Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2026, muri Kigali Serena Hotel, nyuma y’inama yahuje abakora mu rwego rw’ubukerarugendo, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Bukerarugendo (Rwanda Chamber of Tourism).
The Pinnacle Boutique Hotel yegukanye ibihembo bibiri, aho yahize ibindi bigo bitanga serivisi z’amacumbi mu Rwanda, inashyirwa mu cyiciro cy’amahoteli y’inyenyeri eshanu.
Kultura Flavours of Asia yahembwe nka restaurant y’umwaka, mu gihe Pili Pili yegukanye igihembo cy’akabari k’umwaka. Lanoche Kigali yo yahize izindi clubs mu Rwanda.
Ibihembo bya Rwanda Tourism Awards bitangwa mu gushimira ibigo n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, binyuze mu gutanga serivisi nziza, guhanga udushya no guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Byatanzwe mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugeza ku miliyari 1,1$ amafaranga rwinjiza mu bukerarugendo buri mwaka bitarenze mu 2029.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yasabye abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo, kongerera ubushobozi abakozi no kunoza uburyo batanga serivisi.
Ati “Ibihembo byatanzwe uyu munsi ni intambwe mu cyerekezo cyiza mu gihe dukomeje kuzamura ireme rya serivisi z’amacumbi mu Rwanda. Mu gihe duharanira kugera ku ntego zacu z’amafaranga ava mu bukerarugendo, turashishikariza ibigo gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo, abakozi n’uburyo bikoramo.”
Yagaragaje ko buri wese ukora mu rwego rw’ubukerarugendo afite inshingano zo guharanira ko abasura u Rwanda bahabwa serivisi nziza aho bageze hose.
Amahoteli abiri yashyizwe mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu
The Pinnacle Boutique Hotel na Mövenpick Hotel Kigali ni zo zashyizwe mu cyiciro cy’amahoteli y’inyenyeri eshanu, nyuma y’isuzuma ryakozwe na RDB mu 2026, hashingiwe ku bipimo byashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kigali Delights Hotels and Apartments, Kigali Paramount Hotel na Touch Africa Residence byo byashyizwe mu cyiciro cy’inyenyeri enye.
Ibindi bigo bitandatu byahawe inyenyeri eshatu, kimwe gihabwa ebyiri, mu gihe bibiri byahawe inyenyeri imwe.
Iri suzuma ryatumye umubare w’ibigo bitanga serivisi z’amacumbi byamaze gushyirwa mu byiciro na RDB ugera kuri 266.
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, yatangaje ko hari gahunda yo kwagura iki gikorwa, kikajya kimara icyumweru cyose cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda.
Yagaragaje ko byafasha abikorera kumenyekanisha serivisi zabo, kubona abafatanyabikorwa, gukurura ishoramari no kwagura amasoko yabo ku rwego mpuzamahanga.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Rwanda Tourism Awards 2026
- Ikigo gitanga serivisi z’amacumbi: The Pinnacle Boutique Hotel
- Restaurant y’umwaka: Kultura Flavours of Asia
- Akabari k’umwaka: Pili Pili
- Club y’umwaka: Lanoche Kigali
- Ikigo gitegura ingendo z’ubukerarugendo: Rickshaw Travels Rwanda Ltd
- Ahantu hatangirwa serivisi zo kunywa ikawa: C A Bashana General Enterprises Ltd
- Uyobora ba mukerarugendo w’umwaka: Mutijima Junior Tim
- Ikigo gitanga serivisi zijyanye n’ingendo: Dream Holidays Travels
- Ikigo cyahize ibindi mu gutegura inama n’ibikorwa binini: Events Factory
- Ikigo cyahize ibindi mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku baturage: Beyond the Gorillas
- Ikigo cyahize ibindi mu gutanga ubumenyi mu bukerarugendo no kwakira abantu: Mount Kigali University
- Ikigo cyahize ibindi mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu bukerarugendo: Hemingways Expeditions Rwanda Ltd
- Ikigo cyahize ibindi mu guteza imbere ubukerarugendo butangiza ibidukikije: FarmHouse Rwanda
- Ikigo cy’indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo: SongaAfrica The Tourism Company
- Ikigo gishya cyigaragaje mu bukerarugendo: Le Youkounkoun1965 Ltd












Ibitekerezo 0