Iyi mibare yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Bushinwa, CGTN, ku wa 9 Ugushyingo 2026.
Ni ikiganiro cyabereye mu Bushinwa ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, China International Import Expo (CIIE), rihuza ibigo n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye.
Muganza yavuze ko nubwo umubare wa ba mukerarugendo b’Abashinwa basura u Rwanda ukiri muto, kuba warazamutse inshuro zirenga enye mu myaka itanu bitanga icyizere cy’uko isoko ry’ubukerarugendo ry’u Bushinwa rifite amahirwe menshi ku Rwanda.
Ati "Ikindi kintu cy’ingenzi navuga ni uko imibare ihari idutera ishyaka. Mu myaka itanu ishize, umubare wa ba mukerarugendo b’Abashinwa basura u Rwanda wikubye kane. Mu 2021 twakiriye ba mukerarugendo 3.000, mu gihe umwaka ushize twakiriye 14.000. Imibare iracyari ku rwego rwo hasi, ariko tubona ko hari izamuka."
Yagaragaje ko u Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi bishobora gukomeza gukurura ba mukerarugendo b’Abashinwa, birimo ingagi zo mu misozi miremire ziboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Yasobanuye ko izi ngagi zari mu nyamaswa zugarijwe no kuzimira, ariko imbaraga u Rwanda rwashyize mu kuzibungabunga zatumye umubare wazo wiyongera.
Yavuze ko uretse ingagi, ba mukerarugendo bashobora no gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera ibonekamo inyamaswa eshanu nini zikurura ba mukerarugendo, zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n'inkura.
Hari kandi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibonekamo amoko atandukanye y’inguge, inyoni, amasumo ndetse n’ikiraro cyo mu kirere kizwi nka Canopy Walkway.
Muganza yavuze ko Umujyi wa Kigali na wo ufite ibikorwaremezo bigezweho, bituma uba ahantu heza ho kwakirira inama mpuzamahanga, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibijyanye n’umuco.
Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira ba mukerarugendo b’Abashinwa no kubereka ibyiza nyaburanga biruranga.

Urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa rukomeje kwiyongera
Izamuka ry’umubare w’Abashinwa basura u Rwanda rije mu gihe n’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa na bo bakomeje kwiyongera, ahanini bitewe n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, uburezi n’ubukerarugendo.
Muri Mata 2026, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa wikubye hafi kabiri mu myaka ibiri.
Yagaragaje ko mu 2023 Abanyarwanda barenga 3.500 bagiye mu Bushinwa, mu gihe mu 2025 bari bamaze kugera ku 7.000.
Ambasaderi Gao yasobanuye ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ingamba zashyizweho zo korohereza Abanyarwanda kubona viza z’u Bushinwa.
Muri izo ngamba harimo gushyiraho uburyo bwo gusaba viza hifashishijwe ikoranabuhanga, kugabanya amafaranga atangwa ku gusaba viza ku kigero cya 25% no kuba hari abasaba viza z'igihe gito batagisabwa gutanga ibikumwe by'intoki, by'agateganyo.
Izi ngamba zombi za nyuma zongerewe igihe cyo gushyirwa mu bikorwa kugeza mu mpera za 2026.
U Bushinwa bukomeje kuba isoko rikomeye ry’ibicuruzwa by’u Rwanda
Mu kiganiro yagiranye na CGTN, Muganza yanagaragaje ko imurikagurisha rya CIIE rifasha abikorera bo mu Rwanda kubona amasoko mashya mu Bushinwa, ndetse rikaba umuyoboro wo gukurura abashoramari.
Yavuze ko u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ruhagarariwe n’abacuruzi bo mu nzego zitandukanye, barimo abohereza mu mahanga ikawa, icyayi, urusenda n’imbuto za macadamia.
Ati "Iri murikagurisha rya CIIE buri gihe riba ari amahirwe ku bantu bacu bagurisha ibicuruzwa mu mahanga n’abikorera yo kuza bagashaka amasoko hano mu Bushinwa. Dufite abajyana ibicuruzwa mu mahanga bari hano kuva ku bagurisha urusenda, macadamia, ikawa, icyayi n’ibindi byinshi."
Yagaragaje ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, haba mu bucuruzi, ishoramari ndetse no mu mishinga y’iterambere.
Imibare yatangaje igaragaza ko mu 2025, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 160$, bingana n’izamuka rya 89% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muganza yavuze ko ibyo bigaragaza ko isoko ry’u Bushinwa rikomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Yongeyeho ko ubufatanye bw’ibihugu byombi butagarukira ku bucuruzi gusa, ahubwo bugera no ku ishoramari n’imishinga minini y’iterambere ikorerwa mu Rwanda.
Ati "Ibi kandi tubibona nk’amahirwe yo gukurura ishoramari rikomoka mu mahanga. Tumaze igihe twakira abashoramari benshi baturutse mu Bushinwa n’abandi bakomotse ku bikorwa nk’ibi bya CIIE."
Mu nzego abashoramari b’Abashinwa bakomeje kugaragaramo mu Rwanda harimo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye n’ubwubatsi.
Muganza yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubyaza umusaruro ubufatanye n’u Bushinwa, haba mu kongera ibicuruzwa byoherezwa muri icyo gihugu, gukurura abashoramari no guteza imbere ubukerarugendo.







Ibitekerezo 0