Iyi nkongi yibasiye aka gakiriro nyuma y’umwaka urenga n’amezi make kari kamaze kibasiwe n’indi nkongi yangije ibikorwa n’imitungo by’abagakoreramo.
Umuriro watangiye ahagana Saa Munani z’ijoro, ubwo abahakorera bari batashye, hasigaye gusa abashinzwe kurinda umutekano.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibirimi by’umuriro byari byamaze kuzima, ariko umwotsi ugicumba kuko hari ibice byari bitarazima neza.
Igice cyibasiwe n’iyi nkongi giherereye ahagana hepfo y’agakiriro, hafi y’igishanga, ndetse umuriro watangiriye hafi y’ahari harahiye mu nkongi iheruka.
Umwe mu barara izamu muri aka Gakiriro, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko bahise batabaza bakimara kubona umuriro, ariko ko bataramenya icyawuteye.
Ati “Umuriro watangiye mu masaha ya saa munani n’igice. Wahereye mu gice cy’ahari hahiye ubushize. Twahise duhamagara tubimenyesha dusaba ubufasha. Ayo masaha nta muntu uba ukiri hano uretse twebwe nta bwo tuzi iyi nkongi icyayiteye.”
Ndungutse Emmanuel, umwe mu bacuruzi bakorera muri aka gakiriro, wari ufitemo ububiko bubiri bunini bw’ibicuruzwa, yavuze ko iyi nkongi yamusigiye igihombo abarira muri miliyari 1 Frw.
Yasobanuye ko yari ahafite ibicuruzwa byinshi, birimo imbaho zo mu bwoko bwa MDF, ibikoresho byo mu bwogero n’ibindi bikoresho bitandukanye by’ubwubatsi, ariko hafi ya byose bikaba byangijwe n’umuriro.
Ati “Nari mfitemo ibicuruzwa byinshi birimo MDF, ibijyanye n’ubwiherero bwo mu nzu n’ibindi bikoresho byinshi by’ubwubatsi. Byari byinshi cyane, ubu bari gukuramo duke twarokotse. Ndi kubara ko byari bigeze muri miliyari 1 Frw kandi gutangira bundi bushya biragoye.”
Uyu mucuruzi yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye abakorera muri aka gakiriro bahuriyeho ari ukubura ubwishingizi bw’imitungo yabo.
Yasobanuye ko ibigo by’ubwishingizi byanze kubishingira, kubera ko aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, bigatuma bafatwa nk’abafite ibyago byinshi byo guhomba.
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri aka gakiriro bagaragaje impungenge z’uko inkongi zikomeje kukibasira, cyane cyane mu masaha y’ijoro, ubwo ibikorwa by’ubucuruzi biba byahagaze.
Bavuga ko bikomeje kubabera urujijo kuba inkongi z’umuriro zikunze kwibasira aka gakiriro mu gihe nta bantu bahari, kandi impamvu z’izisanzwe zitaramenyekana.
Iyi nkongi yongeye kwibasira Agakiriro ka Gisozi mu gihe ibice byari byangijwe n’inkongi iheruka bitari byarasanwa byose.
Igice kimwe cyari cyaravuguruwe, mu gihe ikindi ubuyobozi bwari bwarafashe icyemezo cy’uko kitagomba kongera gukoreshwa, bituma bamwe mu bahakoreraga bahagarika ibikorwa byabo.
Kugeza Saa Yine za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru, imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro zari zikiri ahabereye impanuka, zikora ibikorwa byo kuzimya umuriro wari usigaye.
Hari kandi abacuruzi n’abandi bantu bari bakomeje kugerageza kurokora bimwe mu bicuruzwa bitari byangijwe cyane n’umuriro.
Muri icyo gihe, umwotsi wari ugicumba mu bice bitandukanye by’agakiriro, ndetse imirimo yose yari yahagaze.
Hari gahunda yo kwimura Agakiriro ka Gisozi
Nyuma y’inkongi y’umuriro yari yibasiye aka gakiriro muri Gicurasi 2026, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko hari gahunda yo kukimura, nubwo igihe izashyirirwa mu bikorwa kitari cyaramenyekanye.
Icyo gihe, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kwimura aka gakiriro biri mu bishobora gukorwa, ariko ko ari gahunda izashyirwa mu bikorwa bitewe n’uko izindi gahunda z’iterambere ry’Umujyi zigenda zishyirwa mu bikorwa.
Ati “Kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ni ibintu bishoboka, ikitaramenyekana ni igihe. Ibintu bizagenda bijyanishwa n’igihe mu Mujyi wa Kigali ni byinshi kandi ni urugendo rukorwa buhoro buhoro.”
Agakiriro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro inshuro umunani kuva mu 2017, mu gihe icyaziteye gikomeje kutamenyekana.


















Ibitekerezo 0