Ibi babigarutseho ku wa 26 Ukwakira 2026 nyuma y’uko isomwa ry’uru rubanza rw’umwana wishe se ryimuwe ku mpamvu z’Ubushinjacyaha.
Uru rubanza rwagombaga gusomerwa mu ruhame mu mbuga y’urusembero rwa Moriah Pentecostal Church iri mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana.
Uretse abaturage nari baje ari benshi, itangazamakuru na ryo ryari rihari cyane aho rwagombaga gusomwa saa munani z’amanywa ariko saa cyenda zibura iminota mikeya ubuyobozi bw’Akagari ka Kabuye bubwira abari barwitabiriye ko rutagisomwe.
Bwasobanuye ko umwe mu bashinjacyaha bagombaga kuruzamo yavuze ko hari impamvu za tekiniki zitunguranye zitumye rutagisomwe ndetse ko rwimuriwe ku itariki 5 Ugushyingo 2026 saa munani n’ubundi.
Tuyishime Israel wari utuye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo akurikiranyweho kwica se, Munyentwari Vincent ku itariki 2 Kanama 2026 amuteye ibyuma ku bice bitandukanye by’umubiri.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 12 Ukwakira 2026, Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime na Munyentwari “batonganye biturutse ku mupira wa Rayon Sports bumvaga ariko kandi uregwa akaba yari amaze kunywa inzoga y’icyuma yitwa Gilbey’s”.
Uregwa na we yemereye ubugenzacyaha ko yishe se abigambiriye bitewe n’amakimbirane bari bafitanye kuva mbere kuko ngo ubwo yari amaze kunywa inzoga yibutse ko nta cyo se yamumariye kandi ko yari yanamwise injiji itarize kadi ari we wabiteye.
Uyu musore ndetse yarapfukamye asaba imbabazi avuga ko atari agamije kwica se ahubwo yabitewe n’umujinya, ariko ubushinjacyaha bwamusabiye guhanishwa igifungo cya burundu.
Abaturage ntibamucira akari urutega
Abatuye muri uyu murenge bavuze ko uretse kuba Tuyishime ibyo yakoze byarasize icyasha agomba no kubihanirwa yihanukiriye ku buryo imbabazi yasabye atazikwiye na mba.
Hakizimana Jacob utuye mu Mudugudu wa Buriza mu Kagari ka Kabuye yavuze ko urupfu Tuyishime yishe se ari urw’agashinyaguro ku buryo buteye isoni.
Ati “Kugira ngo amwice amukataguye kuriya ni ukumagaragura kuko n’utari umubyeyi ntakwiye kwicwa gutyo. Ubucamanza rwose buzabikurikirane nubwo yasabye imbabazi ariko ntibyumvikana njye ndumva bazamukatira burundu.”
Uyu muturage yongeyeho ko atemera ko ari inzoga y’icyuma yabimukoresheje kuko asanga ari umugambi mubisha yari afite kuva na mbere avuga ko se atamureze neza.
Icyakora nanone Hakizimana yavuze ko ababyeyi badakwiye gutererana abana cyane cyane mu burere kandi ko mu gihe habayeho amakimbirane bakananirwa kumvikana bakwitabaza ubuyobozi aho kwihanira kuko bishobora kuvamo imfu.
Mutoniwase Anitha utuye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kabuye yavuze ko uyu Tuyishime ubundi yari amaze igihe avuye muri Uganda agarutse iwabo ku buryo batazi niba nta myitwarire mibi yaba yari asanzwe agira igihe yari mu mahanga.
Yashimangiye ko na we asanga imbabazi yasabye ari izo kwiyerurutsa kuko yari imbere y’urukiko ku buryo atazikwiye na mba.
Ati “Wenda ni ko umuntu atakwanga kwitaba urukiko ariko yabuze uko abigenza apfa kwisobanura ariko nta mbabazi ku muntu wishe undi. Isomo dukuyemo ni uko tugomba kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo umuntu atica undi. Kuri uriya muhungu nubwo mu mategeko yacu nta gihano cy’urupfu kirimo ubwo bazamukatire burundu nubwo yakwemera icyaha.”
Uwitwa Safari ukiri mu myaka y’urubyiruko yavuze ko ibyo mugenzi wabo yakoze biteye isoni ku buryo akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ndetse avuga ko urundi rubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko urugomo rushabimikiraho ari rwo rutera ibibazo nk’ibyo.
Sibomama Télesphore utuye mu Mudugudu wa Buriza yavuze ko nubwo bajya bumva imfu z’abantu ahandi, kuba byarabereye mu Kagari kabo ari amahano kuko asanga kuba umwana yaratonganye na se atari intandaro yo kwicana.
Ati “Ni ibintu bidakwiye rwose umubyeyi arubahwa. Aba yarakubyaye akagukuza ugomba kumuha icyubahiro icyo si uwo kugirirwa nabi. Kumena amaraso ni ikintu kibi rwose kandi nk’Abanyarwanda twabiciyemo tuzi aho byatugejeje.”
Uyu muturage yashimye ubuyobozi bwahagurukiye inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’ibyuma kuko ibibazo byazishamikiragaho bitagira ingano.






Ibitekerezo 0