Nko mu 2019 indyo itaboneye yagize uruhare mu mpfu z’abantu hafi miliyoni umunani bazize indwara zitandura ku Isi mu 2019. Mu 2023, kurenza urugero rwa sodium, iboneka cyane mu munyu, byagize uruhare mu mpfu z’abantu bagera kuri miliyoni 1,7, ahanini bitewe n’uko byongera umuvuduko w’amaraso n’ibyago by’indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije na byo ni ikibazo cyugarije benshi. Mu 2022, abantu bakuru bagera kuri miliyari 1,8, bangana na 31% by’abakuze ku Isi, ntibakoraga imyitozo ku rugero rusabwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateganyije ko iki kibazo kidakemuwe, hagati ya 2020 na 2030 cyatera uburwayi bushya bugera hafi kuri miliyoni 500 bw’indwara zikomeye zitandura zashoboraga kwirindwa.

Gukora amasaha menshi na byo bigira ingaruka ku buzima. OMS n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo byagaragaje ko gukora nibura amasaha 55 mu cyumweru byagize uruhare mu mpfu z’abantu 745.000 ku Isi mu 2016.

Muri bo, 398.000 bazize indwara yo guturika cyangwa gufunga kw’imiyoboro ijyana amaraso mu bwonko, naho 347.000 bazira indwara z’umutima.ubare ugaragaza abadasinzira bihagije, ntabwo ari abapfuye babizize.

Inzoga zo ni ibindi bindi, ndetse u Rwanda rwashyizeho ingamba zifasha abantu kugabanya agatama kuko ruzi neza ko ntaho rwaba rugana mu gihe abantu baba bijanditse mu nzoga bagakabya. Iyo ni imibare mike igaragaza uburyo kutita ku buzima mu buryo buhoraho bikururira ibyago Isi.

Thrive App, umuti wavuguswe na Old Mutual Insurance Rwanda

Mu gufasha abantu kwirinda ibi byago byose, Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi, Old Mutual Insurance Rwanda, giherutse kumurika ‘application’ cyise ‘Thrive App', ifasha abayikoresha kwimenyereza kwita ku mirire, gukora imyitozo ngororamubiri, gucunga amafaranga no kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Iyi ‘application’ yamuritswe mu gihe abantu bagirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye no gufata umwanya uhagije wo kuruhuka, hagamijwe kwirinda indwara zitandura.

Old Mutual Insurance Rwanda igaragaza ko iyi myitwarire igora abantu mu buzima bwa buri munsi, ariko ‘Thrive App’ no kumenya yabafasha kunoza imibereho yabo.

Thrive App ikurikirana ibikorwa bitanu by’ingenzi by’umubiri w’uyikoresha, kuva abyutse kugeza agiye kuryama.

Buri gikorwa igiha amanota ishingiye ku gihe cyamaze, ikakigereranya n’igihe cyagombaga kumara.

Muri ibyo bikorwa harimo imyitozo ngororamubiri umuntu akora ku munsi, igihe amara agenda n’amaguru, icyo amara yicaye ahantu hamwe, icyo amara asinziriye n’ibindi bikorwa by’umubiri bidasaba imbaraga nyinshi.

Iyi porogaramu ibisesengura byose, ikabitangira amanota ari hagati ya rimwe na 99. Amanota rusange umuntu akwiye kugira ntagomba kujya munsi ya 90.

Kugira amanota ari munsi ya 80 bishobora kugaragaza ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zitandura, zirimo diabetes, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara z’umutima.

Mu kugenzura imikoreshereze y’amafaranga (Thrive Financial) Thrive App itanga icyo yita ‘Financial Wellness Score’, igaragaza uko umuntu akoresha amafaranga buri munsi n’ibyemezo afata bijyanye na yo.

Mu byo isuzuma harimo imyitwarire y’umuntu ku mafaranga, uko ateganya kuyakoresha, uko ayasohora n’uko yizigamira.

Ireba kandi amarangamutima umuntu agira iyo akoresha amafaranga n’uruhare ashobora kugira mu byemezo afata bijyanye n’imikoreshereze yayo.

Thrive App inafasha gukurikirana ingano y’ibiribwa bikungahaye kuri fibre umuntu arya ku munsi, birimo imbuto, imboga n’ibinyampeke, ikoresheje uburyo bwa Fibre scoring.

Ibyo biribwa bifasha igogora kandi bikagira uruhare mu kwirinda indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Thrive App kandi isuzuma uko ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu buhagaze. Imubaza inshuro yagize amarangamutima atandukanye n’igihe yamaze, hanyuma ikamugaragariza uko ubwo buzima buhagaze.

Thrive App inaha abayikoresha amahirwe yo guhatana mu kugenda intambwe nyinshi n’amaguru ku munsi.

Ni uburyo bwiswe ‘Mbirimo na Thrive Steps Challenge’, aho abayikoresha barushanwa kugenda nibura intambwe ibihumbi 10. Batanu ba mbere barusha abandi bagahabwa ibihembo.

Kugira ngo umuntu ashyire Thrive App muri telefoni, ayikura ahagenewe gushyirwa ‘application’ zitandukanye nka App Store ku bakoresha telefone za iPhone na Play Store ku bakoresha Android, na ho abafite telefoni za Huawei zidafite izo serivisi bakayikura kuri Huawei AppGallery.

Nyuma yo kuyishyira muri telefoni, uyikoresha arayifungura akiyandikisha. Mu kwiyandikisha, ahitamo igihugu arimo. Abari mu Rwanda bahabwa uburyo bwo kwiyandikisha bakoresheje e-mail.

Ushaka gushyira Thrive App muri telefoni ye aca aha: https://tinyurl.com/bp7tyjup