00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda igiye kugeza internet ya 5G mu mijyi yunganira Kigali

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 31 July 2026 saa 11:26
Yasuwe :

MTN Rwanda yatangaje ko itegaya kugeza internet ya 5G mu mijyi itandukanye yunganira Umujyi wa Kigali.

Ibi ubu buyobozi bwabitangaje ku wa 30 Nyakanga 2026, ubwo bamurikaga ikoranabuhanga rishya rya Voice over LTE (VoLTE), rizafasha abakiliya bayo guhamagara bifashishije umuyoboro wa internet wa 4G.

Iri koranabuhanga ryaje kunoza serivisi zo guhamagara no kuzamura ireme ry’itumanaho ry’amajwi binyuze mu ijwi rya HD risobanutse, guhuza ihamagara vuba no gukomeza gukoresha internet ku muyoboro wa 4G mu buryo bunoze.

MTN Rwanda yashyize hanze iri koranabuhanga nyuma y’uko muri Gicurasi 2025, iyi sosiyete itangaje ko yagejeje internet ya 5G mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Elijah Iragaba yavuze ko nyuma y’umwaka umwe iyi internet igejejwe mu Rwanda, ubu imaze kugera mu bice byinshi bitandukanye bya Kigali ndetse no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Ubwo twamurikaga internet ya 5G twibanze mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu navuga ko iri mu bice byinshi bitandukanye byo muri uyu mujyi, ikindi kandi tumaze kuyigeza mu Karere ka Musanze mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gufasha abaturage bayo kubona internet nziza kandi yihuta.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo kugeza internet ya 5G mu bice bitandukanye by’igihugu birimo imijyi itandukanye yunganira Umujyi wa Kigali.

Ati “Nubwo internet ya 5G yiganje muri Kigali na Musanze, gahunda dufite turi guteganya kuyigeza mu mijyi yunganira Kigali irimo Rubavu, Rusizi, Nyagatare na Rwamagana.”

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Iragaba Elijah yavuze ko bagiye kugeza internet ya 5G mu mijyi yunganira Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages