Ibijyanye no gusenya aho aba bacuruzi bakoreraga byabaye mu masoko n’ahandi hacururizwa muri Kigali nko mu Isoko rya Nyarugenge, UTC na Cartier Commercial.
Aba bacuruzi basenyewe amaseta ni abakoreraga mu tubati twagiye twongerwamo nyuma nko muri za ‘corridors’ mu nzira cyangwa imbere y’amaduka.
Nko mu Isoko rya Nyarugenge ho na resitora yari mu mu igorofa ribanza hagati y’andi maduka na yo yakuwemo.
Ibi byabaye mu cyumweru cyakurikiye inkongi yibasiye Isoko rya Musanze kuva ku wa Mbere ku itariki 12 Ukwakira 2026.
Ni icyemezo Umujyi wa Kigali ugaragaza ko kigamije kubahiriza amabwiriza agenga ahakorera abantu benshi, ndetse cyaje no gukurikirwa no gufunga by’agateganyo inyubako eshanu i Kigali kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro nyuma y’uko Agakiriro ka Gisozi na ko kongeye kwibasirwa n’inkongi.
Abacuruzi bararira ayo kwarika
Abakoreraga mu Isoko rya Nyarugenge bagizweho ingaruka n’iki cyemezo babwiye IGIHE ko byabahombeje cyane nyuma y’uko basenyewe igitaraganya, badahawe igihe cyo kwitegura ku buryo nk’abari bamaze kurangura cyangwa kwishyura ubukode bibakomereye.
Utubati bakoreragamo ubusanzwe twafatwaga nk’ibibanza byose cyangwa amaduka kuko tuba dufite nimero yatwo twahawe n’ubuyobozi bw’isoko ndetse dutanga umusoro ukwatwo, uretse nko mu gihe nyirako asanzwe afite irindi duka akajya abihuriza hamwe.
Kwizera Jehovanis wacuruzaga imitako n’ibikenerwa n’abageni yavuze ko ku itariki 12 Ukwakira ku mugoroba we n’abandi batunguwe no gusenyerwa amaseta igitaraganya.
Ati “Baje badutunguye baratubwira ngo amaseta yose twari dufite mu isoko bagiye kuyasenya. Baraje basenya buri ‘business’ itari umuryango yose iri hariya, nta tubati twasigaye. Nge nari mfitemo amaseta abiri yose.”
Uyu mucuruzi wari umaze imyaka itatu akorera mu Isoko rya Nyarugenge yavuze ko ubu kubona indi seta bigoye kuko ubucuruzi bwabo buri mu kiciro cy’ubutoya aho nk’ahateretse akabati kamwe aka menshi kishyuraga ubukode ku kwezi bwa 300.000 Frw.
Avuga bagerageje gushaka aho babona andi maseta mu nyubako z’ubucuruzi zuzuye vuba ariko basanga zihenze kuko umuryango uri muri miliyoni 3 Frw bajya batanga ku kwezi kandi batayabona.
Yashimangiye ko uburyo batunguwe n’icyo cyemezo ari ibintu na byo byongereye igihombo bafite kuko kuba cyarafashwe ku neza y’abakorera mu isoko byo byumvikana ariko ko nk’abacuruzi bagombaga guhabwa umwanya.
Ati “Amakuru mfite ni uko ubuyobozi bw’isoko bari barabumenyesheje mbere ariko bwo bwanga kutubwira. Icyo gihe nari ndi muri bake basigaye mu isoko ari nka saa kumi n’imwe numva abayobozi b’isoko barambwiye ngo mukuremo ibintu byanyu aho mukorera hagiye gusenywa.”
Uyu mucuruzi yongeyeho ko basaba Umujyi wa Kigali kubashakira nibura andi maseta kuko ubu ibicuruzwa bye byose biri mu rugo mu gihe ubucuruzi bwe bwari butunze nyina na mushiki we ndetse akaba abara igihombo kinini n’ubushomeri arimo.
Dusabimana Janet na we wari ufite iseta ikaza gusenywa yavuze ko na we na bagenzi be bahuriye ku gihombo cy’ubukode bari bamaze kwishyura.
Ati “Twese twarahombye kuko hari abari bamaze nk’iminsi ibiri bishyuye ubukode kandi hano n’abishyurira amezi atatu rimwe.”
Aba bacuruzi kandi bagaragaje ko harimo n’igihombo cy’abari barafashe inguzanyo batasoje kwishyura ndetse hari n’abari badahari ubwo Umujyi wa Kigali woherezaga abasenya ayo maseta ku buryo bamwe bagiye basiragira mu kumenya aho ibyo bacuruzaga byerekejwe.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko ayo maseta yasenywe mu rwego rwo kongera umutekano w’ahantu hakorera abantu benshi ku buryo nko mu gihe habaye inkongi byakoroha kuyizimya cyangwa igakumirwa.
Ati “Twasanze hirya no hino aho dufite amasoko atandukanye abantu baragiye bahakoresha mu buryo budakwiye kuba bahakoresha. Wasangaga nk’ahari ama ‘corridors’ yo kunyuramo abantu bahaha ari na yo yakoreshwa mu butabazi baragiye bahakorera hose.”
Yongeyeho ko ibijyanye n’igihombo byateye abacuruzi kitarebwa mu mafaranga ahubwo harebwa ku nyungu rusange.
Ati “Ushobora kubona igihombo cy’umwe ariko nibura ntitubone igihombo cy’abantu bose. Mu gukumira byaba byiza ko cyaba igihombo cy’umuntu umwe aho kuba bose.”
Yasobanuye ko habaye nk’inkongi y’umuriro kuyizimya byakwangiza byinshi kurusha uko abacuruzi runaka basenyerwa iseta, ariko yanabajijwe impamvu igihombo kijya ku bacuruzi gusa kandi aho bakorera bahabwa n’isoko.
Aho yasobanuye ko usanga abantu bakoreraga muri utwo tubati ari bo bahatiriza ngo bahabwe ibibanza ahatemewe kuko haba hasaba igishoro gito ariko bahaguma.
Ati “Ubundi aho hantu ahawe ntiyakahagumye ngo imyaka igeze muri itatu akihakorera. Igishoro kinini kiba cyarabonetse aba agomba gushaka ahandi. Igihombo ntitukibona kuri bo gusa kuko n’uwabahaye ayo maseta aba ahombye abakoreraga aho ariko dukwiye kubireba mu nyungu rusange.”
Abajijwe impamvu iki cyemezo cyigeze gufatwa mu 2024 ariko ntigishyirwe mu bikorwa kandi na bwo byaravugwaga ko utwo tubati duteje ikibazo ahubwo bigategereza imyaka ibiri na bwo bigakorwa hutihuti, yavuze ko nta cyatunguranye kirimo.
Ati “Byari biteje ibibazo icyo gihe ni yo mpamvu twasubiyeyo. Umucuruzi ukubwira ngo nta byo yari azi cyangwa ngo nta byo yamenyeshejwe oya rwose, iyo ni gahunda imaze igihe kinini. Ni gahunda ihoraho ntabwo umuntu yakabaye arenga ku mabwiriza ngo akore ibitemewe.”
Yaboneyeho kandi kwihangangiriza ba nyiri amasoko n’ahandi hacururizwa baba bumva ko ahantu hose hagomba gukorerwa birenze ibyo amabwiriza ateganya abibutsa ko bagiye gutangira guhanwa kuko babisobanuriwe kenshi kandi ko bireba ahakorerwa hose i Kigali.






Ibitekerezo 0