Twabigerageje dukora indirimbo z’Ikinyarwanda. Muri zo harimo “Gumana nanjye”, “Mu bipangu”, “Ikirori ku kiyaga” na “Twishimane”. Buri imwe ifite insanganyamatsiko n’injyana yayo, kuva ku rukundo kugeza ku bantu bahuriye mu birori bishimira umuziki.

Izi ndirimbo zitanga urugero rw’aho ikoranabuhanga rigeze: umuntu ashobora kumvikanisha igitekerezo cye mu muziki, atabanje kumenya gucuranga cyangwa ngo yinjire muri studio.

Muri iri gerageza, twibanze kuri Google Flow Music. Ni urubuga rwa Google rukoresha AI mu gukora indirimbo hashingiwe ku mabwiriza uruhaye. Ushobora kurusobanurira umuziki ushaka mu nyandiko, ukanarwongerera amajwi cyangwa amashusho arufasha kumva igitekerezo cyawe. Iyo rumaze gukora indirimbo, ushobora kuyumva, kuyihindura no kuyibika.

Google si yo yonyine ikora ibi. Suno na yo ituma umuntu ahindura igitekerezo indirimbo. Mu buryo bwayo bwitwa “Simple”, wandika ibyo ushaka kumva; mu bwitwa “Custom”, ushobora gushyiramo amagambo yawe no gutanga ibisobanuro birambuye ku ndirimbo wifuza.

Byose bitangirira ku gitekerezo. Ushaka kuririmba iki? Urukundo, ubuzima bwa buri munsi cyangwa inkuru y’aho wakuriye? Iyo umaze kubimenya, uhitamo ururimi, injyana n’amarangamutima wifuza ko indirimbo itanga.

Urugero, ushobora kwandika uti “Kora indirimbo y’Ikinyarwanda yitwa Gumana nanjye, ivuga umuntu usaba uwo akunda kugumana na we. Ibe mu njyana ya R&B yo mu myaka ya 1990, ifite umudiho utuje n’inyikirizo yoroshye gufata mu mutwe.”

Aya mabwiriza ni yo bakunze kwita “prompt”. Uko asobanutse, ni ko uba uhaye ikoranabuhanga icyerekezo gifatika. Ushobora no kugaragaza ibicurangisho wifuza kumva, uburyo ijwi ryaba rimeze cyangwa aho ushaka ko indirimbo igira imbaraga. Google isobanura ko ikoranabuhanga ryayo rya Lyria ryemerera umuntu gutanga ayo mabwiriza, kwiyandikira amagambo cyangwa gusaba AI kuyahimba hashingiwe ku nsanganyamatsiko.

Ku ndirimbo y’Ikinyarwanda, kwiyandikira amagambo bifasha gushyiramo imvugo, inkuru n’ubutumwa ushaka. Ushobora kugena ibitero n’inyikirizo, ukavuga aho ushaka rap n’aho ushaka ijwi riririmba.

Iyo indirimbo imaze gukorwa, hakurikiraho kuyumva witonze. Amagambo arasobanutse? Ikinyarwanda kivuzwe neza? Inyikirizo umuntu yayifata mu mutwe? Injyana ihuye n’ubutumwa? Ibyo ni byo bifasha kumenya niba wakomeza kuyitunganya cyangwa wagerageza ubundi buryo.

Muri Flow Music, ushobora gusaba ko intangiriro igabanywa, hakongerwamo igice gishya cyangwa hagahindurwa ibicurangisho. Ushobora kandi guhitamo igice runaka cy’indirimbo ukagisubirishamo. Suno na yo ifite uburyo bwo guhindura amagambo, gusimbuza igice cy’indirimbo no kuyongerera uburebure.

Nyuma y’amajwi, ushobora no gukora amashusho aherekeza indirimbo. Google Flow Music ifite uburyo bwo gukora amashusho y’umuziki uyisobanurira ibigaragaramo n’uko ushaka ko biba biteye. Google igaragaza ko uburyo buboneka bushobora gutandukana bitewe n’ifatabuguzi, igihugu n’igikoresho ukoresha.

Ibi bifungurira amahirwe umuntu ufite inkuru yo kuririmba, ariko udafite ibikoresho cyangwa ubumenyi bwo kuyitunganyiriza muri studio. Ku muhanzi usanzwe akora umuziki, bishobora no kuba uburyo bwo kugerageza injyana cyangwa igitekerezo gishya mbere yo kugikoraho birambuye.

Uko gukora indirimbo birushaho koroha, ni ko ikibazo cy’umwimerere n’ubwiza kirushaho kugira uburemere. Mu ndirimbo nyinshi zishobora gukorwa, ni iyihe izatuma umuntu ahagarara akayumva, akayisubiramo, akayisangiza abandi?

AI ishobora gufasha gukora injyana n’amajwi. Guhitamo inkuru yo kuvuga, amagambo ayigeza ku bantu n’uburyo ibakora ku mutima biracyasaba ubushishozi bw’uyikoresha.

Indirimbo ishobora gukorwa vuba gusa kugera ku mitima y’abayumva byo bizakomeza kuba ikizamini.

Umva izindi ndirimbo twakoze dukoresheje AI