Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byivugira aho yakiriye ibirori birenga 400, itanga amafunguro arenga 200.000 kandi ikagirana ubufatanye burenga 30.

Ni umusaruro ugaragaza uburyo iyi hoteli ikomeje gukorera mu ngata u Rwanda rugamije kongera amafaranga rwinjiza mu bukerarugendo bushingiye ku nama (MICE).

Iyi hoteli yongeye gufungura imiryango mu mpera za 2025, ikorera ahahoze Hotel Umubano, imwe muri hoteli za mbere mpuzamahanga i Kigali. Mu myaka yashize, iyi nyubako yakoreyemo hoteli zifite amazina atandukanye, arimo Le Méridien, Novotel na Laico.

Ikigo cya Kasada cyaguze iyi hoteli mu 2022, gitangaza ko kizasana inyubako zayo zose kikongera gufungura mu 2025, hoteli iri ku izina rya Mövenpick ndetse ni na ko byagenze.

Iyi hoteli ivuga ko mu mwaka wa mbere imaze ikora yakiriye abantu mu byumba birenga 15.000, inakira ibirori birenga 400, igirana ubufatanye burenga 30 kandi itanga amafunguro arenga 200.000.

Mövenpick Kigali ifite ibyumba by’inama bitanga ishusho yagutse y’umujyi. Iyi hoteli ivuga ko ahabera inama n’ibirori hashobora kwakira abantu barenga 17.000 kandi hakaba hakwiye inama, ibirori n’imikorere ihuriweho.

Kuba iri hafi ya Kigali Convention Centre, no kuba ari iminota mike uvuye kuri Kigali Golf Resort na BK Arena, bituma abayigana baba hafi y’ahantu hakomeye habera ibirori.

Ibikorwa iyi hoteli yakoze mu mwaka wayo wa mbere bijyanye n’intego y’u Rwanda yo kongera amafaranga rwinjiza mu bukerarugendo bushingiye ku nama, akava kuri miliyoni 85 z’amadolari mu 2024 akagera kuri miliyoni 224 z’amadolari mu 2028.

Ubufatanye bwa mbere bukomeye iyi hoteli yagiranye n’ikigo ni igihe yabaye umuterankunga ndetse ikakira umuhango wo gutanga ibihembo bya NCBA Golf Series. Icyo gihe yagiranye ubufatanye burenga 30 n’ibigo, imiryango n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibyo kurya na byo byagize uruhare rukomeye mu mwaka wa mbere w’iyi hoteli. Abayigana bashobora kwitabira igikorwa cya Mövenpick cya buri munsi cyo gusangira chocolat, cyitwa Chocolate Hour, Elephant Bar itanga ibinyobwa bitandukanye, mu gihe pâtisserie ikomeje umuco wasizwe na Hotel Umubano.

Mövenpick yashinzwe mu Busuwisi mu 1948 nk’igitekerezo cy’ubucuruzi bw’ibyo kurya, nyuma iza gukura iba ikirango cya hoteli kizwi ku rwego mpuzamahanga.

Ibikorwaremezo by’iyi hoteli birimo piscine yo hanze igira amazi ashyushye, aho gukorera siporo n’izindi serivisi.

Iyi hoteli ifungura imiryango, Umuyobozi Mukuru wayo, Mediatrice Umulisa, yagize ati “Intego ya hoteli ni ugufasha abayigana kugira ibihe bishimishije byo kongera guhuza abantu, aho buri mushyitsi yumva asusurutse kandi akiyumva nk’uri mu rugo.”

Iyi hoteli yatangiranye abakozi bagera kuri 160, abagore bakaba bari kimwe cya kabiri cyabo.

Mövenpick Kigali imaze umwaka itangiye gutanga serivisi mu Rwanda