00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yacitse intege zo gukomeza gukina Ruhago nyuma y’urupfu rwa se

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 04:24
Yasuwe :

Lionel Messi yatangaje ko atazi niba azakomeza gukina ruhago igihe kirekire, nyuma y’urupfu rwa se, Jorge Messi, witabye Imana afite imyaka 68 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Uyu rutahizamu w’imyaka 39 yagaragaje agahinda gakomeye mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko atazi uko agiye kubaho adafite se wamubaye hafi kuva agitangira umupira w’amaguru.

Ati “Sinzi icyo ngiye gukora utari kumwe nanjye. Sinzi uko nzakomeza. Nari nsanzwe nkina umupira w’amaguru gusa, ariko ubu sinzi niba nzawukomeza igihe kirekire.”

Yakomeje agaragaza intimba yatewe no kubura se mu gihe yumvaga urugendo rwabo muri ruhago rwari hafi kugera ku musozo.

Ati “Wari iruhande rwanjye kuva mu ntangiriro; hari hasigaye igihe gito cyane ngo tugere ku musozo. Kuki utashoboye kwihangana ho gato ngo uru rugendo turusozanye?”

Jorge Messi yari umujyanama n’ushinzwe inyungu za Lionel Messi kuva uyu mukinnyi afite imyaka 14, amuherekeza mu rugendo rwatumye aba umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya ruhago.

Messi yayoboye Ikipe y’Igihugu ya Argentine yegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho yatsinzwe na Espagne igitego 1-0, mbere yo gusubira mu ikipe ye ya Inter Miami.

Nyuma y’urupfu rwa se, Messi yasubiye iwabo muri Argentine ari kumwe n’umuryango we. Jorge Messi yapfiriye mu bitaro byo mu Mujyi wa Rosario, ari na wo Lionel Messi akomokamo.

Umuhango wo kumushyingura wabaye mu muhezo ku Cyumweru, mu irimbi riherereye mu Mujyi wa Perez, mu nkengero za Rosario.

Ubutumwa Messi yanditse bwagaragaje ko urupfu rwa se rwamugizeho ingaruka zikomeye, ku buryo ubu atakibona neza niba azakomeza gukina ruhago igihe kirekire.

Messi yacitse intege zo gukomeza gukina Ruhago nyuma y’urupfu rwa se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages