Iki cyifuzo bagitanze nyuma yo guhurira mu nama y’ishyirahamwe ry’Inama y’Abepisikopi yo mu Rwanda n’u Burundi (ACOREB) imaze iminsi ibera i Bujumbura, aho baganiriye ku bibazo biri muri Kiliziya n’iby’abaturage muri rusange.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko nubwo bibagora guhura kubera imipaka ifunze, bakora uko bashoboye kugira ngo babikore kabiri mu mwaka.
Ati “Ibi tubikora kugira ngo duhumurize umuryango w’abakiristu b’ibihugu byombi, dukomeze kubaha icyizere no kubereka ko nubwo hari imbogamizi, ubuvandimwe bwacu ari isano ikomeye. Dukomeza kurenga izo mbogamizi kugira ngo tubashe guhura.”
Mu itangazo ACOREB yashyize hanze ku wa 12 Ugushyingo 2026, yavuze ko Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda n’u Burundi bababajwe n’uko iyi mipaka ikomeje gufungwa, isaba ko ifungurwa mu nyungu z’abaturage.
Iti “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igikomeje gufungwa. Turinubira ko iki cyemezo gikomeje kubangamira abaturage b’ibihugu byombi. Turongera gusaba Guverinoma z’ibihugu byacu gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano wabyo no kongera gufungura iyo mipaka.”
Inama ya ACOREB iheruka yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2026. Icyo gihe na bwo bari basabye ko iyi mipaka ifungurwa ariko nta cyizere cy’uko icyifuzo cyayo kizasubizwa vuba kuko nta biganiro biheruka guhuza intumwa z’ibihugu byombi.







Ibitekerezo 0