Ijambo ‘Maxxing’ rikomoka kuri ‘Maximising’, risobanura gukora ikintu ku rwego rwo hejuru rushoboka cyangwa gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo umuntu agere ku musaruro mwiza.
Dictionary.com yasobanuye ko iri jambo rishobora gukoreshwa ryonyine cyangwa rikongerwa ku rindi jambo kugira ngo rigaragaze umuhate umuntu ashyira mu kunoza ikintu runaka.
Urugero, ‘Sleepmaxxing’ risobanura gushyira imbaraga mu gusinzira, ‘Proteinmaxxing’ rikavuga kongera protéine umuntu afata, naho ‘Looksmaxxing’ rikagaragaza umuhate wo kunoza isura n’imiterere y’umubiri.
Iri jambo ryakwirakwiye cyane mu rubyiruko cyane mu ba GenZ, rukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza abandi uburyo bwo kwiyitaho no kwiteza imbere.
Ubushakashatsi bwa Dictionary.com bugaragaza ko muri Kanama 2026, ikoreshwa rya ‘Maxxing’ mu bitangazamakuru byo kuri internet ryikubye hafi inshuro 19 ugereranyije n’impuzandengo yaryo ya buri kwezi mu 2025.
Steve Johnson, ushinzwe iby'inkoranyamagambo muri Dictionary Media Group, yavuze ko iri jambo rigaragaza uko abantu barushaho guharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu byo bakora byose.
Mu yandi magambo yakoreshejwe cyane harimo ‘Affordability’, ‘Data centre’, ‘Odyssey’ na ‘Unc’.
Mu 2024, Dictionary.com yari yatoye ‘Demure’ nk’ijambo ry’umwaka, mu gihe mu 2025 yahisemo ‘67’.





Ibitekerezo 0