Iyi mirwano yabereye mu bice byo muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Chambombo, Cyangugu, Kaziba de Rumbishi, Kwisimbi na Gafufura yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Kanama 2026.
Ihanganishije ihuriro AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije na FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ikorera muri Kivu y’Amajyepfo n’abacanshuro b’abanyamahanga. Impande zihanganye zakoresheje intwaro nto n’iziremereye.
AFC/M23 yemeje ko hari abaturage bakomerekeye muri iyi mirwano n’abapfuye, abandi bava mu ngo zabo, bahungira mu bice bitekanye.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati "Ibi bisasu byateje impfu n’inkomere mu baturage b’abasivili, byangiza imitungo yabo, bituma imiryango myinshi iva mu ngo zayo, bizambya kurushaho ikibazo cy’ubutabazi cyari gisanzweho."
AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ifite inshingano yo gukomeza kurinda no kurwanirira abasivili no gufata ingamba za ngombwa zo kubungabunga umutekano wabo mu gihe imitwe y’ingabo za Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero mu bice igenzura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!