Naho niba usanzwe ukunda kujya i Rubavu kureba ikiyaga no gufata akayaga, mu myaka iri imbere ushobora kuzajya uhagera ugasanga hari n’andi mahitamo menshi y’imyidagaduro, kuva kuri siporo zo mu mazi kugeza ku mahoteri agezweho.
Ibi si inzozi gusa. Ni bimwe mu bikubiye mu mishinga umunani minini iteganyijwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda, igamije kongera ibyiza nyaburanga n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo.
U Rwanda rusanzwe ruzwi ku ngagi zo mu birunga, Pariki y’Akagera, Nyungwe n’ibindi byiza nyaburanga. Gusa gahunda ni uko umukerarugendo atazajya agarukira ku gusura ingagi cyangwa kureba intare gusa, ahubwo azajya abona n’andi mahitamo menshi yo kwidagadura no kuruhuka.
Ni imishinga iteganyijwe mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza nibura miliyari 1,1$ ku mwaka zivuye mu bukerarugendo bitarenze mu 2030.
Mu 2025, uru rwego rwinjirije igihugu arenga miliyoni 685,avuye kuri miliyoni 647 mu 2024.
Ariko se ni iyihe mishinga iteganyijwe, izubakwa he kandi izaba ifite iki cyihariye?
1. Ikigo cy’ubukerarugendo n’ubushakashatsi muri Pariki y’Ibirunga
Mu Karere ka Musanze, ku nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, hateganyijwe kubakwa ikigo cyiswe Volcanoes National Park Experiential Centre, kizahuza ibikorwa by’ubukerarugendo, ubushakashatsi no kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko ingagi zo mu birunga.
Iki kigo kizubakwa ku buso bwa hegitari 15, kikazaba gifite ahazajya habera umuhango wo Kwita Izina n’ibindi birori bikomeye (Kwita Izina Amphitheatre), inzu y’inama, ikigo cy’ubushakashatsi n’ubuvuzi bw’inyamaswa, ahakira abashyitsi ndetse n’inzu ndangamurage y’ibidukikije.
Kizafasha ba mukerarugendo gusobanukirwa byimbitse amateka n’imiterere ya Pariki y’Ibirunga, ibikorwa byo kuyibungabunga ndetse n’imibereho y’abaturage bayituriye.
Uyu mushinga witezweho kandi guteza imbere ubushakashatsi, kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhanga imirimo mishya.

2. Hoteli y’inyenyeri eshanu n’ikibuga cya golf i Karongi
Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Karere ka Karongi, hateganyijwe kubakwa ikibuga cya golf cy’imyobo 18, hoteli y’inyenyeri eshanu ndetse n’amazu yo guturamo no kuruhukiramo.
Uyu mushinga uzashyirwa ku buso bwa hegitari 200, mu gace gafite ibyiza nyaburanga birimo Ikiyaga cya Kivu, kandi gashobora kugendererwa n’abasura Pariki z’Igihugu za Nyungwe na Gishwati-Mukura.
Witezweho guteza imbere umukino wa golf mu Rwanda, gukurura ba mukerarugendo bakunda uyu mukino ndetse no kongera amahirwe yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko uzanagira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubukerarugendo no guteza imbere ishoramari mu Karere ka Karongi.

3. Hoteli y’inyenyeri eshanu ku Kiyaga cya Kivu (Karongi Lakeside Resort)
Undi mushinga uteganyijwe mu Karere ka Karongi ni Karongi Lakeside Resort, hoteli y’inyenyeri eshanu izubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ku buso bwa hegitari 3,7.
Iyi hoteli izaba igenewe ba mukerarugendo n’abandi bashaka kuruhukira ku Kiyaga cya Kivu, kwishimira ibyiza nyaburanga byacyo no gusura ibindi bice by’igihugu.
Izaba kandi ahantu hashobora kwifashishwa n’abasura Pariki z’Igihugu za Nyungwe na Gishwati-Mukura, bakeneye kuruhuka mbere cyangwa nyuma y’urugendo rwabo.
Uyu mushinga witezweho kongera ubushobozi bwo kwakira ba mukerarugendo, guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi no guhanga amahirwe y’akazi ku baturage bo muri Karongi no mu nkengero zaho.
4. Icyanya cy’amahoteli n’imyidagaduro i Rubavu
Mu Karere ka Rubavu, hateganyijwe gushyirwaho icyanya cyihariye cy’ubukerarugendo kizaba kirimo amahoteli, ibikorwa by’imyidagaduro n’ahantu ho kuruhukira, byose biri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Iki cyanya kizaba gifite restaurants, amaduka, ahatangirwa serivisi zo kwita ku mubiri (spa), casino, inzu z’inama n’ibirori ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye.
Uyu mushinga ugamije kurushaho guteza imbere Rubavu nk’ahantu nyaburanga ho kuruhukira, ariko no kongera ubushobozi bwayo bwo kwakira inama n’ibindi birori.
Byitezwe ko iki cyanya kizagira uruhare mu kunganira Umujyi wa Kigali mu bukerarugendo bushingiye ku nama, imurikagurisha n’ibindi birori mpuzamahanga.

5. Agace ndangamuco i Kigali (Kigali Cultural Village)
Mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe umushinga wa Kigali Cultural Village, icyanya kizahuriza hamwe ibikorwa bigaragaza amateka, umuco, ubuhanzi n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Uyu mushinga uzashyirwa ku buso bwa hegitari 30,1, ahazubakwa inzu ndangamurage, inzu zerekanirwamo filime n’ikinamico, ahagaragarizwa umuco nyarwanda n’amafunguro gakondo ndetse n’amacumbi yubahiriza ibidukikije (eco-lodges).
Hazaba kandi ubusitani bubungabunga amoko atandukanye y’ibimera gakondo (botanical garden), ahantu ho gukambika, ibibuga by’imikino n’ibice byahariwe ibikorwa by’ubucuruzi.
Iki cyanya kizafasha abanyarwanda n’abanyamahanga gusobanukirwa kurushaho umuco n’amateka y’u Rwanda, ndetse gitange amahirwe mashya ku bakora mu buhanzi, ubukorikori, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

6. Icyanya cy’ubukerarugendo cya Gicumbi (Gicumbi Vacation Village)
Mu Karere ka Gicumbi, hateganyijwe kubakwa icyanya cy’ubukerarugendo kizwi nka Gicumbi Vacation Village, kigamije guha abantu amahitamo mashya y’ahantu ho kuruhukira hitaruye urusaku n’urusobe rw’ibikorwa byo mu mijyi.
Iki cyanya kizaba kigenewe imiryango, amatsinda y’inshuti, abana ndetse n’abandi bashaka kuruhukira ahantu hatuje, hafite ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Mu bikorwa biteganyijwemo harimo amahoteli, ahantu ho gukambika, restaurants, ibikorwa byo gutembera no kuzamuka imisozi ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye.
Uyu mushinga uzagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kuruhuka no kwidagadura, ndetse no gukurura abashaka gusohokera mu bice by’icyaro.

7. Ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro mu Kiyaga cya Kivu
Ikiyaga cya Kivu kiri mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Hateganyijwe umushinga wo kurushaho kubyaza umusaruro iki kiyaga, binyuze mu kongera ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bikorerwa mu mazi.
Muri uyu mushinga, hazubakwa ibyambu byihariye by’amato akoreshwa mu bukerarugendo, imyidagaduro na siporo (marinas) mu Turere twa Rubavu, Karongi na Rusizi.
Hazashyirwaho kandi ibyambu bito by’amato (jetty stations) mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke.
Ibi bikorwa bizorohereza abashoramari bashaka gutangiza serivisi z’amato atembereza ba mukerarugendo, ibikorwa bya siporo zo mu mazi n’ubundi buryo bwo kwidagadura.
Biteganyijwe ko bizagira uruhare mu kongera igihe ba mukerarugendo bamara mu bice bikora ku Kiyaga cya Kivu, no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.

8. Ibikorwa by’ubukerarugendo byunganira Pariki y’Akagera
Mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Akagera, hateganyijwe ibikorwa bishya by’ubukerarugendo bigamije kongera amahitamo y’amacumbi n’ahantu ho kuruhukira ku basura iyi pariki.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu bice bibiri, ari byo Nyakagonji na Mutumba.
Mu gice cya Nyakagonji, hateganyijwe ahantu ho gukambika, amacumbi yubahiriza ibidukikije (eco-lodges) ndetse n’inzu ebyiri z’ibiruhuko (vacation villas), ziteganyijwe kugira ibyumba 16 na 24.
Mu gice cya Mutumba, ho hateganyijwe amacumbi yubahiriza ibidukikije, ibikorwa by’imyidagaduro n’izindi serivisi zunganira ubukerarugendo.
Ibi bikorwa bizafasha ba mukerarugendo kubona ahantu hatandukanye ho gucumbika no kuruhukira, ndetse bibafashe kurushaho kwishimira urugendo rwabo muri Pariki y’Akagera.
Uyu mushinga witezweho kandi guteza imbere ubukerarugendo burengera ibidukikije no kongera amahirwe y’ishoramari mu bice bikikije iyi pariki.

Amahirwe mashya ku bashoramari
Iyi mishinga umunani igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubukerarugendo butagarukira gusa ku gusura ingagi, pariki n’ibindi byiza nyaburanga, ahubwo bukagera no ku mikino, umuco, imyidagaduro n’ibikorwa byo kuruhuka.
Ni imishinga kandi itanga amahirwe ku bashoramari bashaka kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kongera ibikorwa bibyara inyungu no guhanga imirimo mishya.
Mu gihe izaba ishyizwe mu bikorwa, yitezweho kongera amahitamo y’abasura u Rwanda no gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kuzamura amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.





Ibitekerezo 0