Umwongereza Dr. Jane Goodall wari warahariye ubuzima bwe kubungabunga inguge yapfuye mu 2025 afite imyaka 91 y’amavuko.

Mu 1960 ni bwo Dr. Jane yatangiye ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima bw’inguge, ubwo yasuraga Pariki ya Gombe muri Tanzania muri gahunda y’ubushakashatsi kuri chimpanzee.

Icyo gihe Dr. Jane yafashe icyemezo cyo gutura muri Tanzania kugira ngo abe hafi y’inguge zo muri Gombe. Ibikorwa bye bijya gusa n’ibya Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ wari warahariye ubuzima bwe kubungabunga ingagi zo mu birunga.

Mu 1991, Dr. Jane yashinze umuryango ‘Roots & Shoots’. Ufite amashami mu bihugu hafi 100 birimo u Rwanda kuva mu 2021. Abanyamuryango bayo babarirwa mu 1000 bakora ubukangurambaga bushishikariza abatuye Isi kwita ku nyamaswa zitagira kirengera, gufasha abababaye no gutera ibiti.

Ivu ry’umubiri we ryongewe kuri iki giti nk'uko yari yarabyifuje.

Ni igikorwa cyo kumwibuka no guha agaciro uruhare yagize mu kubungabunga ibidukikije, kurengera inyamaswa no guteza imbere imibereho myiza y’abantu.

Igiti cyatewe ni igiti kavukire mu Rwanda kizwi ku izina ry’Umuko cyangwa Umurinzi (Erythrina abyssinica).

Cyatoranyijwe kubera akamaro kacyo mu bidukikije, mu muco nyarwanda no mu butumwa. Mu Rwanda, umuko uzwiho kugira uruhare mu buvuzi gakondo, aho ibice bitandukanye byawo byifashishwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe.

Iki giti kandi gifasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuko ni indiri n’ibiribwa ku bindi binyabuzima, kikagira uruhare mu gufasha ubutaka kongera intungamubiri binyuze mu gufata azote.

Itsinda rya Roots & Shoots Rwanda ryari riyobowe na Dr. Clémence Idukunda, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu Rwanda.

Roots & Shoots Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta uhuza urubyiruko n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere impinduka nziza binyuze mu kubungabunga ibidukikije, ibikorwa by’iterambere ry’abaturage no gukunda no kwita ku binyabuzima byose.

Dr. Clémence Idukunda ati “Ntitwateye igiti gusa. Twateye ikimenyetso cy’icyizere, uburinzi n’umurage urambye mu rwego rwo guha icyubahiro Dr. Jane Goodall. Iki giti cy’Umuko nigikure kandi gitohagire muri Nyandungu, kizabe urwibutso ku bazadukomokaho, kibibutse ko buri muntu afite ubushobozi bwo kugira uruhare mu mpinduka nziza.”

Roots & Shoots Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Nyandungu Eco-Tourism Park ku bw'ubufatanye, kwakira iki gikorwa no gutanga ahantu iki giti cyihariye kizakurira.

Mu 2022, ni umwe mu batanze ubutumwa bwihariye mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi. Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku muhate wayo mu kurengera ibi binyabuzima.