Ibi bihembo bihinduranya ibihugu bitangirwamo, uyu mwaka byari bitanzwe ku nshuro ya kane bikaba byatangiwe i Kigali mu ijoro ry’itariki 2 Ugushyingo 2026.

Ibi bihembo byatangijwe na EAC kuva mu 2022, bigamije kubaka umuco w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bigo byo muri uyu muryango hagamijwe iterambere rirambye ndetse no kongera ihatana ku isoko n’imikoranire hagati y’ibikora neza.

Ibigo byo mu Rwanda byahatanyemo ni umunani: Vizion Bot Ltd ikora ibijyanye n’ubwenge buhangano yahatanaga mu cyiciro cy’igicuruzwa cyiza cy’umwaka mu bigo bitoya na Ruliba Clays Ltd ikora ibikoresho by’ubwubatsi mu ibumba yahatanaga mu cyiciro cy’igicuruzwa cy’umwaka mu bigo binini.

Ni mu gihe Meteo Rwanda yahatanye mu cyiciro cy’ibigo bya Leta na ho ikigo cya Africa Quantitative Sciences gihatana mu cyiciro cy’ibigo binini by’abikorera, Rwashoscco Ltd yahatanaga mu cyiciro cy’ibigo bito byohereza ibicuruzwa mu mahanga ndetse na Fresh Vegetables Garden Ltd yahatanaga mu cyiciro cy’ibigo binini byohereza mu mahanga ibicuruzwa.

Mu cyiciro cy’ibigo binini by’umwihariko, hahatanaga uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd rukora ibyuma.

Muri rusange, ibihugu bigize EAC hafi ya byose byahatanye muri EAC Regional Quality Awards yabaye ku nshuro ya kane.

Tanzania yari ihagarariwe n’ibigo icyenda, Somalia n’ibigo icyenda, u Rwanda n’ibigo umunani, Kenya bitandatu, Sudani y’Epfo bitanu hamwe n’u Burundi bwari buhagarariwe n’ibigo bine.

Mu gutanga ibihembo, hahembwe bitatu bya mbere, icya gatatu gihabwa icyemezo cy’ishimwe, icya mbere n’icya kabiri bihabwa igihembo. Ibigo byo muri Kenya ni byo byatsindiye ibihembo byinshi by’imyanya ya mbere.

Ibi bihembo kandi byari mu murongo w’imurikagurisha ry’ibikomoka ku bucuruzi buto n’ubuciriritse mu bihugu bya EAC riri kubera i Kigali.

Ibigo byo mu Rwanda uyu mwaka ntabwo byaje ku mwanya wa mbere nk’uko ubushize byagenze ubwo Zipline yegukanaga umwanya wa mbere mu cyiciro cy’ibigo binini by’abikorera gusa byabonye imyanya ya kabiri n’iya gatatu.

Mu cyiciro cy’ibigo bito n’ibiciriritse bitanga serivisi zujuje ubuziranenge muri EAC, ikigo cyo mu Rwanda cyaje ku mwanya wa kabiri ni San Tech mu gihe icya mbere cyabaye Tabaarak ICT Solutions cyo muri Somalia.

Mu cyiciro cy’ibigo bya Leta, Meteo Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu, icya kabiri kiba Kenya Electricity Generating Company Plc mu gihe icya mbere cyegukanywe na Fair Competition Commission yo muri Tanzania.

Mu kindi cyiciro cyatsinzemo ikigo cyo mu Rwanda ni icy’ikigo cy’umwaka muri EAC mu bigo binini, aho cyabaye uruganda rwa SteelRwa Industries Ltd, icya kabiri kiba uruganda rwo muri Tanzania rwa Chemi & Cotex Industries mu gihe icya mbere cyegukanwe na Capital Market Authority yo muri Kenya.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’u Rwanda, Tuyishimire Chantal, yavuze ko kuba ibigo byo mu Rwanda uyu mwaka byaraje ku myanya ya kabiri n’iya gatatu mu Karere bibashishikariza gukora cyane no kongera ubuziranenge bw’ibyo bikora.

Ati “Ni amahirwe yo kugira ngo ibyo ibi bigo bikora byongere ubuziranenge kuko ubuziranenge bukora ku buzima bw’abantu, butaba bunoze bikabagiraho ingaruka mbi. Kuba harimo ababa ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu na byo ni amahirwe yo kubakiraho kugira ngo ubutaha na bo bazabigereho.”

Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze ikigo San Tech cyubatse ikoranabuhanga rifasha abantu kwerekana ibyangombwa aho bagiye inshuro imwe gusa, Shema Pacifique, yasobanuye icyo bivuze ku kigo kuza mu mwanya wa kabiri mu Karere.

Ati “Ni intambwe nziza kuko dutangira ntitwumvaga ko ibyo dutangiriyeho bizanarangira cyangwa ngo bihangane ku rwego rw’Akarere. Ubu dufite ibiro hano no muri Somalia kandi ubu dufite ibigo 47 birimo na Banki Nkuru y’Igihugu bikoresha ikoranabuhanga ryacu mu Rwanda no mu mahanga.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi, Annette Ssemuwemba Mutaawe, yavuze ko kuba iri rushanwa ririmo ibyiciro by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse ari ingenzi mu kubufasha kubakira ku buziranenge bukagera ku rwego rw’ibigo binini.

Ati “Ibyo bishimangira ko ikigo gishobora kuba kinini bidasabye ko gitangirira ku bihambaye. Ahubwo bikagisaba kwiyemeza kunoza ibyo gikora, kwita ku byifuzo by’abakiliya no kubungabunga ibidukikije byose bikazamura ubuziranenge. Ibi bituma ibigo bizamura izina ryabyo, bikizerwa kandi bikabasha guhangana. Uyu munsi turi kwishimira ko hari ibigo byabigenje gutyo.”

Mu itangwa ry’ibihembo kandi, u Rwanda rwaboneyeho kugaragariza EAC ko hari gahunda rwashyizeho ya ‘Zamukana Ubuziranenge’ igamije gufasha ibigo cyane cyane ibito kwimakaza ubuziranenge no gukora ibihuje n’amabwiriza yabwo bikabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Aba mbere babiri muri buri cyiciro bahabwaga igihembo, uwa gatatu agahabwa icyemezo cy'ishimwe
Abanyakenya bishimiye kwegukana ibihembo byinshi bya mbere
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’u Rwanda, Tuyishimire Chantal, ubwo yatangaga igihembo
Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze ikigo San Tech cyubatse ikoranabuhanga rifasha abantu kwerekana ibyangombwa aho bagiye inshuro imwe gusa, Shema Pacifique, ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda ubwo yashyikirizwaga igihembo