Ibi bikubiye muri raporo y’ibikorwa by’iyi Komisiyo y’umwaka wa 2025/2026, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 21 Ukwakira 2026.
Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka ushize, abantu 469.532 basabye akazi mu nzego za Leta, ariko abahawe akazi bakaba 2.512, bangana na 0,54% by’abari bagasabye.
Komisiyo yagaragaje ko hakiri ibibazo mu mitangire y’akazi no mu micungire y’abakozi ba Leta, birimo amakosa ajyanye no kutuzuza inshingano, guta akazi, kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Mu mwaka wa 2025/2026, abakozi ba Leta 386 bafatiwe ibihano bitandukanye kubera amakosa bakoze, barimo 123 birukanwe burundu mu kazi.
Abandi 91 bahawe ibihano byo gucyahwa, 88 bahagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atatu badahembwa, 53 bahagarikwa ukwezi kumwe badahembwa, 21 baracyahwa bikomeye, naho 10 bahagarikwa amezi abiri badahembwa.
Mu makosa yagaragaye cyane harimo kutuzuza inshingano uko bikwiye, kwagaragaye ku bakozi 113, mu gihe abandi 58 bagaragayeho guta akazi.
Hari kandi abakozi 46 bagaragayeho amakosa ajyanye no kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, mu gihe abandi 34 bagaragayeho gusiba akazi batabiherewe uruhushya.
Komisiyo yagaragaje ko iyi mibare ishingiye kuri raporo z’ibihano zatanzwe n’inzego za Leta 61 gusa, mu gihe izari zitezweho kuzitanga zari 112.
Ibi bivuze ko hari inzego 51 zitatanze raporo, bityo hakaba hashobora kuba hari andi makosa n’ibihano bitagaragaye mu mibare yakusanyijwe.
Leta yategetswe kwishyura indishyi za miliyoni 68 Frw
Mu isesengura ryakozwe ku manza z’abakozi ba Leta, Komisiyo yagaragaje ko inzego za Leta zatsinzwe imanza, zigategekwa kwishyura amafaranga 83.120.435 Frw.
Muri ayo mafaranga, 68.325.107 Frw ni indishyi zategetswe kwishyurwa abakozi, mu gihe andi 14.795.328 Frw ari amafaranga abakozi bari bafitiye uburenganzira ariko ntibayahabwe, kugeza ubwo biyambazaga inkiko.
Ku rundi ruhande, raporo igaragaza ko inzego za Leta zatsindiye amafaranga 26.338.780 Frw, ajyanye n’imanza zayirezwemo nta mpamvu, ibihembo by’abavoka n’amafaranga ajyanye n’ikurikiranwa ry’imanza.
Aya mafaranga yiyongereye ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ubwo Leta yari yatsindiye miliyoni 8,2 Frw.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta, kunoza imikorere no kwimakaza ubunyamwuga mu nzego za Leta.
Yashimangiye ko kunoza imicungire y’abakozi no kubahiriza amategeko bishobora kugabanya amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, bityo bikarinda Leta gushorwa mu manza zishobora kuyiteza igihombo.
Komisiyo yasabye Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gushyiraho uburyo bwanditse bukangurira inzego za Leta gukemura amakimbirane ajyanye n’umurimo binyuze mu buhuza n’ubwumvikane, mbere yo kwitabaza inkiko.
Yasabye kandi ko hashyirwaho gahunda ihoraho yo guhugura abayobozi b’inzego za Leta ku micungire y’abakozi, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amategeko n’inshingano zabo, bityo hagabanuke amakosa ashobora guteza imanza.





Ibitekerezo 0