Yabitangaje ku wa 25 Ukwakira 2026, mu muhango wo kwimika Musenyeri Dr. Gahima Manasseh nka Arikiyepisikopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Mbanda yasobanuye ko we n’umuryango we bari bariteguye gusubira muri Amerika, aho yagombaga gukomeza inshingano yari afite mu muryango Compassion International.

Ati “Urugendo rwo kuba Umwepiskopi Mukuru ntabwo nari naruteganyije kuko mu mpera za 2017 njye n’umuryango wanjye twari twiteguye gusubira mu nshingano twarimo na mbere mu muryango ‘Compassion International’. Twari twiteguye kwimukira muri Amerika ariko Imana yari ifite undi mugambi.”

Yakomeje ati “Twari twaramaze kwitegura bihagije n’ibisabwa byose byarabonetse ariko Abepisikopi bagenzi banjye bansabye gutekereza kuba Umwepiskopi Mukuru ni uko mu 2018 nabitorewe. Ndabashima kandi ndabishimira Imana.”

Mbanda yavuze ko aticuza icyemezo yafashe cyo kwemera izo nshingano, kuko cyamuhaye amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Reba aya mashusho agaragaza uko umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wagenze