Icyo gitero cyibasiye ububiko bwitwa National Crime Information Center, NCIC, bukoreshwa n'inzego z'umutekano mu guhanahana amakuru y'abantu bashakishwa n'ubutabera, impapuro zo guta muri yombi abantu n'andi makuru y'ingenzi mu iperereza.

Iki gitero giteye impungenge kuko ubu bubiko bufasha abapolisi kumenya niba umuntu bashaka afite ibyaha akurikiranyweho, cyangwa niba hari impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n'inkiko.

Uwahoze ari umuyobozi muri FBI yavuze ko impungenge atari uko amakuru y'ibanga ashobora kwibwa gusa, ahubwo ko abajura b'amakuru bashobora no kuyahindura, bikaba byashyira mu kaga abapolisi n'abaturage.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hari amakuru yibwe cyangwa yahinduwe, ndetse n'ababa bari inyuma y'iki gitero ntibaramenyekana.

Iki ni igitero cya kabiri nk'iki kivuzwe mu mezi ashize.

Muri Nzeri 2026, itsinda ry'abajura b'amakuru rizwi nka ShinyHunters ryibasiye urubuga rwa FBI rukoreshwa mu gushaka abakozi, rigamije kubona amakuru bwite yabo.

Mu 2023 na bwo, abajura b'amakuru binjiye muri ikoranabuhanga ryakoreshwaga n'ibiro bya FBI byo muri New York mu iperereza ku byaha byo gusambanya abana, harimo n'amakuru yari afitanye isano n'iperereza kuri Jeffrey Epstein.

Iki gitero gishya kibaye mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Trump bukomeje gushimangira ko bwafashe ingamba zo kurinda ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga, nyuma y'ibibazo biherutse kwibasira sisitemu z'amabanki, iz'inzego z'umutekano n'izigenzura ingendo z'indege.

Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yari aherutse gutangaza ko urwego ayoboye rukomeje kuvugurura uburyo bwo kurinda amakuru, ariko FBI ntiyahise igira icyo itangaza kuri iki gitero gishya.