Iki cyemezo cyafashwe ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwemezaga ko ikirego cya Journal Imena News Ltd gifite ishingiro, rugategeka Green Party kwishyura amafaranga yari asigaye ku bukode bw’imodoka, inyungu z’ubukererwe n’andi mafaranga ajyanye n’urubanza.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubanza rwaturutse ku modoka ebyiri Journal Imena News Ltd yakodesheje Green Party mu 2024, ubwo Dr Frank Habineza yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda.
Muri izo modoka harimo iyo mu bwoko bwa V8 yakoreshwaga na Dr Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreshwaga n’abandi bari bagize itsinda ryamufashaga muri ibyo bikorwa.
Izi modoka zakodeshejwe hashingiwe ku masezerano yanditse yashyizweho umukono ku wa 12 Kamena 2024, hagati ya Green Party na Journal Imena News Ltd, ikigo gisanzwe gikora ibikorwa by’itangazamakuru n’ubucuruzi bwo gukodesha imodoka.
Uretse izo modoka ebyiri, Journal Imena News Ltd yanahaye Green Party izindi modoka zo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza, ariko zo ntizari zikubiye mu masezerano yanditse.
Nubwo agaciro k’amafaranga yose yari akubiye muri ayo masezerano katashyizwe ahagaragara, Journal Imena News Ltd yagaragaje ko Green Party yari ikiyibereyemo umwenda wa 4.320.000 Frw.
Iki kigo cyasobanuye ko Green Party yari yaramaze kwishyura amafaranga y’imodoka zakodeshejwe hatabayeho amasezerano yanditse, ndetse n’igice cy’ubukode bw’izindi ebyiri zari zikubiye mu masezerano yanditse, ariko hakaba hari amafaranga yari atarishyurwa.
Ku ruhande rwayo, Green Party yahakanye ko hari amafaranga yari ikibereyemo Journal Imena News Ltd, ivuga ko yari yaramaze kwishyura umwenda wose ndetse ikanishyura amafaranga arenze ayo yagombaga gutanga, bitewe n’ikosa ryabaye mu kwishyura.
Kutumvikana kuri ayo mafaranga ni byo byatumye Journal Imena News Ltd yitabaza Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali, isaba ko Green Party itegekwa kwishyura umwenda yari isigaye.
Mu gusuzuma uru rubanza, urukiko rwasesenguye ibimenyetso n’ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi, rusanga Green Party itaratanze ibimenyetso bihagije bigaragaza ko yishyuye amafaranga yose yari isigaye ku bukode bw’imodoka.
Rwanzuye ko iri shyaka rigomba kwishyura Journal Imena News Ltd umwenda wa 4.320.000 Frw, wongeweho inyungu z’ubukererwe zingana na 1.626.767 Frw.
Urukiko rwanategetse Green Party kwishyura amafaranga 100.000 Frw y’amagarama y’urubanza, 700.000 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko wa Journal Imena News Ltd, ndetse na 20.000 Frw yari yaratanzwe nk’ingwate y’amagarama.
Aya mafaranga yose hamwe angana na 6.766.767 Frw, ari na yo Green Party yategetswe kwishyura.
Ku rundi ruhande, urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyo kwiregura Green Party yari yatanze, isaba ko Journal Imena News Ltd iyishyura 1.360.000 Frw.
Green Party yavugaga ko ayo mafaranga yari yarayishyuye arenze ku yo yagombaga gutanga, bitewe no kwibeshya kwabaye mu kwishyura.
Icyakora, urukiko rwasanze icyo kirego nta shingiro gifite, rugitesha agaciro.






Ibitekerezo 0