Aya masezerano yatangajwe mu mpera za Nyakanga 2026 yamaganywe bikomeye na Leta y’u Rwanda, yibutsa ko amasezerano y’amahoro ya Washington adateganya iyi gahunda, ahubwo ko ari umuvuno w’i Kinshasa wo gutinza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko amasezerano y’amahoro ya Washington yihagije, bityo ko mu kuyashyira mu bikorwa hadakwiye guhendahenda umutwe wa FDLR binyuze mu kugirana imishyikirano na wo, ahubwo ko hakenewe ibikorwa bifatika byo kuwusenya.
Mu masezerano Leta ya RDC yagiranye na FDLR harimo byinshi bidasobanutse, bishimangira ko ari amacenga y’impande zombi agamije kwereka umuryango mpuzamahanga ko ikibazo cy’uyu mutwe kiri gukemuka nyamara ku rundi ruhande ibikorwa byawo bikomeje.
Nta ngengabihe yateganyijwe
Amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR nta ngengabihe agira ku buryo byibuze impande zombi zishobora kubazwa intambwe zitera mu kuyubahiriza n’impamvu hari kuba ubukererwe mu gihe igihe ntarengwa cyaba cyararenze.
Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse gusobanura ko impamvu nta ngengabihe yashyizweho ari uko hari ibyo ubuyobozi bw’uyu mutwe wasabye, bukaba butegereje gusubizwa.
Ngoma yagize ati "Iyo gahunda ntabwo iragerwaho. Urabona ko ari protocole twasinye, ni ukuvuga ngo iyo ni intambwe yindi izakurikiraho. Ubwo na biriya dusaba twemeza ko atari amananiza bizaba biri kugenda bishyirwa mu bikorwa.”
Mu byo FDLR isaba hashingiwe kuri aya masezerano harimo gushyirwa mu bigo bifite umutekano wizewe, aho badashobora kugabwaho ibitero, kandi abadashaka gutaha mu Rwanda bakoherezwa mu bindi bihugu.
Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, we yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko ingengabihe n’umushinga w’ingengo y’imari bihari, ikiri gukorwa ubu kikaba ari ukubyemeza.
Ati "Ubu dufite iteganyabikorwa. Dufite ingengabihe n’umushinga w’ingengo y’imari. Ni yo mpamvu aka kanya tutavuga ibirambuye.”
Leta ya RDC yasabwaga kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington mu gihe cy’iminsi 90, igasenya FDLR. Amerika igaragaza ko Kinshasa itigeze iyubahiriza byibura no mu bice igenzura.
Kuko Leta ya RDC imenyereweho gutinza iyubahirizwa ry’amasezerano, kutagaragaza ingengabihe yo gusenya FDLR hashingiwe ku masezerano byagiranye byafatwa nk’uburyo bwo kwirinda kuzabazwa inshingano.
Umubare w’abarwanyi ntutangazwa
Raporo zitandukanye zirimo iy’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza imibare itandukanye y’abarwanyi ba FDLR, ariko mu mwaka ushize, Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Octavien Mutimura, yavuze ko bafite benshi kuruta abo abantu batekereza.
Izi mpuguke zasohoye raporo mu mpera za Kamena 2026, zigaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, umutwe wayo w’abarwanyi badasanzwe ukavuga ko ufite abarenga 20.000. Ariko zo zavuze ko umubare wizewe uri hagati ya 3500 na 4500.
Nyuma yo kugirana amasezerano na Leta ya RDC, FDLR ntishaka ko umubare w’abarwanyi bayo umenyekana kandi wakabaye ushingirwaho mu kumenya mu gihe kiri imbere abazaba barambitse intwaro, n’abazaba batarazirambika.
Cure Ngoma yatangarije ku muyoboro Agasaro Kaburaga ati "Ku byerekeranye n’umubare, nawe urabizi nk’umunyamakuru, ntabwo umubare ari uwo gushyira ku mbuga cyangwa se ku maradiyo. Iryo ni ibanga ry’ubuyobozi.”
Minisitiri Anzuluni yavuze ko Leta ya RDC ibaye ivuze ko FDLR “ifite abarwanyi 500, Abanyarwanda bavuga 10.000, abandi bakavuga 5000”, asobanura ko icy’ingenzi ari uko gahunda yabo izatuma abarwanyi bose bamenyekana kandi ngo batekereza aho bababona.
Umuvugizi wa FDLR yavuze ko mu gihe cyo gushyira mu bikorwa aya masezerano, "ababifitiye uburenganzira" bazamenya umubare w’abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba ariko ntiyasobanuye abo bafite uburenganzira.
Abajijwe icyo FDLR iteganya mu gihe bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bakwanga kubahiriza amasezerano yo kurambika intwaro, Ngoma yasubije ko nta mpungenge zihari z’uko bazabyanga kuko ngo bubaha abayobozi babo.
Ati "Ndagira ngo nkubwire ko dufite ubuyobozi buteguye neza. Abayobozi bacu turabubaha. Icyemezo gifashwe ubwo kiba gifashwe. Nta mpungenge dufite yo kuba hari abazananirwa gukurikiza iyo gahunda."
Aho abatemera gutaha bazajya
Minisitiri Anzuluni yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR badashaka gutaha mu Rwanda, kandi ko hari igihugu cyo muri Afurika cyemeye kubakira ndetse ngo hari ibindi bishobora kuzabakira.
Nubwo uyu muyobozi atahishuye abadashaka koherezwa mu Rwanda, abayobozi bo muri uyu mutwe barimo Umugaba Mukuru wawo, Pacifique Ntawunguka uzwi nka Gen Omega, beruye ko batazarusubiramo.
Gen (Rtd) James Kabarebe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yigeze kuvuga ko yahamagaye Gen Omega, amusaba gutaha, anamwizeza ko nta kibazo azagira, ariko amusubiza ko azataha mu gihe nta Mututsi uzaba ukibarizwa muri iki gihugu.
Yasobanuye ko Gen Omega yamubwiye ati "Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Niba hari ikindi washakaga kongera kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha."
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabajije Minisitiri Anzuluni niba ashobora guhishura igihugu cyemeye kwakira abarwanyi ba FDLR, asubiza ko kizahishurwa vuba cyane.
Ati "Ibiganiro hano birakomeje. Igihugu kimwe cyarabyemeye. Dukomeje ibiganiro, kandi vuba cyane, mwihangane tuzatangaza ku mugaragaro izina ryacyo. Ariko iki gihugu kirahari rwose."
Minisitiri Anzuluni yagaragaje ko icyo Leta ya RDC ishaka ari ugukura ku butaka bwayo abarwanyi ba FDLR; bica amarenga ko nta kibazo yagira mu gihe uyu mutwe waba ukorera mu kindi gihugu.
Leta ya RDC ikomeje gukorana na FDLR muri iki gihe, iyiha ubufasha mu bya gisirikare, inayifasha kwiyubaka mu rwego rwa politiki; ibinyujije mu barwanya Leta y’u Rwanda biganjemo ababa i Burayi nka Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana n’abandi.
Kuvanga ikibazo cya FDLR n’icya AFC/M23
Ibiganiro bya Washington byahuje u Rwanda na RDC ni byo byafatiwemo umwanzuro wo gusenya umutwe wa FDLR. Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’Abanye-Congo, hateguwe ibindi biganiro byabereye i Doha muri Qatar byitabiriwe n’ihuriro AFC/M23.
Kuri iyi nshuro, Leta ya RDC iri kugerageza kuvanga imyanzuro y’ibi biganiro byombi, kuko ishaka ko abarwanyi ba AFC/M23 bava mu bice bagenzura kugira ngo ibone kwambura FDLR intwaro.
Minisitiri Anzuluni yavuze ko byagaragaye ko FDLR iri muri zone esheshatu zirimo eshanu zo muri Kivu y’Amajyaruguru asobanura ko zose zigenzurwa na AFC/M23 n’indi imwe yo muri Kivu y’Amajyepfo asobanurwa ko igenzurwa na Leta ya RDC.
Kuri Leta ya RDC, kugira ngo ibikorwa byo gusenya FDLR bitangira, bizasaba ko abarwanyi ba AFC/M23 bava ku butaka bw’igihugu cyabo.
Ihuriro AFC/M23 ryeruye ko ridateze kuva mu bice rigenzura, rigaragariza Leta ya RDC ko idakwiye gukomeza kuvanga imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Washington n’iyafatiwe i Doha.
Umuhuza w’u Rwanda na RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntaragaragaza uko yakiriye aya masezerano mashya, gusa Kinshasa iri gukora ibishoboka kugira ngo ibihugu by’inshuti byo muri Afurika n’i Burayi biyashyigikire.
Muri Nyakanga 2026, Minisitiri Anzuluni yagiye muri Uganda, u Burundi, u Bufaransa, mu Bubiligi, Togo, Tanzania no muri Afurika y’Epfo, ashyikiriza abayobozi baho kopi y’aya masezerano; intego ari ukubacengezamo ko atanga igisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!