00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umwuzukuru wa Cécile Kayirebwa: Byinshi ku mubyinnyi wa King James wabiciye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2026 saa 03:23
Yasuwe :

Niba waritabiriye igitaramo cya King James cyangwa warabonye amashusho yacyo, ntabwo nshidikanya ko waba waribajije cyane ku nkumi yamubyiniye, itari isanzwe imenyerewe mu babyinnyi bo mu Rwanda.

Muri iyi nkuru rero tugiye kukumara amatsiko kuri uyu mukobwa ubusanzwe witwa Diaura Kaze Karengera, icyakora akaba akunze kwiyita Kazee nk’izina ry’umwuga.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahishuye ko kubyina ari impano yakuranye, cyane ko akomoka mu muryango w’abahanzi. Aha ni na ho yahishuriye ko ari umwuzukuru wa Cécile Kayirebwa.

Kazee ahamya ko yatangiye gukunda kubyina akiri muto, ubwo yabaga areba imiziki kuri televiziyo ndetse no ku mashene ya YouTube.

Uko gukunda kubyina byatumye atangira kubona ko ari yo mpano ikomeye afite, ndetse atangira gutekereza ko byazaba akazi ke k’igihe kirekire.

Iyo uganira n’uyu mukobwa usanzwe yibera i Londres ari naho akunze gukorera akazi ke ka buri munsi, akubwira ko yatangiye kubona neza ko kubyina ari yo mpano izamutunga ubwo yabonaga akazi ko kwigisha abana kubyina ku wa Gatandatu.

Ati “Umuyobozi w’iryo shuri yabonye urukundo n’ubwitange nari mfitiye ubuhanzi, ambwira ko azamfasha kwiga ku buntu ibyo kubyina.”

Uyu mukobwa avuga ko yaje kwisanga mu mayirabiri, agomba guhitamo ibyo azakomeza kwiga muri kaminuza, cyane ko yifuzaga gukurikira amasomo asanzwe cyangwa agahitamo kwiga kubyina.

Ati “Nari mfite urujijo hagati yo kwiga amasomo ajyanye n’imibanire n’imibereho y’abantu (Social Studies) n’ubuhanzi, ariko nyuma nakurikiye amasomo mu ishami ry’ikinamico y’umuziki (Musical Theatre) no gukina muri televiziyo, aho narangije mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Diploma).”

Uyu mukobwa wishyurirwaga 50% by’amafaranga y’ishuri, yarangije amasomo ye mu 2024 muri ‘D&B Academy of Performing Arts’ i Londres.

Iyo akomoza ku mishinga ikomeye yagizemo uruhare, Kazee ahamya ko yakoze ku irimo igice cya kabiri cya filime ‘Heartstopper’ itambuka kuri Netflix, mu ifatwa ry’amashusho yamamaza McDonald’s, ndetse akaba yaranataramiraga mu bwato bwa P&O Cruises n’ibindi binyuranye.

Icyakora, nubwo hari imishinga myinshi yagizemo uruhare, Kazee ahamya ko kimwe mu byamushimishije kurushaho ari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 ya King James aherutse kugaragaramo.

Ati “Ikirenze byose, nagize amahirwe yo gutangira kugaragara nk’umubyinnyi wunganira abahanzi (back-up dancer) mu gihugu cyanjye, u Rwanda, ubwo nataramiraga mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki. Nshimira Imana ko yampaye aya mahirwe, kuko mbona ko ari intangiriro gusa y’ibyo nteganya gukora mu bijyanye n’ubuhanzi mu Rwanda.”

Aha Cécile Kayirebwa yari ateruye umwuzukuru we Kazee
Kazee ni umubyinnyi wabyigiye mu Bwongereza
Kazee yishimiye gutaramira mu Rwanda
Kazee ku munsi wa kabiri w'igitaramo cya King James
Kazee ni umwe mu babyiniye King James muri iki gitaramo yafatanyijemo na Ishami Talents

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages