00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikakare barimo ba Ofisiye basoje amahugurwa ya Military Police no kurinda abayobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Abasirikare 146, barimo ba Ofisiye n’abandi basirikare, basoje amahugurwa y’Urwego rushinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police), yamaze ibyumweru birindwi.

Iyi myitozo yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Qatar, yasojwe ku wa 11 Kanama 2026.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabiriwe na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, ba Ofisiye bakuru bo mu ngabo za Qatar hamwe n’Abajenerali na ba Ofisiye bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Amahugurwa yibanze ku mirimo y’ingenzi ya Military Police, harimo kurinda abayobozi bakuru, kurwanya iterabwoba, ubumenyi bwo kurwanira mu bice byubatse, ndetse no guhosha imyigaragambyo n’imvururu.

Mu butumwa yatanze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu gushaka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo.

Yagaragaje ko aya mahugurwa yagize uruhare mu kongera ubunyamwuga n’ubushobozi ku basirikare ba Military Police n’ingabo z’u Rwanda muri rusange.

Yasabye abarangije amahugurwa gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse, ndetse bakabusangiza bagenzi babo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga kandi yashimiye abarimu baturutse mu Ngabo za Qatar kubera ubunyamwuga n’ubushobozi bagaragaje mu gutanga aya mahugurwa.

Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko iki gikorwa ari indi ntambwe igaragaza ko ubufatanye hagati y’Ingabo za Qatar n’Ingabo z’u Rwanda bukomeje gutera imbere.

Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ubu bufatanye binyuze mu mahugurwa ya gisirikare, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu by’umwuga wa gisirikare, n’ibindi bifitiye inyungu impande zombi.

Uhagarariye Ingabo za Qatar yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’ubufasha bwatanzwe mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yashimye kandi ubufatanye bukomeye n’imikoranire myiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Qatar, avuga ko byagize uruhare rukomeye mu gutuma aya mahugurwa agenda neza.

Abasikare b'u Rwanda barimo ba Ofisiye bahawe ubumenyi bujyanye no kurinda abayobozi
Ababaye indashyikirwa bashimiwe ku bwitange n'ubumenyi bagaragaje
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye ubufatanye buri hagati y'Ingabo z'u Rwanda na Qatar mu guhanahana ubumenyi
Abarenga 140 ni bo barangije amahugurwa yari amaze ibyumweru birindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages