Ku muntu wifuza kujyayo ari burare dore ko gusura iyi Pariki mu masaha ya nijoro ari bimwe mu byiza nagukangurira gukora, ushobora kubona ahantu heza warara ari na ho tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru. Kuva ku mafaranga make waba ufite, ushobora kubona aho urara yaba ari muri ‘camping’ cyangwa muri hoteli nziza.

Ku bantu bakunda ‘camping’, imbere muri Pariki y’Akagera habonekamo ‘campsites’ enye wararamo. Izo zirimo iya Muyumbu na Shakani ziri mu Majyepfo ya Pariki, iya Mutumba iri hagati muri Pariki ndetse n’iya Mihindi iri mu Majyaruguru ya Pariki.

Nyuma y’izo ‘campsites’ ushobora kuraramo ku mafaranga make, hari izindi hoteli ziri imbere muri Pariki y’Akagera ushobora kuraramo, ukahagirira ibihe byiza ari na zo tugiye kurebera hamwe.

Akagera Game Lodge

Akagera Game Lodge ni hoteli y’inyenyeri enye, ikaba imwe muri hoteli ushobora kuraramo mu gihe wasuye Pariki y’Akagera. Kuri ubu iri guhindurirwa izina aho izajya yitwa Salt of Akagera. Iyi hoteli ifite ibyumba 59 birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu (Presidential suite) n’ikindi gishobora kwakira abandi bayobozi bo mu nzego nkuru.

Iyi hoteli yubatswe mu 1974, yaguzwe na RSSB mu 2013 irayivugurura iyishyira ku rwego rw’inyenyeri enye. Kuri ubu icungwa n’ikigo cy’ubukerarungedo cyo mu Birwa bya Maurice cyitwa The Lux Collective.

Iyo bakimara kukwakira muri Pariki y’Akagera kuva ku rwinjiriro kugera aho iyi hoteli iherereye ntabwo ari kure. Ifite ubwogero bugezweho ikanaba ahantu heza hari amafu dore ko uba witegeye ibiyaga byinshi bibarizwa muri iyi Pariki.

Ruzizi Tented Lodge

Ruzizi Tented Lodge ni hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 20 yubatse mu nkengero z’Ikiyaga cya Ihema. Iri cumbi rifite umwihariko w’uko ryubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije hafi y’inkombe z’iki kiyaga cya Ihema.

Undi mwihariko uretse amahema meza ahagaragara, hanagaragara inzira ndende zikozwe mu biti gakondo byagiye bikurwa muri iyi Pariki ku buryo byongera ubwiza bwaho bikanashimisha uwaharaye.

Ruzizi ifite amahema icyenda ashobora kwakira abantu 20, ifite kandi ahandi hantu abantu bicara bafata amafunguro ndetse n’ahantu hagenewe kotera hakundwa na benshi.

Magashi Camp & Wilderness Magashi Peninsula

Mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera ku nkengero z’Ikiyaga cya Rwanyakizinga ni ho hubatswe izi hoteli ebyiri zirimo iya Magashi Camp yatashywe mu 2018 ndetse n’indi yo ku rwego rwo hejuru iherutse gutahwa yitwa Wilderness Magashi Peninsula.

Magashi Camp ni icumbi ryatangiye gukoreshwa mu 2018 aho rifite ibyumba bitandatu bifite ubwogero bugezweho, aho gufatira amagunguro no kotera. Ku muntu waraye muri iri cumbi aba ashobora kubona imvubu, ingoma nini zigezweho zo muri Afurika, aba ashobora kandi kuhabona izindi nyamaswa nyinshi zikunze kuharisha.

Wilderness Magashi Peninsula ni indi hoteli yatangiye kwakira abantu mu mwaka ushize. Iyi hoteli yo ku rwego rwo hejuru ifite inyenyeri eshanu.

Yubatswe mu mwigimbakirwa w’Ikiyaga cya Rwanyakizinga. Hafi aho ni ho haboneka intare, ingwe n’izindi nyamaswa nyinshi zikunze kuboneka mu Majyaruguru ya Pariki.

Iyi hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abantu umunani ariko ikaba igizwe n’ibyumba bitatu bitandukanye. Icya mbere ni villa igizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, aho gutunganyiriza amafunguro na piscine.

Hirya gato hubatswe ikindi cyumba na cyo gifite piscine yacyo hakaza n’ikindi cyumba cya gatatu gifite piscine yacyo na cyo. Buri cyumba kandi gifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru bituma uwaharaye abona serivisi nziza.

Imbere hubatswe ahandi hantu abantu bashobora gufatira amafunguro, hakaba ibindi bikoni n’ibiro. Iyi nzu ni nini ku muntu uyicayemo aba yitegeye Ikiyaga cya Rwanyakizinga imbere ye.

Karenge Bush Camp

Karenge Bush Camp ni lodge iherereye mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera hafi y’ikibaya cya Kirara, kimwe mu bikunze kubonekamo inyamaswa nyinshi iyo ari mu gitondo. Igizwe na ‘tente’ zirindwi zegeranyijwe ari na zo zibyara lodge ikunze kurarwamo na ba mukerarugendo baba bashaka kumva no kureba inyamaswa nyinshi bazindutse.

Uretse abareba inyamaswa nyinshi bazindutse, kuva kuri Karenge Bush Camp ujya no kureba uko zimwe mu nyamaswa z’ijoro zihiga na byo biroroshye cyane. Akenshi abagenda nijoro baba bashaka kureba uko ingwe, intare, impyisi n’izindi zihiga dore ko baba bahegereye.