Igishanga cya Rugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera ni hamwe mu haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda, kuko ibarura riheruka ryerekanye ko hafi kimwe cya kane cy’imisambi yose ir mu Rwanda, iboneka muri icyo gishanga. Ikindi kandi iki gishanga ni cyo kirimo isoko y’amazi ajya mu Kiyaga cya Burera gikorerwamo ubukerarugendo ndetse kigatanga n’amashanyarazi binyuze ku rugomero rwa Ntaruka.
Kimwe mu bibazo bikunze kugora ba mukerarugendo, ni ukureba ubwiza bw'aho basuye, mu ishusho ituma banyurwa burundu bagashira amatsiko, bagataha nta ngingimira bafite ku mutima.
Kumva Ibere rya Bigogwe kuri ubu harimo ibintu bibiri kuko ni agace gakorerwarwaho ubukerarugendo, kakanahagararira izina rya sosiyete iteza imbere iby’ubukerarugendo bushingiye ku nka ari na yo yatumye uyu munsi aka gace gahinduka kimenyabose.
Ibihe by’impeshyi benshi babifata nk’igihe cyo kuruhuka no gutembera kubera izuba ryinshi ribaho, imirimo imwe n’imwe itagishoboka ariko batanikanga ko imvura yabarogoya mu byishimo bishakiye.
Mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’u Rwanda cyifashisha ubwenge buhangano [AI] mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ubuzima.
Kuva kera, Abanyarwanda bari bazi kurinda ibyerekeye umuco n’umurage wabo ariko aho amategeko yanditse aziye, hashyizweho n’ayerekeye iyi ngeri ku buryo umurage ndangamuco ugirira akamaro igihugu n’abagituye.
U Bushinwa ni igihugu cyihariye mu myemerere ijyanye n’amadini, buri wese asenga uko ashaka, igihe ashakira. Nta witwa umupagani nta n’uwitwa umwemera kurusha abandi. Ubonye icyo asenga, arakiyoboka, kikamunyura, imigisha ikisuka. Nta munsi utari uw’akazi no ku Cyumweru mu gihe twe nta duka riba rifunguye, ho Saa Tatu buri wese aba ajya mu kazi nk’ibisanzwe.
Mu minsi ishize nafashe ikiruhuko mu kazi, maze mfatamo umunsi umwe nerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu. Abakunda gutembera, ubu bamaze kumva ko nari ngiye kuruhukira mu misozi yo mu Bigogwe imaze kubaka izina mu rwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga.
Ikaze i Santorini! Ijuru riri ku Isi mu kirwa cyuje ubwiza budasanzwe cyo mu Bugereki benshi bavuga ko ari icy’urukundo ku buryo n’abashaka kurwerekana ari ho bajya.
U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ahantu 24 ho gutemberera ku Isi mu 2024 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes.
Abenshi bumva Karongi nk’ahantu hari imisozi miremire cyangwa akarere kavunanye kukagenda ariko gahishe ibyiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kivu gifasha abahatuye n’abahagenda n'ibirwa umuntu ajyaho akaruhuka kandi akaryoherwa n’ubuzima.
Sugeng rawuh! Ikaze i Bali umujyi w'ubukerarugendo ukomeye muri Indonesia umaze gutwara imitima y’abakunda ubukerarugendo hirya ni hino ku Isi, cyane cyane abaryoherwa n’inkombe z’amazi n’umucanga waho utera abahasuye kuhagaruka.
Uyu munsi u Rwanda n’ibindi bihugu bifite ibigo byifashisha imashini n’ibyogajuru mu gukusanya amakuru ajyanye n’iteganyagihe, akifashishwa na za guverinoma mu igenamigambi.
Bruges, ni umwe mu mijyi izwi cyane n’abakunzi b'ahantu nyaburanga mu mateka no mu bwiza mu Burayi, uherereye mu Bubiligi mu karere ka Flandres Occidental, mu nkengero z’Inyanja ya Ruguru.
Abanyeshuri bo mu Mwaka wa Gatandatu mu Ishuri rya Rwanda Children Christian School ry’i Ntarama mu Bugesera, basuye ibyiza nyaburanga bitandukanye bibafasha kongera ubumenyi binyuze mu guhuza ibyo bigira mu ishuri n’ubuzima busanzwe.
Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye muri 'Centre Memorial Gisimba' i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana.
Hotel des Mille Collines yahawe icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga kuri serivisi itanga zirimo amafunguro n’ibinyobwa, isuku n’ibindi.
Hoteli Mater Boni Consilii ni imwe mu mahoteli yo ku rwego rwo hejuru abarizwa mu Karere ka Huye. Ni hoteli y’inyenyeri enye, ifite ubushobozi bwo kwakira abanyacyubahiro batandukanye kugera no ku bakuru b’ibihugu.
Nirwo rukuta rwa mbere rwubatswe n’amaboko ya muntu mu myaka isaga 2500 ishize. Nta mashini cyangwa ikindi, byose byakoreshejwe amaboko n’imitwe yabo ngo huzure urukuta rurerure kugeza magingo aya, ruzwi nka Great Wall of China.
U Bushinwa ni igihugu gitera imbere amanywa nijoro cyangwa ushatse wanavuga ko cyamaze gutera imbere, kugira ngo ubyemere, urebe ibikoresho cyangwa ibicuruzwa byakorewe muri icyo gihugu ufite mu rugo iwawe, uraza gusanga byinshi ari ho bikorerwa.