Ni igihugu gifite umuco n'imibereho bitandukanye n'iby'ibihugu byinshi bya Afurika, aho abanyamahanga bagomba kumenya no kubahiriza amategeko n'imigenzo y'abagituye.
Ku wa 8 Nzeri 2026, u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi na serivisi z’ibyambu.
Aya masezerano yasinywe ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Mujyi wa Salalah muri Oman.
Yakurikiye andi yari yasinywe muri Mutarama 2026, yibanze ku bufatanye mu ikoranabuhanga n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Muri icyo gihe, Sosiyete y’indege yo muri Oman, SalamAir, yanatangije gahunda y’ingendo ebyiri mu cyumweru zihuza Muscat, umurwa mukuru wa Oman, na Kigali.
Iyi mikoranire yafunguye andi mahirwe yo guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ingendo hagati y’ibihugu byombi, ndetse no korohereza abaturage babyo kugenderanira.
Mu rwego rwo kumenya uko Abanyarwanda baba muri Oman babayeho, amahirwe ahaboneka n'imbogamizi bahura na zo, IGIHE yaganiriye na Mbabazi Cyprien Fils, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Oman.
Yagarutse ku mibereho y’abanyamahanga muri iki gihugu, imiterere y’isoko ry’umurimo, umutekano n’ibyo Umunyarwanda akwiye kumenya mbere yo gufata icyemezo cyo kujya gushakirayo imibereho.
Abanya-Oman ni abantu bateye bate?
Mbabazi agaragaza ko kimwe mu bintu byorohereza abanyamahanga kuba muri Oman ari uburyo abaturage bayo babakira, akavuga ko muri rusange ari abantu bagira urugwiro kandi bakunda gufasha ababagana.
Avuga ko Abanya-Oman bubaha ubuzima bwite bw’abandi, ku buryo umuntu ashobora kuhaba adafite impungenge zo kwivangirwa mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati “Muri rusange Abanya-Oman ni abantu beza bagira urugwiro kandi bazi kwakira neza ababagana.”
Mbabazi avuga ko Oman ari igihugu kirangwa n’umutekano, ku buryo abanyamahanga bahakorera babasha gukomeza imirimo yabo batuje.
Nubwo Abanya-Oman badakunda kwivanga mu buzima bwite bw’abandi, asobanura ko ibyo bitababuza gufashanya no kwita ku muntu uhuye n’ikibazo.
Ati “Ntabwo Umunya-Oman yagucaho ufite ikibazo ngo yigendere. Barafashanya kandi bagira urukundo.”

Abanyarwanda bagera kuri 2.000 baba muri Oman
Mu gihe umubano w’u Rwanda na Oman ukomeje kwaguka, umubare w’Abanyarwanda bajya muri iki gihugu na wo utegerejweho kwiyongera.
Mbabazi avuga ko imibare bafite igaragaza ko muri Oman habarizwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri, bakora mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “Imibare dufite ubu igaraza ko ubu muri Oman haba abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri. Gusa turateganya ko bashobora kuziyongera.”
Abenshi muri bo bakora imirimo ijyanye no kwita ku ngo, mu mahoteli no muri za resitora, mu gihe abandi bakora mu bikorwa by’ubucuruzi no mu zindi nzego zisaba ubumenyi bwihariye.
Mbabazi avuga ko mu mirimo Abanyarwanda bakunze gukora harimo iyo gutunganya no gusukura ibyumba mu mahoteli no mu ngo, kwakira no kwita ku bakiliya ndetse no gutegura ibinyobwa bidasembuye, by’umwihariko ikawa.
Asobanura ko imwe muri iyi mirimo ibafasha kubona amafaranga yo kwibeshaho no kwizigamira, ugereranyije n’uko imirimo nk’iyo ihembwa mu bihugu bimwe bya Afurika.
Hari kandi Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bakora mu zindi nzego cyangwa bakikorera ubucuruzi butandukanye, nubwo avuga ko bataraba benshi.
Icyongereza, Igiswayile n’Icyarabu biri mu ndimi zifasha abashaka akazi
Mbabazi avuga ko Umunyarwanda wifuza kujya gukorera muri Oman akwiye kubanza kugira ubumenyi n’impamyabushobozi bijyanye n’umurimo ashaka gukora.
Mu nzego agaragaza ko zishobora gutanga amahirwe harimo amahoteli, resitora no gutegura ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.
Uretse ubumenyi bw’umwuga, avuga ko kumenya Icyongereza ari ingenzi, mu gihe kumenya Igiswahili bishobora kuba akarusho, kuko hari Abanya-Oman benshi bakivuga.
Ku bashaka gukora mu nzego za Leta cyangwa indi mirimo isaba gukorana n’abaturage, Mbabazi avuga ko kumenya Icyarabu ari ingenzi cyane.
Asobanura ko kubona imirimo muri izo nzego bigora abanyamahanga batavuga Icyarabu, kuko ari rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu.
Icyakora, agaragaza ko abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye bashobora kubona amahirwe mu bigo mpuzamahanga, cyane cyane mu mirimo idasaba guhura n’abaturage buri gihe.

Abanya-Oman bazi u Rwanda kandi bamwe barahavukiye
Mbabazi avuga ko umubano w’u Rwanda na Oman ufite amateka ya kera, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Asobanura ko hari Abanya-Oman bavukiye mu Rwanda, bakaba baranasubiye mu gihugu cyabo ariko bakivuga Ikinyarwanda.
Avuga ko ishoramari ry’Abanya-Oman mu Rwanda rikomeje kwiyongera, by’umwihariko mu bwubatsi bw’amahoteli n’amacumbi.
Ku bwe, kimwe mu bituma bashora imari mu Rwanda ni umutekano n’amahirwe ahabwa abashoramari b’abanyamahanga.
Mbabazi avuga kandi ko Abanya-Oman bashima imyitwarire y’Abanyarwanda babayo, by’umwihariko ikinyabupfura babagaragariza.
Guteretana no guhoberana mu ruhame
Mu bijyanye n’imibereho ya buri munsi, Mbabazi avuga ko Oman ari igihugu gifite umuco ushingiye cyane ku mahame ya Islam, ku buryo hari imyitwarire imwe n’imwe ikwiye kwitonderwa n’abanyamahanga.
Avuga ko abantu bakwiye kubaha imigenzo y’abaturage, cyane cyane mu bijyanye no gusuhuzanya hagati y’abagabo n’abagore.
Asobanura ko, mu muco w’abo mu gihugu, gusuhuzanya hagati y’umugabo n’umugore badahuje umuryango hakoreshejwe guhobera cyangwa guhana ibiganza bidakunze kwemerwa.
Avuga ko abantu bakunze gusuhuzanya mu magambo, aho umwe agira ati ‘As-salamu alaykum’, undi akamusubiza ati ‘Wa alaikum assalam’.
Icyakora, ngo hari Abanya-Oman babaye mu bindi bihugu bashobora kwemera gusuhuzanya bahana ibiganza, bitewe n’umuco w’uwo bahuye.
Ku bijyanye n’imibanire y’abasore n’inkumi, Mbabazi avuga ko umuco wo muri Oman udashyigikira kugaragaza urukundo mu ruhame nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe.
Avuga ko iyo abantu bakundanye, akenshi imiryango yabo igira uruhare mu biganiro biganisha ku gushyingiranwa.
Mbabazi avuga kandi ko imyambarire mu ruhame yitabwaho cyane, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa, aho kwambara imyenda migufi cyane cyangwa igaragaza ibice byinshi by’umubiri bidahuje n’imigenzo y’abaturage.
No ku bagabo, avuga ko hari ahantu kwambara amakabutura bidakunze kwemerwa.
Icyakora, ni ngombwa gutandukanya imigenzo n’ibyo amategeko ateganya, kuko atari imyitwarire yose idashimwa mu muco iba ibujijwe n’amategeko.

Kunywa inzoga biragenzurwa, kandi zirahenda
Mu gihe mu bihugu byinshi kunywa inzoga ari igikorwa gisanzwe, Mbabazi avuga ko muri Oman ikoreshwa ryazo rigenzurwa cyane.
Asobanura ko inzoga zitaboneka ahantu hose, kuko hari ahantu hihariye hemewe kuzigurisha no kuzikoresha.
Avuga ko hari uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura inzoga, aho ubushobozi bw’amafaranga bw’umuntu bushobora kwitabwaho kugira ngo harebwe niba afite ubushobozi bwo kuzigura.
Mbabazi avuga ko umuntu ashobora kugura inzoga akazinywera iwe mu rugo, ariko ko atemerewe kuzigurisha abandi adafite uburenganzira bwo kubikora.
Ati “Biragoye kunywa inzoga muri iki gihugu. Abaturage b’iki gihugu bari sober cyane. Inzoga ntabwo zinyobwa n’umuntu uwo ari we wese. Bisaba uruhushya. Mbere y’uko umuntu ahabwa uruhushya rwo kunywa inzoga babanza no no kureba icyo akora n’amafaranga kugira ngo barebe niba yakwigondera inzoga akabasha no kwizigamira. Ikindi ntabwo utubari tuba ahantu hose. Haba hari agace kagenewe utubari aho ushaka inzoga azisanga.”
Avuga kandi ko gusinda mu ruhame no kugendana inzoga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza bibujijwe.
Ku bwe, ibiciro by’inzoga biri hejuru, bikaba biri mu bituma zitaboneka mu buryo bworoshye nk’uko bimeze mu bindi bihugu.
Icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rikorerwa abakozi
Mu myaka yashize, Oman yagiye ivugwa mu nkuru zijyanye n’icuruzwa ry’abantu, cyane cyane abajya gukorera mu ngo, aho bamwe bavuga ko bahura n’ihohoterwa cyangwa bakamburwa uburenganzira bwabo.
Mbabazi avuga ko hari amakuru akwirakwizwa kuri iki gihugu akabirizwa, nubwo yemera ko hari abakozi bahura n’ibibazo by’ihohoterwa.
Ati “Inkuru zivugwa kuri iki kibazo zirakabirizwa kandi akenshi zivugwa n’abantu bo ku mbuga nkoranyambaga aho usanga akenshi baba bishyuwe ngo bahimbe ubuhamya.”
Mbabazi asobanura ko hari abakozi, by’umwihariko abakora mu ngo, bashobora guhohoterwa n’abakoresha babo, ariko agashimangira ko bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kigera ku bakozi bose bo muri Oman.
Avuga kandi ko hari amatsinda y’abantu bo mu bindi bihugu ashobora gushuka cyangwa gushimuta abashaka akazi, akabajyana muri Oman akoresheje inzira zitemewe.
Ku bwe, hari igihe bene abo bantu bagezwa ku bakoresha bo muri Oman batabanje kumenya uburyo bagejejwe muri icyo gihugu.
Abanyarwanda baba muri Oman bifuza Ambasade y’u Rwanda hafi yabo
Nubwo Abanyarwanda batuye muri Oman bavuga ko hari amahirwe menshi muri iki gihugu, Mbabazi agaragaza ko kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango wabo ari ukutagira Ambasade y’u Rwanda muri Oman.
Asobanura ko hari serivisi z’ubujyanama n’izindi zijyanye n’ibyangombwa ziba zikenewe n’Abanyarwanda, ariko kubona ubufasha bikagorana kubera intera iri hagati yabo na Ambasade ibashinzwe.
Yagize ati “Dufite ikibazo cy’uko nta ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu dufite. Hari serivisi ducyenera ubona zikeneye ko twaba dufite ambasade hafi yacu. Ubu ambasade itureberera iba mu Misiri.”
Mbabazi avuga ko hari umuntu ukurikirana ibibazo by’Abanyarwanda baba muri Oman, ariko ko uko umubare wabo ugenda wiyongera, ari ko hakenerwa uburyo burushijeho kuborohereza kubona serivisi z’ubuhagarariye u Rwanda.
Yagaragaje icyizere ko umubano w’u Rwanda na Oman ukomeje gutera imbere ushobora kuzatuma hafungurwa Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Ku bwe, amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinyanye ashobora kuba intambwe ikomeye mu gukomeza umubano no kongera amahirwe Abanyarwanda bafite muri Oman.
Mu gihe iyi mikoranire ikomeje kwaguka, Mbabazi asanga Abanyarwanda bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bashobora kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ariko bakabanza gusobanukirwa n’amategeko, umuco n’imibereho by’iki gihugu.









Ibitekerezo 0