Aho iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Ntora hari urukuta rw’amabuye rurerure rw’undi muntu wateganyaga kuzahubaka kuko hahahanamye, gusa abahatuye bavuga ko yari yarahagaritswe kuko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Urebye aho urwo rukuta ruri n’ikibanza rwarimo usubira hepfo nta yindi nyubako yari ihari kuko abaturage bari barahimuwe kuko hashyiraga mu kaga ubuzima bwabo. Gusa iyi nzu yagwiriwe n’urukuta ni yo yonyine yari ihasigaye.

Abaturanyi b’uyu muryango bari no mu batabaye iki kiza kimaze kuba, babwiye IGIHE ko uwo mugore wari na nyir’urwo rugo kuko umugabo we batabanaga iyo nzu atayikodeshaga, ahubwo ko hari uwari yarayimutije kubera amikoro ye make.

Uko iyi mpanuka yagenze bigaragaza ko urwo rukuta rwinjiyemo amazi menshi rukariduka igice cyarwo gihita kigwira inzu yari munsi yarwo neza gisenya igice cyayo kirimo uruganiriro n’icyumba.

Minani Eric uri mu batabaye, yavuze ko bitazwi neza igihe urwo rukuta rwahirimiye kuko imvura yari ikigwa abantu bakiri mu nzu, ariko ubwo yasaga n’ihise abantu batangiye gusohoka baba ari bwo babona ibyabaye.

Ati “Nasanze urukuta rwamaze guhirima dutangira ubutabazi, haza n’izindi nzego ziradufasha. Twarwanye no gukuraho amabuye n’ibyondo byinshi byari byabagwiriye tubanza kubona umubyeyi umwe wari waje kugama, ariko hashize akanya tumukuyemo ahita apfa. Umumama wo muri uru rugo na we twamubonye ameze nabi cyane, ahantu hose umukoraho agataka.”

Yongeyeho ko abana b’impanga b’uyu mugore babanje kubabura ariko bigeze nka saa Kumi n’Ebyiri baza kubabona aho bari baryamye ku mukeka, na bo bapfuye bacyambaye impuzankano y’ishuri.

Abana bitabye Imana ni umuhungu n’umukobwa b’impanga bari mu kigero cy’imyaka itatu.

Undi muturanyi w’uru rugo utashatse kwivuga amazina yavuze ko yari asanzwe azi uyu mugore nk’umuntu mwiza ukunda gusenga, kuko yanabarizwaga muri ADEPR, akaba yari atunzwe n’akazi k’ibiraka byoroheje.

Ati “Yari umubyeyi w’umuntu mwiza wikundira gusenga n’abana be. Nta bibazo yagiranaga n’abantu rwose.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ubwo urukuta rwari rwegereye iyo nzu yari irimo abantu rwinjiragamo amazi bituma rugwira iyo nzu.

Ati “Urukuta rwagwiriye inzu yari ituwemo n’umuryango. Muri iyo nzu rero hapfiriyemo abana babiri b’impanga n’undi mugore umwe w’umuturanyi, yari yaje kugama. Nyir’inzu ari we nyir’urugo, yakomeretse, ajyanwa kwa muganga.”

CIP Gahonzire yasobanuye ko nyir'inzu yakomeretse bikabije, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kugwa k’uru rukuta rwatewe n’imvura yaguye ari nyinshi, icengera ubutaka.