikoranire.”

Umuyobozi mu Ishami Rishinzwe Gushyiraho Amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB, Kanyange Marlene, yavuze ko kuba ibigo byo mu Rwanda bikomeje kwegukana ibihembo mu marushanwa yo ku rwego rw’Akarere bigaragaza ubushobozi bifite bwo guhangana n’ibyo mu bindi bihugu.

Yagaragaje ko kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bifasha ibigo byo mu Rwanda kwagura amasoko no kugeza ibicuruzwa na serivisi zabyo hanze y’igihugu.

Ati “Mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge biragaragaza ko ibigo byo mu Rwanda byatangiye gukora mu buryo bwagutse ku rwego rw’Akarere. Ni ukuvuga ko kuba tudakora ku nyanja bitakiri imbogamizi ituma ibicuruzwa na serivisi zacu twumva ko bizajya ku isoko ryacu gusa ahubwo birahatana na byo bigatsinda.”

Kanyange yavuze ko kuva mu 2022, ubwo aya marushanwa yatangiraga, ibigo byo mu Rwanda byagiye byongera umubare w’ibihembo byegukana.

Yagaragaje icyizere cy’uko mu 2027 ibigo byo mu Rwanda bizakomeza kwitwara neza, bikazegukana ibihembo byinshi ndetse no mu byiciro bikomeye.