Hoteli ya The Pinnacle Kigali yinjiye mu ruhando rwa hoteli nto nziza ku Isi zizwi nka “Small Luxury Hotel of the World (SLH)’ kubera ubwiza bwayo, serivisi nziza no korohereza abayisuye kubona ubwiza bwa Kigali.
Ibaye hoteli ya mbere mu Rwanda igiye kuri uru rutonde ruriho hoteli zirenga 700 ku Isi.
SHL ni umuryango w’abakerarugendo basura hoteli nziza ariko nto ku Isi, aho basura hoteli zitarengeje ibyumba 50.
Hoteli zijya ku rutonde rwa SHL ni iziba zihariye mu buryo runaka kandi zitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, ndetse abayisuye bakahagirira ibihe byiza ku buryo ari hoteli bashishikariza abandi ba mukerarugendo gusura.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SHL, Richard Hyde, yagaragaje ko The Pinnacle Kigali ari hoteli yihariye yaba muri Afurika ndetse no mu Rwanda ariyo mpamvu yagiye kuri uru rutonde.
Ati “Twishimiye kwakira the Pinnacle Kigali ku ruhando rwa SHL, imwe muri hoteli nziza zifunguwe vuba, yihariye mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ndetse n’abashaka gutembera muri Afurika.”
The Pinnacle Kigali yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025, aho yubakwa yatangiye ari igitekerezo cyo kubaka inzu y’umuryango birangira igitekerezo gikuze igirwa hoteli.
The Pinnacle Kigali ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa ya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru hari ibindi byumba bitanu.
Sheila Kyarisiima washinze iyi hoteli yavuze ko bishimiye kuba muri SHL by’umwihariko kuba ariyo hoteli ya mbere mu Rwanda igiye muri uyu muryango.
Ati “Intego yacu yahoze ari gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru, kwakira neza abatugana no kubaha ibihe byiza nk’uko SLH ibigaragaza kandi twiteguye gukomeza kugaragaza ibyiza biri mu Rwanda.”
The Pinnacle Kigali n’ubwo ari hoteli nto ariko ni ahantu uwahageze nta na kimwe yabura kuko hari nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100, théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi.
Hari kandi imikino itandukanye ikinirwa mu byumba bitandukanye nk’amakarita, billiard, bowling, foosball n’iyindi.
Hari kandi n’ikinirwa hanze ko koga, basketball na paddle tennis.
Hari umwanya wahariwe ibikorwa byo kwita ku mubiri nka sauna na massage, icyumba cyahariwe kwita ku bwiza ‘Salon Haven’ na gym ikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Ibiciro nabyo bijyana n’ubwiza bw’iyi hoteli kuko nko kujya kuri iyi hoteli ku manywa uba usabwa guhera ku 1.545$, mu gihe uri buharare yishyura guhera kuri 3.090$.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa The Pinnacle Kigali
Ni hoteli iri mu byahinduye isura y'umusozi wa Rebero uzwiho umwihariko w'inyubako zihagazeho mu mujyi wa KigaliUbwiza bwa The Pinnacle Kigali ni urukererezabagenziIyi hoteli yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.Yubatse kuri hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli z'ubwiza bwihariye mu RwandaUmujyi wa Kigali ukomeje kunguka hoteli z'ubwiza buhebujeThe Pinnacle Kigali ifite Piscine yisanzuye ku bifuza gukora siporo yo kogaAbifuza gukoresha Piscine na bo bashyizwe igororaNi amahitamo meza ku munyarwanda wifuza gutemberera aheza bitamusabye kwambuka inyanjaAbahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byaboNtushobora kwicwa n'inzara cyangwa inyota wabashije kugera muri The Pinnacle KigaliNi imwe muri hotel z'akataraboneka zimaze kubakwa i KigaliIterambere mu by'amahoteli n'ubukerarugendo riri kwihuta ku muvuduko udasanzwe mu RwandaAho umuntu yicaye hose muri iyi nyubako atangazwa n'ubwiza budasanzwe ahabonaHaboneka amafunguro yo ku migabane yose y'isiIkoranabuhanga ni umwe mu mwihariko w'iyi hoteliNtibigisaba gufata rutemikirere uva mu Rwanda kugira ngo ubashe kwibonera ahantu heza ho gusohokera kuko hegerejwe abaturarwandaHari ubwoko butandukanye bw'ibyo kunywaHateguwe mu buryo bugendanye n'igiheAmahitamo y'umuntu ni yo ahabwa agaciro muri The Pinnacle KigaliHari ibiti bifasha uwahatembereye kugerwaho n'akayaga gahehereyeHari ibijyanye n’ibyo kunywa nka vino zikunzwe cyane zengerwa muri Afurika y’Epfo, iz’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, izo mu bihugu byo muri Océanie n’ahandiIcyorezo cy'icyaka ntikirangwa muri iyi hoteli kuko kiba cyavugutiwe umuti rugikubitaNtushobora kwicuza icyemezo cyo gusohokera aha hantu ahubwo wicuza impamvu wari waratinzeIyo wicaye ku gice cyo hejuru uba wumva amahumbezi unihera ijisho byinshi mu bice bya Kigali no hanze yayoUko rooftop ya The Pinnacle Kigali igaragaraBafite igikoni cyihagije ku ndyo zitandukanye zaba iza kinyafurika cyangwa iza kizunguUreba ibyiza bihari ukumva amagambo ashize ivugaHari 'View' yihariye ku baba bahasohokeyeHari ahantu ho kuruhukira hafasha uharyamye kuruhuka nezaBafite ibyumba byisanzuye kandi byuje isuku ihebujeIyi hoteli ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ibidukikijeImiterere yaho igera ku nyota y'uwahasuye akumva aranyuzweHari n'indabo zizana impumuro nziza ku baba batembereye muri The Pinnacle KigaliIbyumba bifite ibitanda binini bizwi nka ‘King-sized’Kimwe mu byumba bigize iyi hoteliBuri kintu cyose cyashyizwe muri iyi nyubako gitera ukibonye kugitekerezaho kuko byaritondewe kandi bitoranywa n'abahangaUkihagera utangira kwibwira uti uwapfuye koko yarihuse atabonye u Rwanda rurabagiranaHari ibitanda uryamaho ugasinzira nezaIsuku ni kimwe mu birango bya The Pinnacle KigaliIbyashakirwaga hakurya y'imbibi z'igihugu bisigaye byaregerejwe Abanyarwanda n'abaruganaIbyumba byaho bifite ubwiza bwihariyeAkayaga n'amahumbezi byo hanze bibasha kwinjira mu nyubako nta nkomyiBuri cyumba kiba gifite umwihariko ugitandukanya n’ikindiIyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18Ni iwabo w'abasirimuUwahatembereye wese atahana umuhigo wo kuzagarukaUwaharaye ataha ahirahira kubera ukuntu avimvira ijoro ryose aguwe nezaUwicayemo hano akurikirana filimi nk'uri kuyireba ikinwa mu buryo bw'imbonankuboneAhareberwa filimi hubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzweIki cyumba kireberwamo filimi gishobora kwakira abantu batandukanye bifuza kureba bicaye nezaAbakunzi ba sinema bateganyirijwe icyumba cyihariye kijyanye n'igiheBafite ibitabo bitandukanye byo gusomaNta kintu giciriritse wapfa kubona muri iyi hoteliAbihebeye gusoma nta kibazo bagirira aha hantuAbakunda gukina umukino wa Chess na bo ntibibagiranyeHari ushobora kwibwira ko ari mu mahanga ya kure nyamara ari mu rw'Imisozi 1000Ibyerekeranye n'ibikorwa byo kwidagadura byitaweho mu buryo bwihariyeAbakunzi b'umukino wa Bowling ntibashobora kwicirwa n'irungu muri The Pinnacle KigaliBilliards na wo ni umwe mu mikino abasohokeye muri The Pinnacle Kigali bashobora kuba bakinaAbakunzi b'imikino n'imyidagaduro batekerejweho mu buryo bwihariyeAha ni igice cyahariwe abakunda gukina BowlingHateguwe ku buryo bugezweho bufasha uwahatembereye kubona byose bijyanye n'ibyo yifuzaIbikoresho byifashishwa mu gukina umukino wa BowlingAbifuza gukina Bowling na bo batekerejwehoHabereye ijishoIyo wahatembereye utahana inkuru yo kubaraIyi hoteli yashibutse mu gitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugariNi amahitamo ku bantu bakunda kuva mu rugo bagafata umwanya wo gusohokera ahantu heza kandi hagezwehoAbifuza kuganira bateganyirijwe ibyicaro biteye amabengezaBatanga serivisi zitandukanye zose zihuriye ku kugusha neza uwagiye abaganaAbakunzi b'imikino y'amaboko bashyizwe igorora muri The Pinnacle KigaliAbahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byaboIbikorwa remezo bya siporo na byo birahariIbikoresho byo kwifashisha mu mikino n'imyidagaduro byarateganyijweAbakunda ibijyanye no guterura na bo ntibarengejwe ingoheIbikoresho byifashishwa muri GYM ni munangeHari ibyo ushobora gukenera byose mu gihe uri muri hoteli nzizaBafite imodoka ziyubashye zitwara ababagana by'umwihariko izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV
Ibitekerezo 0