Akenshi mu mazina y’amacumbi usanga hari amagambo agenda agarukamo nka hotel, resort, lodge, boutique, villa, cottage, motel, apartment n’ibindi, akenshi usanga kubabisobanukiwe bo bibabwira ubwoko bw’ayo macumbi.
Rimwe na rimwe usanga habaho kubyitiranya aho nka ya mazu yakira abantu by’igihe gito (guest house) usanga barayitiriye ‘lodge’ nyamara ubusanzwe igisobanuro cy’amacumbi yitwa lodge kibivuga ukundi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Hakiza Jackson, yasobanuriye IGIHE ko ubusanzwe ayo mazina ari ibyiciro bya hoteli cyangwa bigaragaza serivisi ndetse n’ibindi biranga ubwo bwoko bw’amacumbi.
Ati “Mu rwego rw’Ubukerarugendo ibyiciro by’amacumbi bishingira ku mabwiriza n’ibipimo biri mu mabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba agenga amacumbi kuko hagiyemo n’ibisobanuro by’ibyo byiciro.”
Akomeza agaragaza ko izina ry’ubucuruzi rya hoteli rishobora kugenwa na nyiri hoteli ariko ibyo bishyira ayo macumbi mu cyiciro nyiri hoteli yitiriye ibikorwa bye n’ubwo byakabaye bijyana.
Ati “Izina ry’ubucuruzi ritoranywa na nyir’ikigo ariko icyiciro ijyamo n’ibindi bijyenwa n’urwego rugenzura nubwo ubundi amazina na yo yakabaye agendera kuri ayo mabwiriza cyangwa ibipimo.”
Imibare igaragaza ko mu 2026 mu Rwanda ibyumba by’amahoteli byageze ku 27.938. Ibi byumba bibarizwa mu mahoteli 1.667 atanga serivisi zitandukanye zishingiye ku gucumbikira abantu.
Muri ayo mahoteli, icyenda ni yo y’inyenyeri eshanu, arimo Bisate Eco Lodge, Kigali Marriott Hotel, Magashi Camp, One&Only Gorilla’s Nest, One&only Nyungwe House, Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Singita Kwitonda Lodge, The Retreat by Heaven na Serena Hotel Kigali.
Mu kugena ibyiciro by’amacumbi u Rwanda rugendera ku mabwiriza n’ibipimo byemejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba agena imiterere na serivisi by’amacumbi.
Lodge
Uyu munsi hari umuntu wabwira ngo wamubonye asohoka muri Lodge akumva agize ipfunwe nyamara umubwiye ko wamubonye asohoka muri hoteli ntacyo byaba bimutwaye kuko hoteli idafite igisobanuro kibi muri rubanda nk’icyo ‘lodge’ ifite.
Ibyo bituma abantu bibaza impamvu amwe mu mahoteli akomeye ashobora kuba afite iryo zina nka Singita Kwitonda Lodge n’izindi.
Ubusanzwe ‘lodge’ ni amacumbi yubatswe ku buryo bujyanye n’imiterere y’ibidukikije cyangwa umuco w’aho aherereye, kandi yubatswe hifashishijwe cyane cyane ibikoresho kamere biboneka muri ako gace. Agomba kuba yarubatswe ku buryo agira ingaruka nke cyangwa nta nazo ku bidukikije.
Ubu bwoko bw’amacumbi bugomba kuba bufite nibura ibyumba bitanu kuzamura, buherereye mu rusobe rw’ibidukikije cyangwa hafi yarwo cyangwa hafi y’ahantu habungabungwa.
Agomba kuba ari ahantu hakurura abakeneye kuruhuka n’ibikorwa by’ubukerarugendo birimo kwidagadura no gutembera ahantu nyaburanga n’ibindi.
Hagomba kuba hafite serivisi yo gufasha abashyitsi gusura ibyiza nyaburanga cyangwa kumenya umuco w’aho haherereye, kandi bigakorwa n’uyobora abantu wabyigiye.
Bivuze ko lodge ari amacumbi mato ushobora gusanga muri pariki cyangwa mu nkengero zayo, mu mashyamba ndetse no mu bice byitaruye umujyi mu buryo bufatika.

Resort
Aya ni amacumbi akenshi aba aherereye ahantu hakundwa n’abantu bashaka kuruhuka cyangwa kwidagadura, nko mu misozi nyaburanga (scenic mountains), ku nyanja, ibiyaga n’inzuzi cyangwa ahantu ndangamurage.
Ni amacumbi agomba kuba bafite nibura ibyumba 10, atanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa, ndetse n’imyidagaduro. Agenewe cyane cyane abantu bari mu biruhuko n’abakeneye ibikorwa bijyana na byo nka Spa, imikino n’ibindi bikorwa bibafasha gusura ibikorwa byegereye ayo macumbi nk’amato n’ibindi.
Resort zishobora kubamo izifite inyenyeri zose uhereye ku y’inyenyeri imwe kugeza kuri eshanu.

Hoteli
Aya ni amacumbi aba aherereye mu mujyi cyangwa mu nkengero zawo, yoroshye kuyageraho kandi ari hafi y’ibindi bikorwaremezo.
Ni amacumbi aba atanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa, akagira ibikorwa byo kwidagadura nka piscine, spa n’ibindi.
Ni amacumbi kandi ashobora gutanga serivisi zo kwakira inama n’ibijyana na yo byose. Hoteli na zo zishobora kugira kuva ku nyenyeri imwe kugeza kuri eshanu.
Boutique
Aya ni amacumbi aba yihariye mu buryo runaka ku buryo biyatandukanya n’andi macumbi yose. Ni amacumbi aba aherereye ahantu hatoranyijwe neza bitewe n’icyo banyirayo bashaka ko azaba agarazagaza.
Ni ahantu abantu bajya biteze serivisi zihariye, kubona inyubako n’imitako n’ibindi byihariye bigaragaza nk’umuco, ubugeni, umurage, amateka n’ibindi.
Boutique kandi ni hoteli akenshi iba yihagazeho ndetse na serivisi zayo ziri ku rwego rwo hejuru kuko izi hoteli mu bijyanye n’inyenyeri zihera ku nyenyeri eshatu kuzamura.
Villa na Cottage
Villa ni amacumbi yo kuruhukiramo ashobora kuba mu mujyi, mu nkengero zawo cyangwa akaba mu cyaro.
Ni amacumbi akunze kuba ari mato ndetse yakira abantu bake akenshi baje nk’umuryango cyangwa nk’itsinda.
Cottage na yo ni amacumbi ashobora kuba mu mujyi, ku nkengero z’ikiyaga, mu bice by’icyaro n’ahandi. Akenshi cottage ishobora kuba inzu ya kera cyangwa yubatswe mu buryo bwa kera, ariko yavuguruwe kugira ngo yakire abantu bari mu biruhuko.
Aya macumbi yombi ashobora gutanga serivisi zose za hoteli nk’amafunguro, ibinyobwa n’ibindi cyangwa ntabitange ahubwo abajyayo bakiha serivisi bakenera nko guteka n’ibindi ariko bakaguma bacungiwe umutekano.
Aya macumbi ashobora kubamo ibyiciro byose by’inyenyeri uhereye ku y’inyenyeri imwe kugeza ku nyenyeri eshanu.
Motel
Aya ni amacumbi akunze kuba ari ku mihanda afasha abantu bakeneye kuruhuka mu rugendo, bakaza gukomeza urugendo nyuma yo kuruhuka. Aya macumbi atanga serivisi z’ibanze zirimo amafunguro, ibinyobwa n’ibindi.
Ni amacumbi atanga serivisi zoroheje ndetse mu bijyanye n'inyenyeri ahabwa kugeza ku nyeyeri eshatu gusa.



Bisate Lodge yubatse mu buryo burengera ibidukikije







Ibitekerezo 0