Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugira ukwemera gushyitse kuko ari ko shingiro rya byose harimo no kubaka ingo ziramba ndetse no kwirinda amakimbirane arimo n’intambara zigaragara hirya no hino ku Isi.
Inteko Nyobozi y’Itorero ry’Abahamya ba Yehova yatangaje ko abayoboke baryo bafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cyo kuvomwamo amaraso no kuyasubizwamo mu rwego rw'ubuvuzi.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko kongera umubare wa diyosezi ziri mu gihugu ari urugendo rutoroshye kuko bisaba gutegereza umwanzuro wa nyuma uturuka mu buyobozi bukuru ku rwego rw’Isi.
Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda n’u Burundi bizeye ko amaherezo imipaka y’ibihugu byombi imaze imyaka ibiri ifunzwe izafungurwa, abaturage bakongera kugenderana kandi bagahahirana nk’uko byahoze.
Umunsi Mukuru wa Noheli uhuza imbaga y’Abakirisitu bazirikana ivuka rya Yezu, bamwe bagakora ibirori birimo no gusohokera ahantu hatandukanye cyangwa kwishimisha ariko abo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko iy’uyu mwaka itashyushye nk’izabanje.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, yashimiye itorero rya ADEPR ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, kwita ku buzima n’umusanzu mu mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ku wa 25 Ukuboza 2025 hizihizwa ivuka rya Yesu Kristo/Yezu Kristu, umucunguzi w’Isi wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, umukobwa w’isugi wabonekewe na malayika Gaburiyeli, amubwira ko azatwita akabyara umwana w’umuhungu kandi azamwita izina rya Yezu/Yesu.
Perezida Kagame yatangaje ko ari we ufata umwanzuro ku nsengero zitandukanye zafunzwe mu bihe byashize atakongera kuzifungura, ahubwo abantu bagashishikarizwa gukora kuko mu nsengero higanjemo ububandi.
Umuryango mpuzamahanga uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya mu Itorero Angilikani (GAFCON) ubarizwamo n’iryo mu Rwanda wafashe umwanzuro wo kwitandukanya wose n’iryo mu Bwongereza risanzwe ari ryo cyicaro gikuru cyaryo ku Isi.
Ibintu bikomeje gufata intera mu Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda aho ubuyobozi buriho bushinja umwe mu bahoze mu buyobozi bwaryo kwivanga mu miyoborere, na we akabushinja gufungisha uwari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira ku maherere.
Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, iherereye muri Diyosezi Gikongoro yaburiye abantu ibasaba kwirinda abatekamutwe bitwikira ko bavuye i Kibeho cyangwa bahakora bakabiba utwabo.
Itorero rya ADEPR Kinamba, ribarizwa muri Paruwasi ya Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali, ryizihije imyaka 32 ribayeho, abakirisitu baryo bafasha imiryango igera kuri 34 itishoboye ituranye na ryo, ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle) 300.
Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika muri iki gihe buhanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, giterwa ahanini no kugabanyuka kw’inkunga n’imisanzu n’imitungo yunguka gake. Nubwo Vatican ifatwa nk’igihugu, ntabwo ikusanya imisoro cyangwa ngo ishyire ku isoko impapuro mpeshamwenda; ibyakayifashije kubona andi mafaranga.
Mu minsi mike iri imbere, Abayisilamu bazizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha, umunsi w’igitambo. Uzizihizwa ku itariki ya 7 Kamena, ni wo munsi wa kabiri ukomeye mu idini ya Islam.
Inama y’Aba-Cardinal 135 baturutse mu bihugu 71 iteganya guteranira muri Shapelle ya Sistine guhera tariki ya 7 Gicurasi kugira ngo itangire gutora Umushumba wa Kiliziya Gatolika uzasimbura Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.
Cardinal Vincent Nichols wo mu Bwongereza yatangaje ko yaganiriye na Antoine Cardinal Kambanda ku mateka y’u Rwanda n’ibihe Kiliziya y’u Rwanda iri kunyuramo muri iki gihe; avuga ko ibiganiro nk'ibyo aribyo byitezwe ku ba Cardinal kugira ngo bazatore Papa bazi uko Kiliziya Gatolika ihagaze ku Isi.
Umuryango w’Inshuti z’Imana (Quakers) ni abantu bizera ko ushobora kuvugana n’Imana utagiye mu rusengero, utabwirijwe na Pasiteri cyangwa abavuga ubutumwa, kuko bizera ko Imana iri muri buri wese.
Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n'iyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bihe ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ashingiye ku mpamvu z’umutekano.
Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Musenyeri Emmanuel Sinzohagera, yarahiriye kuyobora Itorero rya Méthodiste Unie muri iki gihugu no mu Rwanda.
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuvugizi waryo, yatangaje ko Musenyeri Dr. Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboraga Diyosezi ya Shyira yafunzwe mu gihe itorero ryari rimaze igihe rikurikirana ikibazo cye.